Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 116: NKUNDIRA UWITEKA, KUKO YUMVISE IJWI RYANJYE NO KWINGINGA KWANJYE. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 116 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 116
[5]Uwiteka ni umunyambabazi kandi ni umukiranutsi,Ni koko Imana yacu igira ibambe.
[6]Uwiteka arinda abaswa,Nacishijwe bugufi arankiza.
[8]Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu,Amaso yanjye ukayakiza amarira,N’ibirenge byanjye ukabikiza kugwa.
[9]Nzagendera mu maso y’Uwiteka,Mu isi y’ababaho.
[12]Ibyiza Uwiteka yangiriye byose,Ndabimwitura iki?
[13]Nzakīra igikombe cy’agakiza,Nambaze izina ry’Uwiteka.
[15]Urupfu rw’abakunzi be,Ni urw’igiciro cyinshi mu maso y’Uwiteka.

✳️Mu gihe dusabana kandi tukarangwa no kugira ubumwe, tubasha kubera abandi umugisha. Niba turi aba Kristo, ibitekerezo byacu byiza bizaba ibimukomokaho. Tuzanezezwa no kumuvuga; kandi uko tuganira ku rukundo Rwe, imitima yacu izoroshywa no gusabana n’imbaraga mvajuru. Mu gihe twitegereza ubwiza bw’imico Ye, ‘‘tuzahindurirwa duse na We duhabwe ubwiza buruta ubundi kuba bwiza.’’ 2 Abakorinto 3 :18. (UIB igice 8, pp 47.4)

Ukundwa n’imana, Aamahoro abe muri wowe. Dukomeje Zaburi zo guhimbaza Imana (Hallel) yavanye ubwoko bwayo mu nzu y’uburetwa. Ziratureba natwe cyane abakuwe cg abashaka kuva mu bubata bw’icyaha.

1️⃣UWITEKA AKWITAHO, MUSHIME N’ABANDI BABIMENYE.

📖Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, Ndabimwitura iki? Nzakīra igikombe cy’agakiza, Nambaze izina ry’Uwiteka. (Zab 116:12-13)

🔰Iki kibazo cy’umunyezaburi ntawe utarakibaza wabonye kugira neza kw’Imana.
➡️Igisubizo kirimo inama y’agakiza yose. Ni ukwakira agakiza, ugahita ubaho ubuzima buhimbaza izina ry’Uwiteka, si mu magambo gusa.
⏯️Niba ushaka kwitura Uwiteka ibyo yagukoreye akira agakiza, bera umugisha abandi, saba Imana ibitekerezo bimukomokaho mu kwiga ijambo ry’Imana, nezezwa no kumuvuga uganira ku rukundo rwe, vana amaso ku by’isi ushake ubwiza bw’imico ye, uzahindurwa duse na We. Ni isezerano riri mu byanditswe byera ( 2 Abakor 3:18). Nguko ukwitura Imana. Dushobozwa na Kristu uduha imbaraga.

2️⃣ UWITEKA ADUTEGANYIRIZA IBIZARAMA

📖Urupfu rw’abakunzi be,Ni urw’igiciro cyinshi mu maso y’Uwiteka. (Zab 116:15)

🔰Iyo umuntu apfuye turababara kandi koko ntirumenyerwa. Ariko burya hahirwa abapfa bapfira mu Mwami, bagaherekezwa n’imibereho bagize, bakaba baruhutse imiruho n’imihati by’iyi si.
➡️Wapfushije, warwaye, wahombye, ubabaye, isi yagushaririye, ibuka ko Uwiteka aguteganyiriza ibyiza birenze ibyo isi itanga bizamara iteka ryose, ahatazaba gusuhutsa umutima, ahatazaba indwara, ahatazaba icyaha n’urupfu.
⏯️Mu biba byose rero tujye dushima, kuko urukundo Imana idukunda rurenze ibyo twibwira, kandi idukunda kurusha uko twikunda. Imana iragukunda Muvandimwe.

🛐MANA WARAKOZE KU BYO WADUKOREYE BYOSE, EMERA GUSENGA KWACU UDUSUBIZE URI MU IJURU, KANDI UDUHE IMITIMA IHORA IGUSHIMA AHANTU HOSE.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 116: NKUNDIRA UWITEKA, KUKO YUMVISE IJWI RYANJYE NO KWINGINGA KWANJYE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *