Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 62: UMUTIMA WANJYE UTURIZE IMANA YONYINE. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 62 cya Zaburi usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 62
[6]Mutima wanjye turiza Imana yonyine,Kuko ari yo ibyiringiro byanjye biturukaho.
[8]Imana ni yo irimo agakiza kanjye n’icyubahiro cyanjye,Igitare cy’imbaraga zanjye n’ubuhungiro bwanjye biri mu Mana.
[9]Mwa bantu mwe, mujye muyiringira,Ibyo mu mitima yanyu mubisuke imbere yayo,Imana ni yo buhungiro bwacu.Sela.
[11]Ntimwiringire agahato,Ntimwizigirire ubusa kunyaga,Ubutunzi nibugwira ntibuzabaherane imitima.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe Muri wowe. Iyi Zaburi kimwe n’iya 39 twabonye Dawidi yazihimbiye Yedatuni umucuranzi (1 Ingoma 16:42). Ni Zaburi yerekana kugira Imana nyambere kandi ikakubera byose, ugeze mu bihe bigoranye no mu bihe bitoshye.

1⃣ UMUTIMA WAWE UTURIZE IMANA
🔰Dawidi ati “Mutima wanjye turiza Imana yonyine, Kuko ari yo ibyiringiro byanjye biturukaho (Um 6). Niyo bitandikwa ko ari iya Dawidi, irimo amagambo agaruka kenshi muri ndirimbo ze: igitare cyanjye, igihome kinkingira, agakiza kanjye, cyubahiro cyanjye, buhungiro bwanjye, byiringiro byanjye….Imana ni byose.
➡Aya si amarangamutima cg amagambo gusa, ni imibereho. Ni imibereho ituma umuntu atuza kandi ari mu ngorane zikomeye kuko azi ko ibye byose biri mu biganza byizewe by’Umuremyi.
👉🏾Ati iby’imitima yacu tubisuke imbere y’Imana (um 9). Twapfushije umubyeyi cg inshuti tubisuke imbere y’Imana, twahombye cg twatsinzwe urubanza runaka, insinzi ni ku Mana si mu bitwa abahanuzi, twugarijwe n’ibyago ubuhungiro ni mu Mana honyine. Tuza.

2⃣ UBUTUNZI NTIBUZAGUHERANE UMUTIMA
🔰Um wa 11 ngo “…ubutunzi nibugwira ntibuzabaherane imitima”.
➡Imana ntitukayibuke mu bibazo gusa, ngo igihe ubukungu bwifashe neza, amagara ari mazima, inshuti ari nyinshi, ibyubahiro ari byose…ngo iyo migisha tube ariyo duha agaciro gakomeye, ngo Uwayiduhaye abe ari We utegereza! Byaba ari amakuba.
⚠Umuremyi wawe arashaka ko wibuka ko yakuremye mu buryo butangaje, arashaka ko umusanga akakuruhura imitwaro yose: iy’umubiri, intekerezo, imibanire n’abandi, n’imibanire yawe n’Imana, ni We utanga uburuhukiro bwuzuye. Uyu munsi iwuguha buri cyumweru ngo winjire neza muri ubwo buruhukiro bwayo. Ubeho uriho.

🛐MWAMI IMANA, TUKWEGURIYE IMPAGARIKE YACU YOSE, YUZUZEMO UMUNEZERO UVA KU BURUHUKIRO UTANGA.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “ZABURI 62: UMUTIMA WANJYE UTURIZE IMANA YONYINE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *