Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 29:UBURYARYA BUZAHANIRWA ABISUNZE UWITEKA BAGIRE IHEREZO RYIZA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya Yesaya 29 usenga kandi uciye bugufi.

📖 YESAYA 29
[8]Nuko bizamera nk’ushonje arota arya akaramuka afite inzara, cyangwa nk’ufite inyota uko arota anywa akaramuka arembye, agifite inyota. Uko ni ko ingabo z’amahanga yose zirwanya umusozi wa Siyoni zizamera.
[13]Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n’iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry’abantu bigishijwe,
[15]Bazabona ishyano abashakira ikuzimu aho guhisha Uwiteka inama zabo, imirimo yabo ikaba mu mwijima, bakibwira bati “Ni nde utureba?” Kandi bati “Utuzi ni nde?”
[16]Ariko mufudika ibintu rwose. Mbese umubumbyi mwamuhwanya n’ibumba bigatuma ikibindi cyihakana uwakibumbye ko atari we wakibumbye? Cyangwa se icyaremwe cyakwihakana uwakiremye ko atazi ubwenge?
[17]Hasigaye akanya gato i Lebanoni hakaba umurima wera cyane, kandi umurima wera cyane bazawita ishyamba.
[18]Uwo munsi igipfamatwi kizumva amagambo yo mu gitabo, n’impumyi zizahumuka zikire ubuhumyi n’umwijima.
[19]Kandi abagwaneza na bo bazagwiza umunezero wo kunezererwa mu Uwiteka, n’abakene bo mu bantu bazishimira Uwera wa Isirayeli.
[20]Kuko umunyamwaga ahindutse ubusa, n’umukobanyi ashizeho, n’abashaka ibyo gukiranirwa bose bararimbutse.

Ukundwa, Amahoro abe muri wowe. Iki gice kitubujije uburyarya no kwishushanya mu by’Imana, nyamara nta mbuto zikwiriye abihannye zituma ab’isi bamenya Imana.

1️⃣UKWERA KW’INYUMA KURARIMBUZA
📖Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n’iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry’abantu bigishijwe, (Yesaya 29:13)
➡️Kugaragara neza mu bantu nk’umukiranutsi ntawe bizakiza mu rubanza, uburyarya ntibunezeza Imana ireba mu mitima.
👉Biratangaje iyo ibumba rishaka kurusha ubwenge Umubumbyi. Ijambo ry’Imana rigasimbuzwa amahame y’abantu, n’amategeko y’Imana agasimbuzwa cg akagorekwa n’abantu. Ibumba cg ikibumbano rigakosora ibyo Umubumbyi yakoze bigashoboka. Agakorera Imana uko abyumva, atari uko ijambo ryayo rivuga.

2️⃣N’ABANYAMAHANGA BAZAKIZWA
📖Hasigaye akanya gato i Lebanoni hakaba umurima wera cyane, kandi umurima wera cyane bazawita ishyamba. (Yesaya 29:17)
🔰Ntabwo icyacu ari ukwiyicarira no kurira no kwiheba, ahubwo
ni uguhaguruka tugakora umurimo w’iki gihe n’uwiteka ryose.
(The Southern Watchman, May 29, 1902. – ChS 83.2)
➡️Imirongo 11,12 itwereka abanga kwiga ijambo ry’Imana bati ibi ntibyumvikana, biteye ubwoba, birahishwe nyamara ari ibyahishuwe (bifatanyishijwe ikimenyetso); ibi bigatuma batamenya umuburo uheruka.
👉Tubonye ko n’abitwa abanyamahanga ubutumwa bugomba kubageraho, bakumva kandi bakabona. Bakakira ukuri kandi bakayoborwa na Mwuka Wera. Hababaje umugenzi uzacogora umwanya we ugatwarwa n’abandi, kandi mu rugo rwa Data hariyo amazu menshi yadukwira twese.

⚠️⚠️Kuri uyu munsi Imana yejeje igaha umugisha (Itang 2:1-3), twemere ko Uwiteka ari We Mubumbyi (Umuremyi) tukaba ibumba. Ko atari twe twakosora cg ngo dusimbuze ibyo yavuze inyigisho n’amahame byahimbwe n’abantu (ibumba). Twemere ukuri kw’ijambo rye ryose kutubature ububata bw’icyaha na satani. Dushobozwa na Kristubuduha imbaraga.

🛐MANA NZIZA DUKIZE UBURYARYA, TWIBUTSE KO AGAKIZA ARI UBUNTU KAKABONERWA MU KWIZERA KRISTU. DUHE KWERA IMBUTO ZIKWIRIYE ABIHANNYE BITUME BENSHI BAGUSANGA.🙏

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *