Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 15: IBIHANURIRWA MOWABU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga

📖 YESAYA 15

(1) Ibihanurirwa Mowabu. Erega Ari, umudugudu w’i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe. Erega Kiri, umudugudu w’i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe.
(2)Barazamutse bajya i Bayiti n’i Diboni mu ngoro zo mu mpinga ngo baririreyo. Abamowabu bararirira i Nebo n’i Medeba, imitwe yabo yose ni inkomborera kandi bogosha n’ubwanwa bose.
(3)Bagenda mu nzira z’iwabo bambaye ibigunira, hejuru y’amazu yabo no mu miharuro y’iwabo umuntu wese araboroga arira cyane.
(4)Heshiboni na Eleyale barataka ndetse amajwi yabo agera i Yahasi, ni cyo gituma ingabo z’i Mowabu ziboroga, imitima yabo igahinda imishyitsi.
(5)Umutima wanjye uririra Abamowabu, imfura zabo zihungiye i Sowari na Egilatishelishiya ahaterera hajya i Luhiti, ni ho ho bazamuka barira umugenda, no mu nzira ijya i Horonayimu, ni ho baririra amarira y’abarimbuka.
(6) Kuko amazi y’i Nimurimu azakama, ubwatsi buzuma, ubwatsi bubisi buzashiraho he kumera ikintu cyose kibisi.
(7) Ni cyo kizatuma ibintu batunze n’ibyo babitse babijyana ku mugezi w’imikinga,
(8)kuko kurira kugeze mu ngabano z’i Mowabu, kandi umuborogo wako ukagera Egilayimu n’i Bēriyelimu.
(9)Amazi y’i Dimoni yuzuye amaraso kandi nzongera guteza i Dimoni ibindi byago, impunzi ziri i Mowabu n’abacitse ku icumu bagasigara mu gihugu, nzabateza intare.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Imana itubashishe kumvira umuburo.

1️⃣IBYAGO BYA MOWABU

▶️Nyuma yuko Loti ahura n’ibyago umugore we ahindutse inkingi y’umunyu, yasigaranye n’abakobwa be babili,Uw’imfura abwira murumuna we ngo baryamane na se babyarane nawe, uw’imfura abyara umwana amwita Mowabu ariwe sekuruza w’Abamowabu na bugingo ubu.

▶️Kubwo kwanduzwa n’imico mibi bagiye babamo ntibigeze bashimisha Imana, ibatumaho intumwa zitandukanye ariko banga kwihana. Uwiteka biramubabaza agambirira kubarimbura.(Itang 19:30-38)

🔰Kuko kuri uyu musozi ari ho ukuboko k’Uwiteka kuzaruhukira, i Mowabu hazaribatirwa aho ari nk’uko inganagano ziribatirwa mu ngerera y’amase. Zef 2.8-11
Kandi azaramburiramo amaboko nk’uko uwoga arambura amaboko ngo yoge, azareka ubwibone bwe n’ubugambanyi yagambanaga.
Igihome cy’umunara cyo ku nkike zawe z’amabuye Imana yaragishenye, irakirambika ikigeza ku butaka no mu mukungugu.(Yes 25:10-12)

❇️Usibye na Mowabu, umuntu wese ukora ibyo gukiranirwa, akanga kuburirwa, akabona umucyo umusaba guhinduka, yaba umuntu ku giti cye, waba umudugudu,Uwiteka azamutsemba akize abamwiringira bamutakambira amanwa na n’ijoro.

2️⃣IMANA YAKOMEJE KUBABURIRA

🔰 “I Mowabu hararimbuwe, abana bato baho batumye gutaka kumvikana,
kuko bazajya i Luhiti bagakomeza kurira bazamuka, bakamanuka i Horonayimu bumva amaganya n’umuborogo byatewe no kurimbuka. Nimuhunge mwikize, mumere n’inkokōre yo mu butayu.
“Kuko wiringiye imirimo yawe n’ubutunzi bwawe nawe uzafatwa, kandi Kemoshi azajyanwa ari imbohe ari kumwe n’abatambyi be n’ibikomangoma bye.(Yer 48:4-7)

⁉️Wiringiye iki?ni ubutunzi se,umugore mwiza cg abana beza? Nk’uko Imana yakomeje kuburira ubwoko bwayo, uyu munsi natwe turaburirwa, twirengagije kenshi gukora umurimo w’Imana ngo ntitwasiga busness zacu, imiryango yacu…..ahubwo twibereye mu mudamararo no mu munezero w’iyi si, Ubwo abatakambira Imana,basenga basaba gutabarwa, nta kabuza araje. Araje atabare kdi ahane umuntu wese wanze kumvira.

Niba ari uko byari bimeze Yeremiya arakurarika ngo “Hunga. Hunga wikize ndetse nawe ubibwire abandi “

🔰“Havumwe ukora umurimo w’Uwiteka agononwa, kandi havumwe uwima inkota ye amaraso.(Yer 48:10)

❇️Imana yadutoranije kugira ngo kuba ab’umumaro, nk’uko umurongo wa 18 wa Yeremiya 48 havuga “Yewe mukobwa utuye i Diboni we, manuka uve mu bwiza bwawe wicare wicwa n’inyota, kuko uwanyaze Mowabu aguteye amaze kurimbura ibihome byawe.

❇️Kubwo kwanga kumvira, Uwarimbuye Sodomu na Gomora, Agahana ab’i Babuloni, ntababarire kureba inyuma ka muka Loti yari yamubujije, arakuburira ngo wihane, wumvire ijambo rye, n’utumvira nawe uzahanwa ibihano bikomeye

🔰 Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.
Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.(Yes 1:19-20)

🛐DATA MWIZA TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA N’UMUGAMBI UDUFITIYE 🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *