Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 45 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 20 Kamena 2023
📖 ZABURI 45
[1]Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Amarebe”. Ni Zaburi ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge. Ni indirimbo y’urukundo.
[2]Umutima wanjye urabize usesekara ibyiza,Ndavuga indirimbo nahimbiye umwami,Ururimi rwanjye ni ikaramu y’uwandika vuba.
[3]Uruta ubwiza abana b’abantu,Ubukundiriza busutswe ku minwa yawe,Ni cyo gitumye Imana iguha umugisha w’iteka.
[4]Wa ntwari we, ambara inkota yawe ku itako,Ambara ubwiza bwawe n’icyubahiro cyawe.
[5]Ugendane icyubahiro uri ku ifarashi uneshe,Urengere ukuri n’ubugwaneza no gukiranuka,Ukuboko kwawe kw’iburyo kukwigishe ibitera ubwoba.
[7]Mana, intebe yawe ni iy’iteka ryose,Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni y’utwara agororoka.
[8]Wakunze gukiranuka wanga ibyaha,Ni cyo cyatumye Imana ari yo Mana yawe,Igusīga amavuta yo kwishima,Kukurutisha bagenzi bawe.
[13]Kandi umukobwa w’i Tiro azazana impano,Kandi abatunzi bo mu bantu bazagusaba kubahakirwa.
[14]Umukobwa w’umwami uri mu kirambi afite ubwiza bwinshi,Imyenda ye iboheshejwe izahabu.
[18]Nzibukiriza izina ryawe ibihe byose,Ni cyo gituma amahanga azagushima iteka ryose.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Iyi Zaburi ya Bene Kōra, ihimbishijwe ubwenge koko nk’uko Bibiliya ibivuze, ihanuye iby’urukundo hagati y’umwana w’umwami n’umugeni we, hagati ya Kristu n’umugeni We ariwe Torero Rye. Harimo amasomo y’ingenzi ku Mugenzi ndetse no ku witegura gutangira urugendo ruganisha muri Yerusalemu nshya.
1️⃣IMANA NI YO YADUSHATSE TWE TUYIHUNGA
🔰Kuva muri Edeni umuntu ahunga Imana akayihisha mu by’isi (Itangiriro 3:10), ariko abanyazaburi hano batweretse umukwe witwaje inkota ariyo jambo ry’Imana, ugendana icyubahiro no kunesha, agatwaza ubugwaneza no gukiranuka. Ariko iherezo ry’abanze kumuyoboka ni ukurimbuka.
➡Muvandimwe niba hari ubukwe nkwifurije gutaha, ni ubukwe bw’umwana w’intama. Twese twatumiwemo ariko uzabwinjiramo akazaba gusa uzaba yambaye umwenda w’ubukwe. Ikanzu yo gukiranuka kwa Kristu.
📖 “Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye,”. (Ibyah 19:7)
❓Ese koko mugeni wa Kristu uriteguye, ko isi ikomeje kugucira amarenga ko yegereje umusozo, none waba ukomeje kurangara? None amaso yawe y’umutima yaba yarahumye utari kubasha kubona ibimenyetso by’ibihe?
🙏🏾Uwiteka atubashishe kwakira umwuka wera, kugira ngo twitegure bigishoboka, igihe cy’imbabazi kitarasoza.🙏🏽
2️⃣WARATORANIJWE
🔰Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza (1Pet 2:9)
[11]Umva mukobwa, utekereze utege ugutwi,Kandi wibagirwe ishyanga ryanyu n’inzu ya so.
[12]Ni cyo kizatuma umwami akunda ubwiza bwawe,Kuko ari we mwami wawe nawe umuramye.(Zab45:11,12)
❇️Muvandimwe waratoranijwe kandi ni byiza kubimenya.
Uwatoranijwe akwiriye kugira itandukaniro,agahinduka rwose.
🔰Umutima wawe ufitwe na nde?Ibitekerezo byacu byose bifitwe na nde? Se uwo dukunda kuganira ni nde uwo dufitiye irari n’ubwuzu ni nde?nituba abantu ba Kristo ibitekerezo byacu bizamugumaho. Kandi ni we tuzarushaho gutekerezanya urukundo. Uko turi kose,n’ibyo dutunze byose,tuzabimwegurira. Tuzifuza rwose kugir’ishusho ye no guhumeka umwuka we,no kumushimisha ibyo dukora byose.
Abahinduk’ibyaremwe bishya muri Kristo Yesu bazera imbuto z’umwuka arizo “Urukundo,ibyishimo,amahoro,kwihangana,kugira neza,ubwiza,gukiranuka,
Kugwa neza no kwirinda ((gal 5:22,23)Kug.Yesu 42-43)
Ndakwifuriza kuba muri uwo mugabane.
🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUNEZARERWA ICYO WADUKOREYE INEZA YAWE IMENWE N’ABANTU BOSE
Wicogora Mugenzi.
Imana itubashushe kuzataha ubu bukwe. Amen
Amena
Amena. Uwiteka afuhe kuzirikana uukundo yadukunze kdi atubashishe kumwiyegurira uko bikwiriye.