Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 31:INTSINZI NTIZAVA MURI EGIPUTA AHUBWO IZATURUKA KU UWITEKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 31 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 YESAYA 31
[1] Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa kwitabariza, bakiringira amafarashi bakizigira n’amagare kuko ari menshi, kandi bakiringira abagendera ku mafarashi kuko ari abanyamaboko cyane, maze ntibite ku Uwera wa Isirayeli kandince ntibashake Uwiteka.
[3] Kandi rero Abanyegiputa si Imana ni abantu gusa, n’amafarashi yabo si umwuka ni inyama gusa, maze ubwo Uwiteka azarambura ukuboko utabaye azasitara, kandi utabawe azagwa. Nuko bose bazashirira hamwe.
[6, 7] “Mwa Bisirayeli mwe, nimuhindukirire uwo mwagomeye bishayishije. Maze uwo munsi umuntu wese azajugunye rwose ibishushanyo bye by’ifeza n’iby’izahabu, byakozwe n’intoki zanyu bikababera icyaha.

Ukundwa, amahoro abe muri wowe. Uyu munsi turiga akaga ko kwiringira ibitariho aho kwiringira Imana ariko tunabwirwe n’ubutabazi bw’Imana.

1️⃣ KWIRINGIRA IBITARIHO
“Bamwe biringira amagare, abandi biringira amafarashi, ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu.” Zab 20:8. Ubwoko bw’Imana bwatereye Imana icyizere maze bwiyambaza Egiputa. Bahinduye Imana inyantege nke ariko baza gukorwa n’isoni Egiputa irabatenguha.
➡️ Nyuma yo gusuzugurwa n’Abashuri, Uwiteka yarahagurutse atabara ubwoko bwe. “Maze mu ijoro ry’uwo munsi, marayika w’Uwiteka arasohoka atera urugerero rw’Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n’inzovu umunani n’ibihumbi bitanu. Abantu babyutse kare mu gitondo, basanga ingabo zose ari imirambo.” 2 Abami 19:35.
🔰”Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, kuruta kwiringira abakomeye.” Zab 118:9.
⚠️ “Igihe tugeze mu bihe biruhije, dukwiriye kwisunga Imana.” UIB 250.1

2️⃣ IRARIKA RYO KWIHANA
🔰Nubwo umuntu yivuruguta mu bibi, Imana yacu itanga andi mahirwe. Imana yingingiye ubwoko bwayo guhindukira (um 6, 7). Basabwaga kwihana.
➡️ “Kwihana rero, ni ukubabazwa n’ibyaha no kubicikaho.” KY 10.3. Uwiteka atubashishe gufata icyemezo bikiri none.🙏

🛐 MANA IKIZA, TWEZEHO IKIBI MAZE UDUHE KUKWIRINGIRA ITEKA. 🙏🏼

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *