Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 14: KUBABARIRA NO GUHANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga

📖 YESAYA 14

(1) Uwiteka azababarira Abayakobo, ntazabura gutoranya Abisirayeli ngo abasubize mu gihugu cyabo bwite, kandi abanyamahanga bazifatanya na bo, bomatane n’ab’inzu ya Yakobo.
(2)Abanyamahanga bazabahagurukana babasubize iwabo, nuko ab’inzu ya Isirayeli bazahakira abo banyamahanga mu gihugu cy’Uwiteka babagire abagaragu n’abaja. Ababajyanye ari imbohe na bo bazabajyana ari imbohe, kandi ababatwazaga igitugu na bo bazabatwara.
(3)Uwo munsi Uwiteka namara kukuruhura umubabaro n’umuruho n’agahato bagukoreshaga,
(4)umwami w’i Babuloni uzamukina ku mubyimba, uti “Erega umunyagahato ashizeho! Umurwa w’izahabu na wo ushizeho!
(5)Uwiteka avunnye inkoni y’abanyabyaha, ni yo nkoni y’abategeka,
(6)bakubitanaga amahanga umujinya badahwema, bagategekesha amahanga uburakari, bakarenganya ntihagire ubabuza.
(7)Isi yose ihawe ihumure, iratuje; baraturagara bararirimba.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe dukomeje kubona imbabazi z’Imana, ariko uwanze kwihana ngo yakire imbabazi, iramuhana.

1️⃣IMBABAZI IMANA ITANGA

🔰Uzahaguruka ubabarire i Siyoni, Kuko igihe cyo kuhababarira gisohoye, Ni koko igihe cyategetswe kirasohoye.(Zab 102:14)

▶️Imana igenda iha abana bayo amasezerano mu bihe bitandukanye no mu buryo butandukanye.
Nubwo Abisirayeli bakunze kugomera Imana, Imana yakoreshaga Abashuli kubanesha nk’akanyafu yakoreshaga ibahana.

▶️Muri uko kubateza Abanyashuli nubwo byafashwe nk’igihano ariko harimo imbabazi z’Imana
Kuko byagombaga kubatera kwihana bakatura ibyaha byabo, bakiringira ko Imana ariyo Muyobozi wabo kandi ko izabatabara.

❇️Mu ntambara zose uhura nazo ujye urwana intambara yo kwizera imbaraga z’Imana azakurwanirira kandi azakuneshereza

➡️Igihugu cy’ubuyuda cyari cyarahinduwe umusaka n’ingabo zajyaga zicyigarurira, ariko Imana yari yarasezeranye ko mu buryo bw’igitangaza izagoboka ubwoko bwayo kubyo bukeneye. (AA231)

🔰“Ongera urangurure uvuge uti: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Muzabona imidugudu yanjye yongeye kuzura ibyiza biyisaguke, Uwiteka azongera kumara i Siyoni umubabaro, kandi azongera guhitamo i Yerusalemu.’ ”(Zak 1:17)

2️⃣UMUGAMBI W’IMANA KU BANTU

🔰Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati “Ni ukuri uko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba.
Nzavunagurira Abashuri mu gihugu cyanjye, kandi nzabaribatira mu misozi yanjye miremire, maze uburetwa babakoreshaga buzabavaho, n’umutwaro babahekeshaga uzabava ku bitugu.”
Uwo ni wo mugambi wagiriwe isi yose, kandi uko ni ko kuboko kwaramburiwe amahanga yose.(Umur 24-26)

▶️Hezekiya yabwiye abagabo bo mu Buyuda ati:”Nimukomere mushikame,ntimutinye kandi ntimukurwe umutima n’umwami wa Ashuli cg ingabo ze zose ziri kumwe nawe kuko Iyo turi kumwe ikomeye, iruta abari kumwe nawe.
Mu ruhande rwe ari kumwe n’amaboko y’umubiri ariko mu ruhande rwacu turi kumwe n’Imana yacu, niyo idutabara kandi ije kururwanirira intambara zacu (2ngoma 32:7,8)

➡️Ntabwo Hezekiya yashoboraga kuvugana icyizere cy’umusaruro uzava muri iyo ntambara, adafite impamvu ibimuteye.
Nubwo Abanyashuli birataga bari barakoreshejwe n’Imana igihe runaka nk’inkoni y’uburakari bwayo yo guhana amahanga, ntibagombaga gutsinda iteka (AA 225)

❇️N’ubwo wanyura mu birushya bikomeye bite, reka kwiganyira kuko Imana igufitiye umugambi mwiza. Komera, ushikame kdi ntukuke umutima Uwiteka agufiye umugambi.

🛐DATA MWIZA TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA N’UMUGAMBI UDUFITIYE 🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *