Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 47: NIMUSHIMIRE IMANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 47 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 47

[1]Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya bene Kōra.
[2]Mwa mahanga yose mwe, nimukome mu mashyi,Muvugirize Imana impundu z’abanesheje.
[3]Kuko Uwiteka Usumbabyose ateye ubwoba,Ari Umwami ukomeye utegeka isi yose.
[4]Atugomōrera amoko tukayatwara,Ashyira amahanga munsi y’ibirenge byacu.
[5]Adutoraniriza umwandu wacu,Ni wo byirato bya Yakobo uwo yakunze.Sela.
[6]Imana izamukanye impundu,Uwiteka azamukanye ijwi ry’impanda.
[7]Muririmbire Imana ishimwe,Muririmbe ishimwe,Muririmbire Umwami wacu ishimwe,Muririmbe ishimwe.
[8]Kuko Imana ari Umwami w’isi yose,Muririmbishe ishimwe ryayo,Indirimbo ihimbishijwe ubwenge.
[9]Imana itegeka amahanga,Imana yicaye ku ntebe yayo yera.
[10]Abakomeye bo mu mahanga,Bateraniye guhinduka abantu b’Imana ya Aburahamu.Kuko ingabo zikingira abo mu isi ari iz’Imana,Ishyizwe hejuru cyane.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe .Uwiteka akwiriye ishimwe mu ijuru no mu isi ahabwe icyubahiro.
Kuri bamwe guhimbaza Imana byagorana kubyumva muri iki gihe, ariko umugenzi akwiye kubihamanya n’umutima we.

1️⃣ NIMUSINGIZE UHORAHO

🔰Amahanga y’abakijijwe nta yandi mategeko azamenya keretse ay’ijuru. Bose bazaba banezerewe, ari umuryango wunze ubumwe, bambaye imyambaro yo guhimbaza no gushima. Imbere ya ya nyenyeri yo mu ruturuturu twese tuzaririmba, abana b’Imana bazaririmbana ibyishimo, muri icyo gihe Data wa twese na Kristu bazafatanya kuvuga ngo ” Nta cyaha kizongera kubaho, nta n’urupfu ruzongera kubaho “ (AH 544.2)

📍Abakijijwe bose bavuye mu mahanga yose atandukanye yose bazashyira hamwe nk’umuntu umwe, baramye Imana. Bazava hose si mu gihugu runaka cg idini runaka, ahubwo ni mu itorero ryayo. Abazarokoka badatsinzwe n’uburiganya bwa satani BOSE.
➡Ririmbira Uwiteka kuko ufite byinshi bituma ushima. Hari abareba ibyorezo n’ibiza, bakumva bazashima Imana birangiye. Ubwo rero ntibazongera kuyishima kuko bizashira Kristu agarutse.
⏯️Ni kenshi mu buzima umuntu akugirira neza cyane, ikitagushimishije kimwe kigatuma umuvaho, niyo kamere yacu. Imana iraturema, iraducungura, itwemerera guhumeka umwuka wayo ku buntu, itubashisha guca mu bishaka guhitana ubuzima bwacu byinshi, idusezeranya kuzakuraho icyaha, ingaruka zacyo ndetse n’urupfu, none ngo indirimbo zo gushima zabaye nke?
⏯Iwawe aho uri mu rugo n’abo muri kumwe murangurure muririmbire Uwiteka, kuko ari Imana isumbabyose kandi idukunda.

2️⃣BIZAMERA BITE?

🔰Imana izamukanye impundu,Uwiteka azamukanye ijwi ry’impanda.(Zab 47:6)

Dawidi n’umuryango wa Isirayeli wose bazamura isanduku y’Uwiteka, biyamirira bavuza amakondera.(2Sam6:15)

➡️Noneho kuko Dawidi yari amaze gukomera ku ngoma,yifuza gusohoza umugambi yahozagaho umutima kuzana isanduku y’isezerano i Yerusalemu. Byari bikwiriye ko umurwa mukuru w’igihugu wubahishwa ikimenyetso cy’uko Imana ihari.
Dawidi yifuzaga ko uwo muhango ubamo ibyishimo n’imyiyereko ikomeye kandi abantu babizamo banezerewe…..Abisirayeli bakurikiraho bagenda basakuza kandi bagenda baririmba indirimbo zo kunezerwa. Abantu bose bafite umunezero utavugwa banyura mu misozi no mu bibaya bagana mu murwa wera. (A A 360.1)

❇️Ishyaka Dawidi yagize ni ryiza yagaruye icyubahiro cy’Imana mu murwa wera. Uyu munsi ni wowe nanjye dukwiriye kugarura icyubahiro cyayo muri iyi si yandujwe n’umubi. Ibyaha birarushaho kwiyungikanya,urukundo rwarakonje. Ufite migambi ki? Imibereho yawe ihesha Imana icyubahiro? Nk’uko Yerusalemu habaye ibirori byo kwishimira kugaruka kw’isanduka y’Imana,ni ko ijuru ryiteguye kunezezwa no kuririmba igihe Yesu azaba anesheje ikibi burundu uwameshe ibishura bye mu maraso y’Umwana w’Imana yicaranye n’abera ahera. Witeguye ute?

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE GUCA BUGUFI ICYUBAHIRO NI ICYAWE ITEKA RYOSE.

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 47: NIMUSHIMIRE IMANA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *