Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 30:KWIRINGIRA AB’ISI NTA MUMARO. KUGARUKIRA IMANA NIBYO BIDUKIZA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 30 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 YESAYA 30
[1]“Abana b’abagome bazabona ishyano”, ni ko Uwiteka avuga, “Bagisha abandi inama batari jye bakifatanya n’abandi baretse Umwuka wanjye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi.
[5]Bose bazakorwa n’isoni kuko bazasanga ari abantu batabasha kubagirira umumaro ntibabarengere, kandi nta kamaro, ahubwo ari abo kubakoza isoni no kubatukisha.”
[10]babwira bamenya bati “Ntimukarebe”, bakabwira n’abahanuzi bati “Ntimukaduhanurire iby’ukuri, ahubwo mujye mutubwiriza ibyoroheje muhanure ibinyoma,
[15]Uwiteka Imana, Uwera wa Isirayeli yavuze ati “Nimugaruka mugatuza muzakizwa, mu ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga, ariko mwaranze.
[21]kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti “Iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.”
[29]Nuko muzaririmba indirimbo nk’iyo baririmba nijoro ku munsi mukuru wera, muzagira n’umunezero wo mu mutima nk’uw’umuntu ufite umwironge, ajya ku musozi w’Uwiteka gusanga Igitare cya Isirayeli.

Ukundwa, Gira umunsi w’umunezero abe. Twongeye kwibutswa kwishingikiriza ku Mana atari ku bantu, kuyigarukira no gukoreshwa na Yo duciye bugufi igashyirwa hejuru.

1️⃣IRINGIRE IMANA (Yesaya 30:1-14)
📖Bose bazakorwa n’isoni kuko bazasanga ari abantu batabasha kubagirira umumaro ntibabarengere, kandi nta kamaro, ahubwo ari abo kubakoza isoni no kubatukisha.” (Yesaya 30:5)
➡️Gisha Imana inama muri byose, yishingikirizeho muri byose, kuko abantu bazagutenguha kandi wari ubizeye, kuko ni abantu si Imana.

2️⃣WIKUNDA IBINYOMA (Yesaya 30:10)
🔰“Hazagaragara abahanuzi b’ibinyoma. Bazakora ibishoboka bayobye benshi, babatera kwemera inyigisho z’ibinyoma. Ibyanditswe byinshi bizakoreshwa nabi kugira ngo izo nyigisho z’ibinyoma zigaragare nk’izishingiye ku byo Imana yavuze…Aba bahanuzi b’ibinyoma, bavuga ko bigishijwe n’Imana, bazafata ibyanditswe byiza byatangiwe kuranga ukuri, babikoreshe nk’ikanzu yo gukiranuka mu guhisha inyigisho z’ibinyoma kandi zirimbuza.( CIHS 16.3)
➡️Um 10, werekanye ko abantu bikundira ubahanurira ibyo bashaka kumva n’iyo byaba ari ibinyoma. Satani yitwara nka marayika w’umucyo, abantu benshi ntibatahure ibinyoma bye. Amagambo aryoheye kumva yirengagiza bimwe cg byinshi mu byanditswe byera ntazakuyobye uwaba ayavuze wese.

3️⃣TUZA UKIZWE (Yesaya 30:15-33)
🔰YESU ntiyigeze aharanira kuba icyamamare; umuhati we utanga ubugingo wageraga ku bakene no kubabaye mu bikorwa bicecetse,… Abifuza gukorana n’Imana bakeneye Umwuka wayo buri munsi; bakeneye kugenda no gukorera mu mwuka wo guca bugufi, atari uguharanira gukora ibidasanzwe, banyuzwe no gukora umurimo bafite mu budahemuka…
amazina y’aba bana b’Imana b’indahemuka yanditswe mu ijuru hamwe n’ay’abakozi b’Imana bahebuje abandi…- 4BC 1144.1
➡️Um 15, 21 irahebuje, ngo nitugaruka tugatuza tuzakizwa, ngo tuzajya twumva ijwi riduturutse inyuma rivuga riti”iyi niyo nzira mube ari yo mukomeza”.
👉Ntukeneye ibinyamakuru byo kurata ibyo ukora, ukeneye Mwuka Wera ukuyobora mu kugabanya akababaro k’abatuye isi bucece. Ibikorwa birute amagambo. Uwiteka adushoboze.

Mana kuri uyu munsi wejeje ugaha umugisha (Itangiriro 2:3), turagusabye ngo uduhe gutuza ngo twumve icyo utubwira tugikore. Utirinde urusaku rwatubuza kubana Nawe byuzuye.

🛐MANA TUYOBORE INZIRA, DUHE GUKUNDA UKURI AHO GUKUNDA AMAGAMBO MEZA AHIMBWA N’ABANTU.🙏

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *