Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 67: NYUMA Y’IMBABAZI HARI URUBANZA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 67 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 67
[1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo yitwa Zaburi.
[2] Imana itubabarire iduhe umugisha, Itumurikishirize mu maso hayo. Sela.
[3] Kugira ngo inzira yawe imenywe mu isi, Ubugingo bwawe bukiza bumenywe mu mahanga yose.
[4] Mana, amoko agushime, Amoko yose agushime.
[5] Amahanga yishime, aririmbishwe n’ibyishimo, Kuko uzacira amoko imanza z’ukuri, Kandi uzashorerera amahanga mu isi. Sela.

[6] Mana, amoko agushime, Amoko yose agushime.
[7] Ubutaka bweze umwero wabwo, Imana ni yo Mana yacu, izaduha umugisha.
[8] Imana izaduha umugisha, Kandi abo ku mpera y’isi hose bazayubaha.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imbabazi tuzihabwa ku buntu, nyamara zirahenda cyane kuko zaguze ubuzima bw’umwana w’Imana ikunda cyane.

1️⃣ ISOKO Y’IMIGISHA
🔰 [1] Imana itubabarire iduhe umugisha, Itumurikishirize mu maso hayo. Sela. Aya magambo ari kuri uyu murongo aratugarura ku magambo aboneka mu Kubara 6:24-27 y’uburyo abatambyi basabiraga ubwoko bw’Imana Imigisha. Aya magambo aragira ati: “Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro.’ “Uko abe ari ko bashyirisha izina ryanjye ku Bisirayeli, nanjye nzabaha umugisha.”

⏯️ Amasezerano y’iby’umwuka arebana no kubabarirwa ibyaha, gusukirwa Umwuka Wera no guhabwa imbaraga zo gukora umurimo wayo, nta gihe ataba akenewe. Ariko amasezerano arebana n’imigisha runaka mu gihe runaka, harimo ay’ubuzima busanzwe, ayo masezerano rimwe arasohozwa ubundi ntasohozwe nk’uko Imana izi byose ibibona. (AMAHAME 95, Morris L. VENDEN, P.37)

⏯️ Ngaho nawe ibuka imigisha yose wahawe itume ukomeza gushima Uwiteka no kumuha icyubahiro kimukwiriye.

2️⃣ IMANA IRABABARIRA
🔰 Arahaguruka ajya kwa se. “Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma. (Luka 15:20); aya magambo yo mu mugani w’umwana w’ikirara ashushanya urukundo Imana ifitiye ikiremwa muntu. Dusubiye inyuma muri Matayo 9: 2 tuhabona ikindi gitekerezo gifite amagambo agira ati: “Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati “Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe.”
Bibiliya yuzuyemo amagambo menshi agaragaza imbabazi z’Imana; ndetse no mu rupfu rw’Umukiza ari nawe Mucunguzi Yesu Christ yasabiye abamushinyaguriraga agira ati: “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora” (Luka 23:34). Igishimishije ku rutaha nuko na n’uyu munsi agiteze ibiganza kandi yiteguye ku kwakira. Ubaye ubihisemo wamwegera akakubabarira kandi akakuhagiraho imyanda yose.

3️⃣ IMANZA Z’UKURI
🔰 [5] Amahanga yishime, aririmbishwe n’ibyishimo, Kuko uzacira amoko imanza z’ukuri, Kandi uzashorerera amahanga mu isi. Sela.

⏯️ Mu rukundo rw’Imana habamo imbabazi n’ubutabera; Ubwo Yesu yaterwaga imisumari ku musaraba yasabiye abamurenganyaga .Amagambo ye yagombaga guhererekanywa uko ibihe bihaye ibindi kugeza mu minsi yacu . “Data ubababarire kuko batazi icyo bakora”Imbabazi ze ntizari zifite umupaka ;yazigiriye n’abari bagiye kumwica, abasengera by’umwihariko. Ariko se isengesho rye ryarumviswe?Byarashobokaga ko isengesho rye ryumvirwa ?Ni ikihe kintu cy’ikubitiro cyari gutuma isengesho ryumvirwa ?

⏯️ Dusoma mu gitabo Uwifuzwa ibihe byose (Jésus Christ P 749) aya magambo “abandi kubwo kwinangira kwabo bizatuma isengesho Yesu yabasabiye ritumvirwa”
Imana yakoze ibyangombwa byose ngo ibyaha bibabarirwe .Izo mbabazi zatanzwe ku buntu nta kwikanyiza .Yesu yashyizeho uburyo buboneye bwo kubabarirwa, bamwe barazakiye abandi barazanze ;kuri bo basanze ntacyo zibamariye. Abari biteguye kuzakira bonyine nibo zagiriye umumaro.

♦️ Imbabazi zituri bugufi.Igitambo cya Kristo ku musaraba cyari gihagije ngo abantu bose bavukiye muri iyi isi bakizwe .Ni wowe wenyine washobora kwivutsa izo mbabazi.Guhitamo ni ukwawe Imbabazi warazihawe niba wemera kuzakira. Nta gushidikanya nyuma yo kwanga kwakira imbabazi igikurikiraho ni ubutabera (Urubanza); imbabazi z’Imana ntizigira iherezo; ariko kuzakira kwacu gushobora kugira iherezo (AMAHAME 95, Morris L. VENDEN, Page 66)

🛐 DATA WERA TUBASHISHE GUHAGARARA IMBERE YAWE TUDATSINZWE.🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *