Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 63: IZINA RYAWE NIRYO NZAMANIKIRA AMABOKO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 63 cya Zaburi usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 63
[Zab 63:3-5,7-9
[3]Uko ni ko nagutumbiririye ahera hawe,Kugira ngo ndebe imbaraga zawe n’ubwiza bwawe.
[4]Kuko imbabazi zawe ari izo gukundwa kuruta ubugingo,Iminwa yanjye izagushima.
[5]Uko ni ko nzaguhimbaza nkiriho,Izina ryawe ni ryo nzamanikira amaboko.
[7]Uko nzakwibukira ku buriri bwanjye,Nkagutekereza mu bicuku by’ijoro.
[8]Kuko wambereye umufasha,Kandi nzavugiriza impundu mu gicucu cy’amababa yawe.
[9]Umutima wanjye ukōmaho,Ukuboko kwawe kw’iburyo kurandamira.

Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Ubwo Dawidi yari yarahungiye mu butayu, yagize inyota yo gusabana n’Imana kuruta iyo kunywa amazi. Ese Mugenzi, inyota n’inzara biguhangayikishije cyane ni ibihe ?

1⃣ URUKUNDO N’IMBABAZI BY’IMANA BIRUTA UBUGINGO

🔰 Igihe tuzavuga ibya Yesu, igihe tuzamwambaza mu isengesho, icyizere cyacu cy’uko ari Umukiza wacu bwite udukunda kizakomera n’ubwiza bw’imico ye burusheho kutugaragarira…. Twakanejejwe n’urukundo ruhebuje, igihe twizeye byuzuye ko turi abe yironkeye, bikatubera umusogongero w’ibyo mu ijuru. Tegereza icyo Uwiteka azagukorera wizeye. Mu isengesho Uwiteka atuma tumwerurira, tukumva neza muri twe urukundo Rwe ruhebuje. (3BC 1147.8)
➡️ Aya magambo yo ku murongo wa 4 arakomeye. Mu butayu, afite inyota, ariko akumbura Imana, akumbura inzu yayo aho yayisengeraga, ariko muri byose ayisengera aho yahungiye mu butayu, yumva imbabazi n’urukundo by’Imana bimurutira kubaho.
⏯️Imana yaduhaye umwanya uhagije wo kwiga ibyayo tukagera kuri uru rugero. Mu butayu bwo kuguma mu rugo, twayisengera aho turi, tukigira ibyayo aho mu butayu, kandi tukanyoterwa n’ibyayo, tukagira inzara y’ijambo ryayo, biruta iby’ibyo kurya no kunywa.
⏯ Yihimbaze ukiriho, yimanikire amaboko. Yiringire.

2⃣ VUGA IBYA YESU, MWAMBAZE.
🔰Mu kuvuga ibye no kumwambaza, turushaho kumva ko turi abana b’Imana kandi no kwibonaho ubwiza bw’imico y’Imana. Umugenzi akarushaho gukumbura Yerusalemu nshya.
➡Iyo wamaze gusabana n’Imana yawe mu isengesho no mu ijambo ryayo, utegereza wizeye isohozwa ry’imigambi myiza igufitiye (Yeremiya 29:11).

🛐MANA NZIZA IDUKUNDA, DUHE INZARA N’INYOTA BYO KUGUSHAKA, N’UMUGISHA WO KUKWEGURIRA BYOSE.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 63: IZINA RYAWE NIRYO NZAMANIKIRA AMABOKO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *