Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 66: MWOGEZE ISHIMWE RY’IMANA YACU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 66 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 66
[1] Iyi ndirimbo yitwa Zaburi, yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Mwa bari mu isi yose mwe, Muvugirize Imana impundu.
[2] Muririmbe icyubahiro cy’izina ryayo, Mwogeze ishimwe ryayo.
[3] Mubwire Imana muti”Imirimo yawe ko iteye ubwoba, Imbaraga zawe nyinshi zizatuma abanzi bawe bose bakugomokera, Bakagushyeshya.
[4] Abo mu isi yose bazagusenga bakuririmbire, Bazaririmbira izina ryawe.” Sela.
[5] Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye ubwoba ku byo igirira abantu.
[6] Yahinduye inyanja ubutaka, Kandi bambukishije uruzi ibirenge, Aho ni ho twayishimiriye.
[13] Ndinjirana ibitambo byokeje mu nzu yawe, Ndaguhigura umuhigo naguhize.
[14] Wabumbuje iminwa yanjye, Akanwa kanjye kakawuvuga ubwo nari mu mubabaro.
[16] Mwa bubaha Imana mwese mwe, nimuze mwumve. Nanjye ndavuga ibyo yakoreye ubugingo bwanjye.
[18] Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye.
[19] Ariko koko Imana iranyumviye, Ityarije ugutwi ijwi ryo gusenga kwanjye.
[20] Imana ihimbazwe, Itanze kumva gusenga kwanjye, Kandi itankuyeho imbabazi zayo.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ntukirengegize gushima Uwiteka kuko icyubahiro n’ikuzo nibye none n’iteka ryose.

1️⃣ MWOGEZE ISHIMWE RY’IMANA YACU
🔰 [2] Muririmbe icyubahiro cy’izina ryayo, Mwogeze ishimwe ryayo. Umuhanuzi Yesaya nawe yavuze ku by’icyubahiro cy’Uwiteka. Yesaya 45:23 haragira hati: “Ndirahiye, ijambo rivuye mu kanwa kanjye ni ryo jambo rikiranuka ritazavuguruzwa, yuko amavi yose azampfukamira, indimi zose zikaba ari jye zirahira.”

⏯️ Ni byo koko Uwiteka akwiye gushimwa kandi ibyo ashimirwa n’ibyinshi. Nkuko Umuhishuzi Yohani yabyeretswe si ikiremwamuntu gusa gishima Uwiteka ahubwo ibiremwa byose bifite amashimwe. Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, n’ikuzimu no mu nyanja n’ibibirimo byose bivuga biti “Ishimwe no guhimbazwa n’icyubahiro n’ubutware bibe iby’Iyicaye ku ntebe n’iby’Umwana w’Intama iteka ryose.” (Ibyah 5:13). Pawulo nawe mu rwandiko rwa 2 yandikiye Abakorinto aragira ati:” “Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya, kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka’’ (2Abakorinto 2:14,15).

⏯️ Umunyezaburi ati: “Ndakunezererwa ndakwishimira, Usumbabyose ndaririmba ishimwe ry’izina ryawe (Zab 9:3). None wowe bite! Mbese ujya wibuka gushima cg ubereyeho kwishimisha gusa? Ibuka ko mu byo twahamagariwe harimo no kwamamaza ishimwe ry’iyaduhamagaye ikadukura mu mwijima ikatugeza mu mucyo wayo w’itangaza” (lPetero 2:6-9).

2⃣NYUMA YO GUCA MU MURIRO NO MU MAZI, IMANA ITANGA UBURUMBUKE.
🔰 Umurongo wa 12 uti “Wahaye abantu kudukandagiza ku mitwe amafarashi abahetse,Twanyuze mu muriro no mu mazi, MAZE UDUKURAMO UDUSHYIRA AHANTU H’UBURUMBUKE.
➡Wowe usoma aya magambo, ufashe igihe ukibuka ubuzima wanyuzemo, wabona aho Imana yakunyujije mu muriro ariko ntirekere aho ahubwo ikaza kukugeza no k’uburumbuke. Ikaguha ubugingo bw’iteka, ikaguha umuryango n’inshuti, yewe ikaguha n’ubutunzi butuma udatukisha izina ryayo cg ngo uyibagirwe.
⏯Ibi byose menya ko ari urukundo rw’Imana ufate umwanya uyihimbaze, muganire uyibwire ibyuzuye umutima wawe, ni Yo ishobora kubishyikira neza, irakuruhura iguhumurize. Niba kandi nawe hari uwo wahumuriza bikore nawe birakugwa neza. Wikwibagirwa

3️⃣ GUHIGURA UMUHIGO WAHIGIYE UWITEKA
🔰 Umunyezaburi ati: Ndinjirana ibitambo byokeje mu nzu yawe, Ndaguhigura umuhigo naguhize”. Umubwiriza 5: 4 haragira hati: “Guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga.”

⚠️ Ngaho isuzume urebe niba na muhigo wahigiye Uwiteka ukaba utarawuhiguye! Niba warawuhiguye ni byiza, ariko niba utarawuhigura byaba byiza wihutiye kuwuhigura kandi niwishyira mu bushake bw’isumbabyose izabikubashisha. Guhigira Uwiteka umuhigo no kuwumuhigurira si ukwihenda ahubwo bituma turushaho kunga ubumwe nawe. Intumwa Pawulo iragira iti: « Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri, nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugirango tugire ibyiringiro bizima, tubiheshejwe no kuzuka kwa Kristo, tuzabone umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka, ni wo na mwe mwabikiwe mu ijuru » 1Petero 1 :3,4.

♦️Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw’Umwuka Wera twahawe. (Abaroma 5:5).

🛐 DATA WERA TUBASHISHE KUGUSHIMA KUKO URABIKWIRIYE.🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *