Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 85: IMBABAZI N’UMURAVA BIRAHUYE,GUKIRANUKA N’AMAHORO BIRAHOBERANYE. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 85 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 85
[2] Uwiteka, wagiriye igihugu cyawe imbabazi; wagaruye Abayakobo bajyanywe ho iminyago.
[3] Wababariye gukiranirwa k’ubwoko bwawe, Watwikiriye ibyaha byabo byose.
[5] Mana y’agakiza kacu utwigarurire, kandi ushire umujinya wawe utugirira.
[8] Uwiteka, utwereke imbabazi zawe, uduhe agakiza kawe.
[10] Ni ukuri agakiza kayo kari bugufi bw’abayubaha, kugira ngo ubwiza bwayo bube mu gihugu cyacu.
[11] Imbabazi n’umurava birahuye, gukiranuka n’amahoro birahoberanye.
[12] Umurava umeze mu butaka, gukiranuka kurebye mu isi kuri mu ijuru.
[13] Kandi Uwiteka azatanga ibyiza, igihugu cyacu kizera umwero wacyo.
[14] Gukiranuka kuzamubanziriza, kandi kuzahindura intambwe ze inzira yanyurwamo.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Imbabazi z’Uwiteka zirenze intekerezo zacu.

1️⃣ AGAKIZA K’IMANA KARI BUGUFI BW’ABAYUBAHA
🔰Uwubaha Uwiteka nta gushidikanya nawe azaba hafi ye. Kubaha Uwiteka ni ukugendera mu nzira ze, no kubahiriza amategeko ye. Ntibizagarukira kuri we gusa, ahubwo bizagera no ku muryango we.

➡️(Zaburi 112:1-2) – Haleluya. Hahirwa uwubaha Uwiteka, akishimira cyane amategeko ye.
Urubyaro rw’uwo ruzagira amaboko mu isi, umuryango w’abatunganye uzahabwa umugisha. (Imigani 14:26) – Uwubaha Uwiteka afite ibyiringiro bikomeye, kandi abana be bazabona ubuhungiro.

➡️Nta bundi buhungiro, mureke duhindure kuri We, azadukongira ibitugerageza, arugoteshe agakiza ke! Erega dufite uruzitiro rw’agakiza, hirya yarwo nta kiza gihari!

➡️Yesu ni we nzira y’agakiza. Umwuka w’lmana yabishushanije mu buryo bginshi, kugira ngo yumvishe neza abifuza gukizwa umutwaro w’ibyaha. (KY 8.4)

2️⃣ IMBABAZI Z’UWITEKA
🔰Ijwi ry’Imana ryarumvikanye rivuga ko ubutabera bwanyuzwe. Satani araneshejwe. Indushyi za Kristo ku isi “ zemerwa mu Mukunzi wayo”. Abefeso 1:6. Imbere y’abamalayika bo mu ijuru n’abahagarariye amasi ataracumuye, bahamijwe ko babaye abere. Aho ari, niho n’itorero rye rizaba. “Imbabazi n’umurava birahuye, Gukiranuka n’amahoro birahoberanye.” Zaburi 85:11. Data wa twese ahobera Umwana we, maze hatangwa itegeko ngo, “Abamalayika b’Imana bose bamuranye.” Abaheburayo 1:6. (UIB 568.7). Amen 🙏.
➡️Ibi byose byahuriye ku munyabyaha wacumuye, maze Yesu Munyembabazi aza kumucungura, arakiranuka turababarirwa, bityo ukoze icyaha akajya imbere ye gusaba imbabazi aramutsindishiriza, maze akamuha amahoro y’umutima. (Amaganya ya Yeremiya 3:22-23)- Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, kuko ibambe rye ritabura. Zihora zunguka uko bukeye, umurava wawe ni munini. Kubwa Yesu wabambwe, twarababariwe.

➡️ Mbese twahinyura imbabazi z’lmana? Har’icyo yirengagije kudukorera se? Nib’ari nta cyo, tujye tumerer’uko bikwiriye uwadukunze urukundo ruhebuje. Nuko, nimutyo dukoreshe umwanya twahawe, kugira ngo duhinduke, tumere nka Yesu, dusubire kubana n’abamaraika; tugire ubumwe bushyitse bw’isanga n’ingoyi, twuzura na Data wa twese n’Umwana we. (KY 9.6)

🛐 MANA TUBABARIRE GUKIRANIRWA KWACU, UTWAMBIKE GUKIRANUKA TUBONERA MURI YESU KRISTO

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 85: IMBABAZI N’UMURAVA BIRAHUYE,GUKIRANUKA N’AMAHORO BIRAHOBERANYE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *