Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 81: WARATATSE NDAGUSUBIZA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 81 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 81:
[2]Muririmbishirize Imana ijwi rirenga ni yo mbaraga zacu, muvugirize Imana ya Yakobo impundu.
[3] Muririmbe indirimbo muvuze ishako, mucurange inanga nziza na nebelu.
[4] Muvuze impanda ukwezi kubonetse, kandi ukwezi kuzoye ku munsi wacu mukuru.
[5] Kuko iryo ari ryo tegeko ryategetswe Abisirayeli, itegeko ry’Imana ya Yakobo.
[7] . “Nakuye urutugu rwe ku mutwaro, amaboko ye yakuweho uburetwa bw’igitebo.
[8] Ubwo wari mu mubabaro waratatse, ndagukiza, nagushubije ndi mu bwihisho bw’inkuba, nakugeragereje ku mazi y’i Meriba.
[9] Bwoko bwanjye, umva ndaguhamiriza, wa bwoko bw’Abisirayeli we, iyaba unyumvira.
[14] Iyaba ubwoko bwanjye bunyumvira, iyaba Abisirayeli bagendera mu nzira zanjye,
[15] Natsinda ababisha babo vuba, nahīndurira ukuboko kwanjye ku babarwanya.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Zaburi ebyiri zibanza, abisirayeli basabaga Uwiteka gutabarwa, nawe rero arabasubiza!

1️⃣ *MURIRIMBIRE UWITEKA *
🔰 Muririmbe indirimbo muvuze ishako, mucurange inanga nziza na Nebelu. (um. 3). Igihe Uwiteka yakizaga abisirayeli ababisha babo, bararirimbaga, bakavuza inanga, imyirongi n’ibindi!

➡️ Nk’uko igihe Abisirayeli bazereraga mu butayu buzuzaga ibyishimo mu nzira yabo bakoresheje injyana y’indirimbo zera, ni ko muri iki gihe Imana irarikira abana bayo kuzuza ibyishimo mu buzima bwabo bw’abagenzi n’abimukira. Uburyo bwiza cyane bukoreshwa mu gufata mu mutwe amagambo y’Imana ni buke cyane ugereranyije no kuyasubiramo mu ndirimbo. Kandi bene iyo ndirimbo iba ifite imbaraga ikomeye yo gucecekesha kamere irangwa n’ikinyabupfura gike n’ubujiji. Bene iyo mbaraga ikangura intekerezo n’umwuka w’impuhwe, igateza imbere gukorera kuri gahunda, kandi igahagarika ukwiheba n’igishyika kuko ari byo bigwabiza ubutwari bw’abantu kandi bikabaca intege. (Ub 174.1)

➡️ Mu ijuru hari umutwe w’abamalayika bahora baririmbira Imana, kandi bizahoraho iteka ryose, niyo mpamvu tugomba kubyitoza tukiri hano ku isi.

➡️Ubwo Umucunguzi wacu atuyobora mu nzira itujyana ku rurembo rw’Imana ihoraho, tukagenda tumurikiwe n’ubwiza bwayo, natwe dukwiriye gufatanya n’abamarayika bakikije intebe y’ubwami kuririmba indirimbo zo gusingiza no gushima. Bityo ubwo kwirangira kw’amajwi y’indirimbo z’abamarayika kuzasakara mu ngo zacu hano ku isi, imitima yacu izarushaho kwegerezwa abaririmbyi bo mu ijuru. Erega gusabana n’ijuru bitangirira hano ku isi! Aha ku isi ni ho twigira gusingiza Imana kubera mu ijuru. (Ub 175.2)

2️⃣ UWITEKA AZATSINDA ABABISHA
🔰 (Um. 14-15) Uwiteka yabwiye abisirayeli ngo iyaba bamwumviraga, bakagendera mu nzira ze yabatsindira ababisha.

➡️ Niwumvira Uwiteka, ukitondera amategeko ye, azaguha umugisha muri byose (soma Gutegeka kwa Kabiri 28). Uwiteka azagutsindira ibikurwanya, kandi nta bindi ni satani. (Abefeso 6:12) – Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Tuzamutsindisha gusenga no kwiga Ijambo ry’Imana. 🙏

🛐 MANA TURAKWISUNZE NGO UTUNESHEREZE MURI BYOSE

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 81: WARATATSE NDAGUSUBIZA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *