Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 61:UMPAYE UMWANDU UHABWA ABUBAHA IZINA RYAWE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 61 cya Zaburi usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 61
Zab 61:2-9
[2]Mana, umva gutaka kwanjye,Tyariza ugutwi gusenga kwanjye.
[3]Mpagaze ku mpera y’isi nzajya ngutabaza,Uko umutima wanjye uzagwa isari.Unshyire ku gitare kirekire ntakwishyiraho,
[4]Kuko wambereye ubuhungiro,N’igihome kirekire kinkingira umwanzi.
[5]Nzaguma mu ihema ryawe iteka,Nzahungira mu bwihisho bwo mu mababa yawe.Sela.
[6]Kuko wowe Mana, wumvise umuhigo wanjye,Umpaye umwandu uhabwa abubaha izina ryawe.
[7]Uzongerera umwami iminsi y’ubugingo bwe,Imyaka ye izabe nk’iy’ab’ibihe byinshi.
[8]Azaguma mu maso y’Imana iteka,Itegura imbabazi n’umurava kugira ngo bimurinde.
[9]Bizatuma ndirimbira izina ryawe ishimwe iteka,Ngo mpigure umuhigo wanjye uko bukeye.

Ukundwa w’Imana, amahoro abe muri wowe. Mu iyi Zaburi babwira inanga nko mu ya 4,6,54,55. Itandukaniro ni uko mu ya 61 havugwa inanga imwe aho kuba nyinshi nk’ahandi, bigaragaza ko yari iye yo kwihererana n’Imana. Gerageza nawe kugira isengesho ryawe bwite, uzarushaho kumva uburyohe bwayo.

1⃣ ISENGESHO NI IRY’IGICIRO.
🔰Dawidi atangira ataka akarangiza aririmba. Hagati aho habayemo gushaka Imana, ngo imushyire ku rutare rurerure atakwishyiraho. Ni nk’uko waba uri mu isayo wenda kurigita ariko hafi y’urutare wakiriraho, ugakenera ugufasha kurujyaho.
➡Uwakiriye Kristu n’utaramwakira babyumva. Mu isayo y’ibyaha hari byinshi bishaka ko ugumayo ngo upfireyo. Hari ubutunzi wumva watakaza, inshuti zakuvaho, ingeso utareka….ariko rimwe, kubera ijambo wumvise cg wisomeye, Mwuka Wera akakugeza kuri Rutare rw’iteka. Ukaba urukotse icyo cyago cyo gupfira mu byaha.
⏯Gusenga ni ukuganira n’Imana uyibwira, na Yo ikubwira mu ijambo Ryayo. Birakuzamura bikagabanya umworera wagutandukanyaga n’Imana, maze uwatangiye atakira Imana agasoza ayiririmbira nka Dawidi. Ku Mana, ni isōko yo guhumurizwa no gukomezwa.

2️⃣UMWANDU UHABWA ABUBAHA IMANA.
🔰Umurongo wa 6 uti “Kuko wowe Mana, wumvise umuhigo wanjye, Umpaye umwandu uhabwa abubaha izina ryawe.
➡Umwandu w’abubaha Imana ni ukuba abana b’Imana baragwana na Kristu ubwami, ni ukuba ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, abantu Imana yironkeye ngo bayamamaze. (Yohani 1:12, 1 Petero 2:9,10).
⏯️Uyu murage ubonerwa mu kwemera Kristu ukizera izina rye, ko ari Ryo (We) ryonyine agakiza kabonerwamo.
⏯Niwumva ijwi rukurarikira kumwiyegurira ntuzarire, usingire umurage wawe kandi uwukomereho.

🛐MANA WUMVE ISENGESHO RY’UMWANA WAWE WESE UGUTAKIRA NONE, AMARIRA YE UYAHINDUREMO INDIRIMBO Y’ISHIMWE.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 61:UMPAYE UMWANDU UHABWA ABUBAHA IZINA RYAWE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *