Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 48: UWITEKA ARAKOMEYE AKWIRIYE GUSHIMIRWA CYANE. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 48 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

šŸ“– ZABURI 48

2]Uwiteka arakomeye akwiriye gushimirwa cyane,Mu rurembo rw’Imana yacu ku musozi wayo wera.
[9]Nk’uko twumvise ni ko twabibonye,Mu rurembo rw’Uwiteka Nyiringabo, Mu rurembo rw’Imana yacu, Imana izarukomeza iteka ryose.
[11]Mana, nk’uko izina ryawe riri, Ni ko ishimwe ryawe riri ukageza ku mpera y’isi, Ukuboko kwawe kw’iburyo kuzuye gukiranuka.
[12]Umusozi wa Siyoni unezerwe, Abakobwa ba Yuda bishimishwe n’imanza zawe zitabera.
[15]Kuko iyi Mana ari Imana yacu iteka ryose, Ni yo izatuyobora kugeza ku rupfu.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe . Iyi ndirimbo ya Bene Kōra, itwibukije ko Imana iri kumwe n’itorero ryayo. Aho uri hose rero nuyemerera muragumana, musabane, mugirane ibihe byiza.

1āƒ£UWITEKA NTABARIZWA I YERUSALEMU, ARI KUMWE NATWE.

šŸ”°Ubuturo bwera i Yerusalemu bwari ubw’Imana ihoraho kugira ngo amahanga yose amenye iby’Imana nyamana.
šŸ“– Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge (1 Kor 6:19)
āž”Igihe rero cyarageze ngo umucyo w’Imana waturukaga i Yerusalemu, uturuke muri twe ubwacu. Igihe cyarageze Imana itura muri twe, ihimbarizwa mu mibereho yacu, mu misengere yacu twumvira amateka yayo yose tudakuyemo na rimwe dushobojwe na Yo, mu mirire n’iminywere, mu mivugire n’imiririmbire, mu rukundo no mu kuyimenyekanisha mu batayizi. Imana iri kumwe nawe.

2āƒ£ IYI SI IZAHINDURWA NSHYA
šŸ“Iyi si yahindanyijwe n’umuvumo w’icyaha, izashyirwa hejuru kurenza indi mibumbe yose Imana yaremye, kuko niho izashinga ihema ryayo (Ibyahishuwe 21:3), iturane n’abantu Bayo.

šŸ”°Uyu mubumbe muto wā€™isi yacu, wokamwe nā€™umuvumo wā€™icyaha, umeze nkā€™igitotsi mu byo Imana yaremye, uzashyirwa hejuru kurenza indi mibumbe yose yo mu masi Imana yaremye. Aha hantu, aho Umwana wā€™Imana yabanye nā€™abantu; aho Umwami nyiri Icyubahiro yabaye akahababarizwa ndetse akicwa, – aha ngaha, ubwo azahindura ibintu byose bishya, ihema ryā€™Imana rizabana nā€™abantu bayo, ā€œkandi Izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo, kandi Imana ubwayo izabana na bo, ibe Imana yabo.ā€ā€¦ IMANUWELI ā€œIMANA IRI KUMWE NATWE” (Uwifuzwa IB, 14.2)

āž”Satani ntatume isi ikwihebesha, Imana ikubashishe gutumbira isi nshya, maze ubeho ubuzima buyizera kandi buyiringira, bugutegurira kuzabana na Yo.
šŸ™šŸ¾Kuri uyu munsi Imana yejeje igaha umugisha (Itang 2:1-3), imigisha y’Uwiteka yasezeraniye abayiharira uyu munsi wa karindwi (Yesaya 58:13,14) ikugereho, iwawe aho uri bube usengera.

šŸ›MANA NZIZA TUGUSHIMIYE IBYIZA UDUTEGURIRA, TUBASHISHE KWITEGURA KUBYAKIRA NO KUZABYAKIRA.šŸ™šŸ¾

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *