Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 86: KU MUNSI W’AMAKUBA N’IBYAGO NZAKWAMBAZA, KUKO UZANSUBIZA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 86 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 86
[2]Rindira umutima wanjye kuko ndi umukunzi wawe,Mana yanjye, kiza umugaragu wawe ukwiringira.
[3]Mwami, mbabaririra,Kuko ari wowe ntakira umunsi ukīra.
[5]Kuko wowe Mwami uri mwiza, witeguye kubabarira,Kandi wuzuye imbabazi ku bakwambaza bose.
[6]Uwiteka, tegera ugutwi gusenga kwanjye,Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.
[7]Ku munsi w’amakuba yanjye no ku w’ibyago byanjye nzakwambaza,Kuko uzansubiza.
[9]Mwami, amahanga yose waremye azaza,Akwikubite imbere akuramye,Kandi bazahimbaza izina ryawe.
[11]Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe,Nanjye nzajya ngendera mu murava wawe.Teraniriza hamwe ibiri mu mutima wanjye,Ngo wubahe izina ryawe.
[12]Mwami Mana yanjye, nzagushimisha umutima wanjye wose,Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose.
[13]Kuko imbabazi ungirira ari nyinshi,Kandi wakijije ubugingo bwanjye,Ntibwajya ikuzimu ko hasi.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.
.

Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Iyi Zaburi ni isengesho rya Dawidi. Aratabaza Uwiteka Imana aciye bugufi n’ubukene mu mutima, yizeye neza ko imubabarira kandi imutabara. Gusenga ni intwaro ikomeye y’umugenzi.

1⃣ GUSENGANA UKWIZERA MU BIHE BIGORANYE
🔰Mu isengesho ririmo kwizera harimo ubuhanga (science) bwo mu ijuru; ni ubuhanga buri wese ushaka insinzi mu buzima agomba gusobanukirwa. Yesu aravuga ngo “Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona” Mk 11:24. Asobanura neza ko ibyo dusaba bigomba kuba mu bushake bw’Imana, tugomba gusaba ibyo Imana yasezeranye, kandi ibyo twakiriye byose bigakoreshwa mu bushake bwayo. Iyo ibisabwa byuzuye, isezerano ntirishidikanywaho. (Prayer chap 6, pp 57.1)

❇️Umurongo wa 5 n’uwa 7, irerekana ko Dawidi yizeye neza ko Imana imubabarira kandi imutabara mu byago n’amakuba.

➡Amasengesho niyo yaba maremare gute, ugatitiriza cyane nturambirwe, ntacyo yakumarira atarimo kwizera. Twizere byuzuye Imana yacu, twizere tudashidikanya ko amasezerano yayo iyasohoza iyo tuyishyuje, yewe kenshi ikayasohoza tutanayishuje. Kandi tukayiha umwanya na Yo ikatubwirira mu ijambo ryayo.
⏯️Ikindi, ibisubizo twakiriye n’imigisha iduhaye tukabikoresha mu bushake bwayo.
👉🏾Kenshi tumera nka Eliya wisabiraga urupfu, Imana ishaka kumujyana mu ijuru adapfuye. Ntugatinye gusaba ngo ubushake bw’Imana bube kuko izi ikigukwiriye kukurusha, igukunda kurusha uko wikunda. Iyo Mana yizere, nuyisenga izakumva, nikubwira umenye ijwi ryayo uritandukanye n’amajwi menshi y’umushukanyi.

2⃣ IMANA NI INYEMBABAZI
📍 Dawidi ati “Uri Imana y’ibambe n’imbabazi, Itinda kurakara, Ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi.
➡Hari benshi bafata Imana nk’igira amahane, nk’ihora icunga ko dukora nabi ngo iduhane. Oya si uko iteye, n’ubwo yanga icyaha urunuka, ikunda bitavugwa umunyabyaha. Byanatumye yiyaka ikirusha ibindi agaciro ngo umunyabyaha acungurwe.
➡️Menya udashidikanya ko itinda kurakara, ifite ibambe n’imbabazi kandi ineza yayo n’urukundo idufitiye birenze intekerezo zacu.
Hanyuma mu minsi y’ibyago n’amakuba ntugire undi uhungiraho, atari Umuremyi wawe, ugukunda kandi ukwitaho.

🛐MANA TUBASHISHE GUSENGANA UKWIZERA, DUHE GUSHYIRA IMBERE UBUSHAKE BWAWE.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 86: KU MUNSI W’AMAKUBA N’IBYAGO NZAKWAMBAZA, KUKO UZANSUBIZA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *