Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 46:IMANA NI UBUHUNGIRO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 46 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 46
[1]Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya bene Kōra babwirisha inanga ijwi rito. Ni indirimbo.
[2]Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu,Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.
[3]Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka,Naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri,
[4]Naho amazi yaho yahorera akībirindura,Naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo.Sela.
[5]Hariho uruzi,Imigende yarwo ishimisha ururembo rw’Imana,Ni rwo Hera hari amahema y’Isumbabyose.
[6]Imana iri hagati muri rwo ntiruzanyeganyezwa, Imana izarutabara mu museke.
[8]Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.Sela.
[9]Nimuze murebe imirimo y’Uwiteka, Kurimbura yazanye mu isi.
[12]Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe,Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.Sela.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.
Iyi Zaburi nayo yahimbwe na Bene Kōra, isa cyane na Zaburi ya 91. Izwi kandi nka Zaburi ya Luteri kuko yakundanga kuyiririmba no gusaba ko iririmbwa iyo abamurwanya babaga bamubujije epfo na ruguru agasubirana imbaraga. Iyi Zaburi irakenewe cyane kandi muri iyi minsi isoza amateka y’isi, aho ibiza, indwara, intambara, impuha z’intambara… bigenda byiyongera. Igihe abantu bihebye, abandi batinye, abiringiye Uwiteka bo baratuje kandi bumvira amategeko y’Imana n’ay’ubuzima.

1️⃣IMANA IRI KUMWE NATWE

▶️Nusoma iyi Zaburi wongere utekereze ku kwizera kwawe,ese wizera Imana ku ruhe rugero? Iyo uhuye n’ikibazo ntubanza kwirwanirira hanyuma wananirwa uti ni ah’Imana?

Umva nshuti, ihumbije gato twashira. Yemerere uyereke ibyawe byose kuko niyo yavuze iti:
📖Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.(Yes41:10)

🔰Nyuma y’uko Mose yitegereza kandi akanyurwa n’uburyo Imana yabarinze yaravuze ati:
“Mbese hari ishyanga rikomeye rifite imana iriri hafi, nk’uko Uwiteka Imana yacu ituba hafi, iyo tuyambaje? “(Gut.kab 4:7)

❇️Ese nawe waba ubona ko Imana iri hafi yawe? Reka tuyishimire iyo neza kuko naho wakugarizwa na byinshi bikugoye ugiriwe ubuntu bwo guhweza ukareba uburyo ingabo zo mu ijuru zikugose nibwo wabona ko ikwitaho kurusha uko ubyumva.

2️⃣ KURIMBURA K’UWITEKA MU ISI.

📖Zaburi 46:9 Nimuze murebe imirimo y’Uwiteka, Kurimbura yazanye mu isi.

📖Muragira ngo nishimira ko umunyabyaha apfa? Ni ko Umwami Uwiteka abaza. Ikiruta si uko yahindukira akava mu nzira ye mbi, AKABAHO?(Ezek 18:23)
📖Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. NUKO UHITEMO UBUGINGO, UBONE KUBAHO wowe n’urubyaro rwawe, (Gutegeka 30:19)

➡Ibyanditswe bitwereka ko atari Imana yica abantu yiremeye ahubwo ari satani (Yohani 8:44). Nta n’ubwo yishimira ko umunyabyaha apfa, kuko urukundo imufitiye rwatumye itanga Umwana wayo ngo amucungure abeho by’iteka ryose.
⏯️N’ubwo bimeze bityo ariko nta kiba itakemeye, yemera ko ibibi cg ingaruka z’icyaha bitugeraho, kuko izi ko tuzabasha kubyihanganira, tuzarushaho gukomezwa n’ibihe bikomeye, tuzarushaho gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana no guukiranuka kwayo.
⏯️Byaba rero ari igihombo gikomeye mu bihe by’ibyago n’amakuba twivumburiye Imana ngo niyo nyirabayazana, tukirengagiza urukundo rwayo rutarondoreka rwagaragaye iturema, iducungura ikaba n’uyu munsi itumye tugihumeka. Ihabwe icyubahiro.

🛐 DATA WA TWESE MWIZA, DUSHOBOZE KWIZERA NO KUKWITEGURA TUZIBANIRE NAWE.

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “ZABURI 46:IMANA NI UBUHUNGIRO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *