Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 64: MANA, NDINDA URURIMI RUKOMERETSA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 64 cya Zaburi usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 64
[2]Mana, umva ijwi ryanjye ryo kuganya,Kiza ubugingo bwanjye gutinyishwa n’umwanzi.
[3]Mpisha inama z’abakora nabi bangīra rwihishwa, N’imidugararo y’inkozi z’ibibi.
[7]Bahirimbanira kunguka inama mbi,Bakibwira bati “Tunogeje inama twungutse.”Umutima w’umuntu wese n’ibihishwe atekereza ntibirondorwa.
[8]Ariko Imana izabarasa,Bazakomeretswa n’umwambi ubatunguye.
[11]Umukiranutsi azanezererwa Uwiteka amwiringire,Kandi abafite imitima itunganye bose bazayirata.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi Zaburi ya 64 iravuga ku rurimi rushobora guhemuka cyane ariko bikazagaruka nyirarwo. Mureke turambure iki kintu cy’ururimi mu byanditswe, kugira ngo umugenzi amenye ko ari ngomba kurwegurira Imana ngo iruyobore.

1⃣ URURIMI NI RUBI KANDI URURIMI NI RWIZA
🔰Dawidi ati: Batyaje indimi zabo nk’inkota, batamika imyambi yabo amagambo yica. Nyamara ururimi si rubi gusa kuko Yakobo yaranditse ati “Urwo ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y’Imana”
➡Birababaje ko hari abitwa abakristu bagifite amagambo akomeretsa abandi, bakigambanira abandi yewe ntibatinye n’abo basengana, bagisubirisha ubabwiye nabi amagambo mabi kurusha ayo babwiwe yewe ntatinye no kubwira nabi umubwiye neza. Bikomeje gutyo bazagongana n’uriya muburo uri ku murongo wa 8 “Ariko Imana izabarasa, Bazakomeretswa n’umwambi ubatunguye.” Bivuze ko ubutabera bw’Imana buzabageraho nibatihana. Cyangwa ijambo ry’Imana ribe ariryo rishegesha imitima yabo, babone amagambo meza yo kuvuga.

2⃣ KUGENZURA URURIMI BYOMORA IMITIMA
🔰 Menya igihe guceceka ari ngombwa, n’igihe cyo kuvuga ibyiza:
📖 “Iyo inkwi zibuze umuriro urashira, Aho inzimuzi zitari intonganya zirashira. (Imig 26:20).
📖Gusubizanya ineza guhosha uburakari, Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya. (Imig 15:1)
⏯Nta mugenzi ugana i Siyoni ukwiye gusangwa atongana kuko yasubizanyije uburakari, ntabwo kandi ari uwo kubwirwa ngo subiramo ibyo wavuze. Niyo bibaye aca bugufi agasaba Imana n’uwo yakomerekeje imbabazi.

⏯️Amagambo meza atera kurama no kubona ibyiza
📖Kuko byanditswe ngo“Ushaka gukunda ubugingo,No kubona iminsi myiza, Abuze ururimi rwe rutavuga ikibi, N’iminwa ye itavuga iby’uburiganya. (1 Pet 3:10)
⏯Amagambo meza kandi atarimo uburiganya akuvamo, ntafasha abandi gusa ahubwo nawe arakubaka, ukagira amahoro mu mutima.

⏯️Imana ni Yo yonyine yaduha amagambo meza
📖 Uwiteka, shyira umurinzi imbere y’akanwa kanjye,Rinda umuryango w’iminwa yanjye. (Zab 141:3)

🙏🏾Uwiteka aduhe amagambo abwira abandi iby’agakiza, aduhe amagambo ahumuriza abababaye n’abafite ubwoba, aduhe amagambo ahosha intonganya n’inzangano, aduhe no kumenya guceceka igihe aribyo bikwiriye.🙏🏾

🛐DATA MWIZA TURATSINZWE TWANANIWE KUGENZURA URURIMI WADUHAYE, RUFATE MPIRI RUVUGE IBYO USHIMA KANDI MU GIHE GIKWIRIYE.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *