Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 82: IMANZA ZITABERA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 82 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 82
[1] Zaburi ya Asafu. Imana ihagarara mu iteraniro ryayo, Icira abigira “imana” urubanza iti
[2] “Muzageza he guca imanza zibera, zita ku cyubahiro?
[3] Muce imanza zikwiriye uworoheje n’impfubyi, muce imanza zirenganura umunyamubabaro n’umutindi.
[4] Mutabare uworoheje n’umukene, mubakize amaboko y’abanyabyaha.
[6] Ni jye wababwiye nti ‘Muri imana, mwese muri abana b’Isumbabyose.’
[8] Mana, haguruka ucire isi urubanza, kuko uzagira amahanga yose umwandu wawe.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Mujye muca imanza zitabera, murengere abaciye bugufi, nicyo Uwiteka abashakaho.

1️⃣ IMANZA ZITABERA
🔰 Satani asuzugura abaciye bugufi, kugirango arusheho kubihebesha. Nyamara ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, na we azamwishyurira ineza ye.

Uwiteka aratubwira muri Yesaya 1:17 ati: Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi. Na Zekariya 8:16-17
Ibyo muzajya mukora ni ibi: umuntu wese ajye avugana iby’ukuri na mugenzi we, mujye muca imanza zitabera z’amahoro muri mu miharuro yanyu. Kandi ntimukagambanirane mu mitima yanyu, ntimukemere indahiro z’ibinyoma zose kuko ibyo byose ari byo nanga.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

➡️ Bazabona ishyano abagoreka imanza, abarya ruswa n’izindi ndonke ngo barenganye abaciye bugufi!

➡️ Dusabe Imana ubwenge bwo guca imanza nk’Umwami Salomo! (Soma 1 Abami 3:16-26)

➡️ Buri muntu uri mu Isi azasuzumirwa kubyo yakoze. Mureke twiyandukuze mu gitabo cy’urupfu, twiyandikishe muri ibi bitabo 👇🏽👇🏽👇🏽

➡️ Ibitabo by’urwibutso mu ijuru byanditswemo amazina n’ibikorwa byose by’abantu, bibereyeho guhamya imyanzuro y’urubanza. Umuhanuzi Daniyeli aravuga ati: “Imanza zirashingwa, ibitabo birabumburwa.” Yohana wahishuriwe na we ubwo yavugaga ibyo yongeyeho ati: “Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ni cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo, zikwiriye ibyo bakoze.” 682 (II 475.2)

Igitabo cy’ubugingo cyanditswemo amazina y’abantu bose bagize uruhare mu murimo w’Imana mu bihe byose. Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.” Luka 10:20. Pawulo avuga iby’abakozi b’indahemuka bakoranye na we ati: “amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.” Abafilipi 4:3. Ubwo Daniyeli yitegerezaga “igihe cy’umubabaro utigeze kubaho,” yavuze ko abantu b’Imana bazarokorwa, “umuntu wese uzasangwa yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.” Kandi umuhishuzi Yohana avuga ko abazinjira mu murwa w’Imana ari abo amazina yabo “yanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’intama.” 683 (II 475.3)

“Igitabo cy’urwibutso” cyandikirwa imbere y’Imana, kikandikwamo ibikorwa byose byiza “by’abubaha Uwiteka, bakita ku izina rye.” Malaki 3:16. Amagambo yabo agaragaza kwizera n’ibikorwa byabo by’urukundo, byandikwa mu ijuru. Nehemiya yerekeza kuri ibyo avuga ati: “Mana yanjye ujye unyibuka ku bw’ibyo, kandi ntuzahanagura imirimo yanjye myiza nkoreye inzu y’Imana yanjye.” 684 Mu gitabo cy’Imana cy’urwibutso, umurimo wose wo gukiranuka wanditswemo ubutazasibangana. Igishuko cyose umuntu yatsinze, icyaha cyose umuntu yanesheje, ijambo ryose rihumuriza abandi, rihora ryibukwa muri icyo gitabo. Kandi umurimo wose w’ubwitange, umubabaro wose n’agahinda umuntu yihanganiye kubwa Kristo, byose birandikwa. Umunyazaburi aravuga ati: “Ubara kurorongotana kwanjye: ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe; mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?” Zaburi 56:8. (II 476.1)

🛐 TWIYANDIKISHE MU BITABO BYO MU IJURU, IGIHE NI IKI.

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 82: IMANZA ZITABERA”
  1. Amena. Uwiteka atubashishe gukora ibyiza byandikwe mu gitabo cy’urwibutso. Ikiruta byose azaduhe ubugingo buhoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *