Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
NTUCECEKE,MANA, NTUHORE NTIWIRENGAGIZE. – Wicogora Mugenzi

ZABURI 83

Dumej gusoma no kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Uciye bugufi kandi usenga, soma igice cyose cya 83 cy’igitabo cya Zaburi.

📖 ZABURI 83
[2]Mana, ntuceceke,Mana, ntuhore ntiwirengagize,
[3]Kuko abanzi bawe bagira imidugararo,Abakwanga babyukije umutwe.
[4]Bagambirira imigambi y’uburiganya ngo bagirire nabi ubwoko bwawe,Bagire inama abo urindira mu rwihisho.
[6]Kuko bahuje umutima wo kujya inama,Ni wowe basezeraniye.
[17]Wuzuze mu maso habo ipfunwe ry’igisuzuguriro,Kugira ngo bashake izina ryawe, Uwiteka.
[19]Kugira ngo bamenye yuko uwitwa UWITEKA,Ko ari wowe wenyine Usumbabyose utegeka isi yose.

Ukundwa, àmahoro abe muri wowe. Iyi ni Zaburi iza Asafu. Yibutsanga Abisiriyeri gutakira Imana igihe amahanga yose yafatanyirije hamwe gushaka kubamaraho. Ariko uruhande rurimo Imana nta mubisha urushobora, niyo yakwica umubiri ntiyagutwara ubugingo bw’iteka.

1️⃣ ABANZI B’IMANA BATARAFATANYA, BAZAFATANYA.
📍📖Kuko bahuje umutima wo kujya inama, Ni wowe basezeraniye.
➡Umwanzi w’ubwoko bw’Imana ni umwanzi w’Imana. Abisirayeri ku mubiri baratabarwaga iyo babaga bashyize hamwe, bagafasha ibigirwamana hasi, Imana yabatsindiraga abanzi babo babateraniyeho mu mbaraga zitangaje.
👉🏾N’ubu satani ari gutegura kuzahuza amahanga yose agateranira ku rubyaro rw’umugore (umugore=itorero) basigaye bitondera amategeko y’Imana bakagira no guhamya kwa Yesu (Ibyahishuwe 12:17). Bazitirirwa ibyago isi ifite, barenganywe, abandi bicwe.
👉🏾Ariko igihe abanzi b’Imana babeshya cg bibeshya ko ari Yo bakorera bazaba bashishikariye kumaraho ubwoko bw’Imana, hari ikizaba:
📖Maze icyo gihe Mikayeli, wa mutware ukomeye ujya ahagarikira abantu bawe AZAHAGURUKA, …. Nuko icyo gihe abantu bawe BAZABA BANDITSWE MU GITABO, bazarokorwa. (Daniyeli 12:1)
⏯Niba warinjiriye mu irembo Kristu, izina ryawe rikandikwa mu gitabo cy’ubugingo, ukaba ukomeje kugenda wezwa n’Uwiteka, ntucogore komeza iyo nzira, ni ukuri uzatabarwa.

🔅Kuri uyu munsi w’imigisha, ufate icyemezo cyo kuba mu ruhande rw’Imana ugendera mu mucyo wose w’ijambo Ryayo, n’iyo umuryango wawe, inshuti zawe, abo musengana,…baba baranze kwemera ukuri kose. Amateka yawe muri Kristu arakureba by’umwihariko.🔅
Dushobozwa byose na Kristu uduha imbaraga.🙌🏾

🛐MANA NZIZA WARATUREMYE KANDI WARADUCUNGUYE. DUHE UBURUHUKIRO BUBONERWA MURI KRISTO, DUHE KUZAHAGARARA TUDATSINZWE N’UBURIGANYA BWA SATANI.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “NTUCECEKE,MANA, NTUHORE NTIWIRENGAGIZE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *