Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 65: GUTURIZA IMBERE Y’UWITEKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 65 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 65
[1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi.
[2] Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza, Ni wowe bazahigura umuhigo.
[3] Ni wowe wumva ibyo usabwa, Abantu bose bazajya aho uri.
[4] Gukiranirwa kwinshi kuranesheje, Ibicumuro byacu uzabitwikira.
[5] Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, Kugira ngo agume mu bikari byawe. Tuzahazwa n’ibyiza byo mu nzu yawe, Ibyiza by’Ahera ho mu rusengero rwawe.
[6] Mana y’agakiza kacu, Uzadusubirishe ibiteye ubwoba ku bwo gukiranuka kwawe, Ni wowe byiringiro by’abo ku mpera y’ubutaka hose, N’iby’abo ku mpera y’inyanja za kure.

[13] Imvura igwa ku rwuri rwo mu butayu, Imisozi igakenyera ibyishimo.
[14] Urwuri rukagatirwa n’imikumbi, Ibikombe bitwikirwa n’amasaka, Biranguruzwa n’ibyishimo bikaririmba.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Zaburi ya 65 iratwereka uburyo ibyo mu isi byose bibeshejweho n’uwiteka. Uwiteka agenderera isi akayivubira kandi ngo uruzi rw’Imana rwuzuye amazi (Zab 65:10). Mwisunge azagukenura.

1️⃣ GUTURIZA IMBERE Y’UWITEKA
🔰 Isomo rya mbere dukura muri iyi Zaburi ya 65 ni uko gushima Imana atari ugusakuza; no mu ituze habamo gushima Imana.

⏯️ Umurongo wa 2 uragira uti: “Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza, ni wowe bazahigura umuhigo.”

⏯️ Muri iyi minsi hari abantu bibwira ko bagana i Siyoni ndetse bakanabiririmba ariko bagashaka kugenda nk’abagana i Baburoni. Bafite ibyifuzo byiza by’abagenzi bagana i Siyoni ariko ururimi bavuga rurabihakana.

⏯️ Mu gitabo cy’Umugenzi ku ipaji 88, tuhabona iby’abagenzi baganaga i Siyoni; ubwo bageraga mu rurembo mburamumaro abaho batangajwe na byinshi mu byabarangaga; uko batangazwaga n’imyenda yabo, niko batangazwaga n’imvugo yabo, kuko abamenyaga ibyo bavuga ari bake. Bavugaga ururimi rw’i Siyoni, ariko abaguriraga muri iryo guriro bari ab’iyi si. Nicyo cyatumye aho banyuze mu iguriro hose, abanyaguriro babitaga ab’ururimi rugawa, abagenzi nabo bakibwira yuko abanyaguriro ari ab’ururimi rugawa.

♦️Ngaho isuzume urebe niba uvuga ururimi rugawa rw’Abanyababuroni cyangwa niba uvuga ururimi rw’Abagenzi bagana i Siyoni.

2️⃣ INTAMBARA HAGATI Y’IKIBI N’ICYIZA
🔰Ku murongo wa 4 haragira hati: “Gukiranirwa kwinshi kuranesheje, Ibicumuro byacu uzabitwikīra.” Ariko se koko nibyo? Gukiranirwa kwinshi kuranesheje⁉️

⏯️ Muri iyi ntambara iri hagati y’ikibi n’ikiza imaze imyaka irenga 6,000 hari igihe gukiranirwa kwigaragaza nkaho kunesheje ariko tubwira mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa aya magambo: “Mu gihe cy’umwijima mu by’Umwuka, Itorero ry’Imana ryabaye nk’umurwa wubatswe mu mpinga y’umusozi. Uko ibihe byagiye bikurikirana n’ibisekuru bigasimburana, inyigisho nzima zitangwa n’ijuru zagiye zisakazwa mu mbibi z’uwo murwa. Nubwo Itorero ryagaragara nk’irinyantegenke, ni ryo kintu kimwe Imana ihozaho ijisho ryayo mu buryo budasanzwe. Ni naho ubuntu bwayo bugaragarira aho yishimira guhishurira imbaraga yayo ihindura imitima. (INI 10.3)”

⚠️ Ni ahawe rero gusobanukirwa ko k’uwizera Imana Ukuri guhora ari ukuri kandi ko urugamba atari urwawe ahubwo ko ari urw’Uwiteka.

🛐 DATA WERA TUBASHISHE GUSHIKAMA MU KURI KWAWE.🙏

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *