Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 16:IMANA IBABAZWA NA MOWABU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga

📖 YESAYA 16

(1)Nimurabukire utegeka igihugu uhereye i Sela herekeye ubutayu ukageza ku musozi w’umukobwa w’i Siyoni, mumurabukire abana b’intama
(2)Uko inyoni zizimira, icyari gishwanyutse, ni ko abakobwa b’i Mowabu bazamera ku byambu bya Arunoni.
(3)Tugīre inama uca imanza ku manywa y’ihangu utubere igicucu gihwanye n’ijoro, uhishe ibicibwa n’inzererezi ntuzazigambanire.
(5)Intebe y’ubwami izakomezwa no kugira imbabazi kandi hariho uzayicaraho mu kuri, mu nzu ya Dawidi, ari umucamanza ukurikiza imanza z’ukuri, akabangukira gukora ibyo gukiranuka.
(6)Twumvise ubwibone bwa Mowabu ko yibona cyane, twumvise n’agasuzuguro ke n’ubwibone bwe n’uburakari bwe, ariko kwīrarīra kwe ni uk’ubusa.
(7)Ni cyo kizatuma ab’i Mowabu bazaborogera Mowabu, umuntu wese azaboroga, muzarizwa n’amatongo y’i Kirihareseti mwihebye rwose,
(8)kuko imirima y’i Heshiboni irabye n’uruzabibu rw’i Sibuma abatware b’amahanga bavunaguye ibiti byarwo byiza byari bigeze i Yazeri, bikagera no mu butayu rwagabye amashami yarwo yambuka inyanja.
(16)Ni cyo kizatuma ndirira uruzabibu rw’i Sibuma nk’uko ab’i Yezeri baruririra. Yewe Heshiboni nawe Eleyale, nzakūhira amarira yanjye kuko ku mbuto zawe zo mu cyi no mu isarura ryawe habaye induru z’intambara.
(10)Ibyishimo n’umunezero bikuwe mu mirima yera cyane, no mu nzabibu ntihazaba indirimbo cyangwa urusaku rw’ibyishimo, nta mwenzi uzengera vino mu muvure, abenzi mbaciye ku midiho.
(12)Kandi Mowabu najya gushengera mu ngoro yo ku kanunga yirushyabakajya ahera he ngo asenge, ntazashobora kunesha.
(13)Iryo jambo ni ryo Uwiteka yavuze kuri Mowabu kera.
(14)Ariko noneho Uwiteka avuze yuko imyaka itatu itarashira nk’iy’ukorera ibihembo, icyubahiro cy’i Mowabu n’ingabo zaho zose nyinshi cyane bizahinyurwa, kandi abazasigara bacitse ku icumu bazaba ari inkeho cyane, ari nta cyo bamaze.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.

1️⃣MOWABU ISHAKA KWIRWANIRIRA

▶️Iki gice gitangira kitubwira uburyo abari baturutse Mowabu bahunga kubera ko imigi yabo yabaye amatongo, baje kwinginga Umwami wa Yuda ngo abarwaneho, ko naramuka abagiriye ubuntu, Imana izamuha umugisha, bamuzaniraga abana b’intama nk’ituro ryo guha umwami nk’umutware w’igihugu.

🔰Kandi Mesha umwami w’i Mowabu yari atunze intama, akajya atura umwami w’Abisirayeli ubwoya bukemuwe ku ntama ze z’inyagazi agahumbi, n’iz’amapfizi agahumbi.(2 Abam 3:4)

➡️Intambwe ya mbere iganisha ku gutsindwa ni ukwirwanirira. Ubwo umwami w’i Mowabu yabonaga ko bikomeye, yashakishije uburyo bwose umwami w’Abisirayeri yabatabara, ariko kubwo gukomeza kugoma kwe Imana ibinyujije mu muhanuzi Elisa ,Uwiteka amugabiza Umwami w’Abisirayeli n’abo bari bafatanije. (2 Abam 3)

▶️Ibi byatumye umwami w’i Mowabu yitiranya urugamba,atangira gutanga intama icyo wakwita ruswa y’uyu munsi.yirengagiza ko Imana ari Umucamanza utabera, Umutunzi w’imbabazi wita cyane kubagendera mu butungane.

⁉️Hari urugamba urwana rwaba urwo kubona akazi keza,kubona aho ukorera heza cg se kubona amashuri meza,ese kugira ngo utsindire iryo soko ubigenza ute?utanga ituro cyangwa wemererwa n’ibizamini byatanzwe?ba maso kuko ibyo byose bibabaza Imana, gendera mu kuri uzirikana ko imigambi yawe Uwiteka ayifite mu biganza.

2️⃣MOWABU IBURIRWA KO IZAHANIRWA UBWIBONE N’UBURAKARI

🔰 Twumvise ubwibone bwa Mowabu yuko yibona cyane, tumenya kwīrāta kwe n’ubwibone bwe no gukobana kwe no kwirarira k’umutima we.”
Uwiteka aravuga ngo “Nzi uburakari bwe yuko ari ubusa, kwirarira kwe nta cyo kumaze.(Yer 48:29-30)

▶️Ubwibone no kwishyira hejuru ni intandaro yo kugwa. Uhereye kuri Lusiferi agira ati”Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana kandi uti”nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’i kasikazi, nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.(Yes 14:13-14)
Ibi byose byarakaje Uwiteka afata umwanzuro wo kumuca mu ijuru.

Babuloni nayo ubwo yari ikomeje gukabya ubwibone nayo yafatiwe umwanzuro.

🔰Naho i Babuloni hazamuka hakajya ejuru kandi naho hakomeza ibihome byo gukomera kwaho, nyamara abarimbuzi banturutseho bazahatera. Ni ko Uwiteka avuga.(Yer 51:53)
▶️Ibi kandi nawe birakureba,
Nk’uko umunyezaburi yabivuze ngo:”Umuntu wese w’ubwibone bwo mu mutima ni ikizira ku Uwiteka, Ni ukuri rwose ntazabura guhanwa.(Imig 16:5)

❇️Rinda umutima wawe, urinde ibyagutera kwishyira hejuru byose byaba ubukire, Icyubahiro cyo ku isi, n’ibindi byose kuko kubyimika ni ugushaka urukuta rugutandukanya n’umuremyi.

🔰Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.(Imig 4:23)

🛐DATA MWIZA TURINDE KUGIRA UBWIBONE AHUBWO TUGUHE ICYUBAHIRO KIGUKWIRIYE🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *