Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YESAYA 13:ISENYUKA RYA BABULONI. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga

📖 YESAYA 13

(1)Ibihanurirwa Babuloni Yesaya mwene Amosi yabonye.
(2)Nimushinge ibendera ku musozi muremure w’ubutayu mubarangururire ijwi, mubarembuze kugira ngo binjire mu marembo y’imfura.
(3) Nategetse intore zanjye kandi nahamagaye ingabo zanjye z’intwari, zishimana ubutwari ngo zimare uburakari.
(4)Nimwumve ikiriri cy’abantu benshi mu misozi miremire kimeze nk’icy’ishyanga rikomeye, mwumve n’urusaku rw’amahanga y’abami ateranye, Uwiteka Nyiringabo aragera ingabo zo kujya mu ntambara.
(5)Baraturuka mu gihugu cya kure ku mpera y’ijuru, bazanye n’Uwiteka n’intwaro z’uburakari bwe ngo barimbure igihugu cyose.
(9)Dore umunsi w’Uwiteka uraje, uzazana uburakari bw’inkazi n’umujinya mwinshi uhindure igihugu imyirare, urimbure n’abanyabyaha bo muri cyo bagishiremo.
(13)Nzahana ab’isi mbahora ibyo bakoze bibi, n’abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamaraho ubwibone bw’abibone, n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro nzagacisha bugufi.
(19)Kandi i Babuloni ari ho cyubahiro cy’amahanga y’abami, ari ho bwiza bw’ubwibone bw’Abakaludaya, hazamera nk’uko Imana yarimburaga i Sodomu n’i Gomora.
(20)Ntihazongera guturwa kandi ntihazongera kubabwa uko ingoma yimye. Abarabu ntibazahashinga amahema, kandi n’abungeri ntibazahabyagiza imikumbi yabo.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Umunsi w’Uwiteka uri bugufi kandi uzazana n’uburakari n’umujinya mwinshi urimbure abanyabyaha, witeguye ute?

1️⃣UMUNSI W’UWITEKA

🔰Tubonye ishyano, kuko umunsi w’Uwiteka ugeze hafi, uzaza ari uwo kurimbura kuvuye ku Ishoborabyose!(Yow 1:15)

▶️Mukundwa uyu munsi uzaba ari umunsi uteye ubwoba ku barimbuka.
Uwiteka yakomeje kuburira ubwoko bwe akoresheje abahanuzi batandukanye, ariko mu bigaragara abumviye imiburo ni bake cyane.
Abanyamiheto bazavunagura abasore, ntibazababarira urubyaro rwabo, ntibazagirira imbabazi n’abana babo batoya.
Kandi i Babuloni ari ho cyubahiro cy’amahanga y’abami, ari ho bwiza bw’ubwibone bw’Abakaludaya, hazamera nk’uko Imana yarimburaga i Sodomu n’i Gomora.(Umur 18,19)

Ibyakorewe Sodomu na Gomara ,nibyo byakorewe Babuloni kdi igihe cyose tutihanye natwe nibyo bizadukorerwa.nuko rero gira umwete wihane.

Uko niko inkike ngari z’i Babuloni zasenwe rwose n’amarembo yaho agatwikwa. Uko ni ko Uwiteka yamazeho ubwibone bw’abibone, n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro akabacisha bugufi. (AA 342-343)

2️⃣BABULONI NI IKI?

▶️Nk’uko Abahanuzi batandukanye bagiye bavuga ku bya Babuloni, Daniyeli nawe yabivuzeho ko
Babuloni ari aho Abayuda banyazwe babaga, kandi harimo ibitekerezo by’ibihugu bitari bimwe.

➡️Reka twumve Babuloni nk’Ubwami, aho ubuhanuzi bugaragaza ko bwahanzwe na NIMURODI mu w’2348 M.K(itang 10:9-10)
Babuloni risobanurwa ngo “Irembo ry’Imana nyinshi .

▶️Ubuhanuzi bukomeza buvuga ko ubu bwami bwakomeje gukabya kwishira hejuru, ubwibone n’ibindi byangwa n’Uwiteka, Uwiteka abukuraho ku ngoma ya Berushazari , abusimbuza ubw’Abamedi nk’uko tubibona ku murongo wa 17-19 y’iki gice. (Ubusobanuro bwa Dan n’ibyah 5-6)

▶️Ubuhanuzi NDIHO ukomeye yatanze mu ijambo rye bugenda buhuriza amapfundo ku mugozi w’uruhererekane rw’ibibaho uhereye mu gihe cyashize, mu bihe bizira iherezo kugeza mu bihe bidashira mu gihe kizaza, butubwira aho tugeze.(AA345)

3️⃣SOHOKA MURI BABULONI

❇️Ushobora kuba utekereza ko ibi bibwirwa Babuloni ya kera gusa, ariko nk’uko twabonye inkomoko y’iryo zina ni irembo ry’Imana nyinshi kandi uyu munsi tukaba tubona ko ibyahozeho aribyo biriho, n’ibyakorwaga aribyo bigikorwa.
Hatabayeho gusenga no kubana n’Imana, ushobora
kwiyubakira Babuloni.

❇️Uyu munsi natwe turaburirwa. Ushobora kuba warimuye Imana ukimikamo ibigirwamana byinshi Ishyari, ubutunzi, amatiku, inzangano,ubwibone n’ibindi nk’ibyo, ibyo byose Imana ntizabyihanganira.
Nk’uko itihanganiye abo muri kiriya gihe, ntiyihanganire ab’i Sodomu na Gomora niko natwe itazatwihanganira igihe cyose twirengagije ko ariyo byose.

➡️Amateka y’ibyabaye ku mahanga ,agira icyo atubwira muri iki gihe.
Imana yahaye umuntu wese n’ishyanga ryose umwanya mu mugambi wayo ukomeye.

❇️Muri iki gihe abantu ndetse n’amahanga bageragezwa n’umugozi ugera imfuruka uri mu kiganza cy’Imana itibeshya. Kubwo guhitamo kwabo, abantu bose bagenda bashyira umwanzuro ku iherezo ryabo, kandi Imana igenga bose ku bwo gusohoza imigambi yayo….
Igihe turimo ni igihe giteye ubwoba ku bariho bose.
Bibiliya yonyine niyo itanga ishusho itunganye y’ibyo bintu. Muri yo ni ho hahishurirwa ibintu bikomeye biheruka bizaba mu mateka y’isi yacu,

Dore Uwiteka arahindura isi umwirare, arayiraza,arayubika,atatanya abaturage bayo,….uko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka, nicyo gitumye umuvumo utsemba isi n’abayibamo bagatsindwa n’urubanza, ni cyo gituma abaturage b’isi batwikwa hagasigara bake. (Yes 24:1-6)
Tubonye ishyano, kuko umunsi w’Uwiteka ugeze hafi, uzaza ari uwo kurimbura kuvuye ku Ishoborabyose!(Yow 1:15)
AA345-346))

🛐DATA MWIZA TURINDE UBWIBONE BW’UBURYO BWOSE TUGENDE UKO IJAMBO RYAWE RIVUGA 🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *