Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 113: NIMUSHIME, NIMUSHIME IZINA RY’UWITEKA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 113 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

Ntucogore, komeza gusoma no kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Uciye bugufi kandi usenga, soma igice cyose cya 113 cy’igitabo cya Zaburi.

📖 ZABURI 113
[2]Izina ry’Uwiteka rihimbazwe,Uhereye none ukageza iteka ryose.
[3]Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera,Izina ry’Uwiteka rikwiriye gushimwa.
[4]Uwiteka ari hejuru y’amahanga yose,Icyubahiro cye gisumba ijuru.
[5]Ni nde uhwanye n’Uwiteka Imana yacu,Ufite intebe ye hejuru cyane,
[6]Akicishiriza bugufi kureba,Ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi?
[7]Akura uworoheje mu mukungugu,Ashyira hejuru umukene amukuye mu icukiro,
[8]Kugira ngo amwicaranye n’abakomeye,Abakomeye bo mu bwoko bwe.

Ukundwa N’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi Zaburi ni imwe mu zihamagarira abantu guhimbaza Imana (Hallel), kuyiha icyubahiro kiyikwiye, no kuyishimira uburyo urukundo rwayo rugera no ku boroheje n’indushyi, n’abanyantege nke. Ni Zaburi ijyanye n’iya 114 zaririmbwaga mu gihe cya Pasika bibuka uko bakuwe muri Egiputa mu nzu y’uburetwa. Bishoboka ko Kristu n’abigishwa be bayiririmbye bamaze gusangira ibya pasika (Mariko 14:26). Imana ikwiye gusingizwa.

1️⃣ IZINA RY’UWITEKA RISINGIZWE HOSE, ITEKA RYOSE.
🔰 Izina ry’Uwiteka rihimbazwe,Uhereye none ukageza iteka ryose. Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera, rikwiriye gushimwa. (Zab 113:2-3)
➡️Uwiteka arakomeye cyane, akwiye guhimbazwa ahantu hose n’ibihe byose. Si mu nzu zisengerwamo gusa, cg mu bihe byo gusenga gusa. Tumuhimbaze aho turi hose, n’ibihe byose.
⏯️Ibi ntibivuze kutagira ikindi dukora cg tuvuga, oya. Ahubwo bivuze ko ibyo dukora byose n’ibyo tuvuga nta na nakimwe kidahesha Imana icyubahiro. Wowe wo ku rusengero no ku munsi wo gusenga, ase nawe wo mu yindi iminsi n’ahandi hantu. Umugenzi ugana i Kanani ntahindurwa n’aho ageze cg ibihe agezemo.

2️⃣ UWITEKA AKURA UWOROHEJE MU MUKUNGUGU
🔰Akicishiriza bugufi kureba,Ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi? (Zab 113:6)
➡️Nubwo ari Uwiteka Imana ikomeye bihebuje, yaremye amasi n’ inyenyeri bitabarika, ikarema abamarayika bakomeye, abantu n’ibindi biremwa byinshi bizwi n’ibitazwi; urukundo rwayo n’impuhwe bituma ica bugufi ikarokora umuntu wendaga kurimbuka, ikamuvana muri Egiputa y’ibyaha ikamwicaranya na Kristu, bakimana ingoma itazahanguka. Ese umuntu ni iki ko umwitaho Mana?
⏯️Ubukene, uburwayi, ubwoba, ibikurushya byose, Uwiteka ukomeye bihebuje ariko ukwitaho abibona ari mu ijuru, ategereje ko umutabaza, ko umwemera kukuruhura no kuguha amahoro.
⏯️Nta kure waba uri Uwiteka atagukura. Mwambaze kandi umwiyambaze.

🛐MANA NZIZA IZINA RYAWE NIRIHIMBAZWE, AHANTU HOSE N’IBIHE BYOSE.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 113: NIMUSHIME, NIMUSHIME IZINA RY’UWITEKA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *