Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 84: GUHORA NI UK’UWITEKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 84 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 84
[1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya bene Kōra.
[2] Uwiteka Nyiringabo, Erega amahema yawe ni ay’igikundiro!
[3] Umutima wanjye urifuza ibikari byawe, Ndetse biwutera kugwa isari. Umutima wanjye n’umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu.

[5] Hahirwa ababa mu nzu yawe, babasha kugushima ubudasiba.
[6] Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni.
[7] Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h’amasōko, imvura y’umuhindo icyambika imigisha.
[8] Bagenda bagwiza imbaraga, umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’Imana i Siyoni.
[8] Uwiteka Mana Nyiringabo, umva gusenga kwanjye, Mana ya Yakobo, ntegera ugutwi.
[10] Mana, ngabo idukingira reba, Witegereze mu maso h’uwo wasīze.
[11] Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi, Nakunda guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye, Bindutira kuba mu mahema y’abanyabyaha.
[12] Kuko Uwiteka Imana ari izuba n’ingabo ikingira, Uwiteka azatanga ubuntu n’icyubahiro, ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye.
[13] Uwiteka Nyiringabo, Hahirwa umuntu ukwiringira.

Ukundwa n’Imana gira isabato y’umunezero, wemerere Uwiteka akweze, agutunganye akuboneze, akuruhure ibikuremereye. (Matayo 11:28).

1️⃣ BENE KORA
🔰 Iyi zaburi ya 84 ni iyabene Kora, aba bene kora nibo bitandukanyije na Se ubwo Kora, Datani na Biramu bigumuraga kuri Mose, bagashaka gusubira mu Egiputa, ariko barebye kubitaboneka, batekereje imirimo y’Imana bituma bitandukanya na Se. (Zaburi 1:1) – Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi.

➡️ Muri iki gihe abantu bakunda kujya mu bigare bibi, ndetse n’abiyita abakristo bakifatanya nabo! Dukwiye kugaragaza itandukaniro. (Matayo 5:16)-Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.

1️⃣ HAHIRWA ABABA MU NZU YAWE
🔰(Um. 5) Hahirwa ababa mu nzu yawe, babasha kugushima ubudasiba. Dawidi nawe ati (Um. 11) Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi, nakunda guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye, bindutira kuba mu mahema y’abanyabyaha.

➡️ Iyo Abisirayeli bakomeza kuba indahemuka ku Mana, iyo nzu y’Uwiteka y’igitangaza yari kubaho iteka ikaba ikimenyetso gihoraho cy’ubuntu budasanzwe Imana yagiriye ubwoko bwayo bwatoranyijwe. Imana yaravuze iti: “Kandi abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye, bakaba abagaragu be, umuntu wese akeza isabato ntayice, agakomeza isezerano ryanjye, abo nabo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero; ibitambo byabo byoswa n’amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye; kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.” Yesaya 56:6, 7. (AnA 34.1)

➡️ Uyu munsi hari abantu badashaka kujya mu nzu y’Imana, nyamara ni ingenzi kubana n’abandi, mugahugurana mu Ijambo ry’Imana, byahozeho kandi ntibyiheze bihinduka, ntibizanavaho.

  • (Abalewi 23:37) – “Iyo ni yo minsi mikuru y’Uwiteka mukwiriye kuranga ko ari iyo guterana kwera, ngo mujye muyitambiraho Uwiteka ibitambo bikongorwa n’umuriro, igitambo cyoswa n’ituro ry’ifu, n’igitambo kindi n’amaturo y’ibyokunywa, n’ituro ryose n’igitambo cyose ku munsi wacyo. (Abaheburayo 10:25) – Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo. (Ibyahishuwe 21:3) – Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti “Dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo. Amen 🙏

🛐 MANA DUHE KWIBERA MU NZU YAWE, TUZAYOBORWA NAWE

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 84: GUHORA NI UK’UWITEKA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *