Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 44: UWITEKA NI UMUTABAZI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 44 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 44

[1]Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge.
[2]Mana, twariyumviye n’amatwi yacu,Ba sogokuruza batubwiye imirimo wakoze mu gihe cyabo,Mu gihe cya kera.
[3]Wimuje amahanga ukuboko kwawe ushingamo abo,Wateye amoko ibyago kandi abo urabatatanya mu bihugu,
[4]Kuko atari iyabo nkota yabahaye guhindūra igihugu,Kandi atari ukuboko kwabo kwabakijije.Ahubwo ni ikiganza cyawe cy’iburyo,N’ukuboko kwawe n’umucyo wo mu maso hawe,Kuko wabīshimiraga.
[5]Mana, ni wowe Mwami wanjye,Tegekera Abayakobo agakiza.
[6]Ni wowe uzaduha gutsinda ababisha bacu,Izina ryawe ni ryo rizaduha kuribata abaduhagurukiye.
[7]Kuko ntaziringira umuheto wanjye,Kandi inkota yanjye atari yo izankiza,
[8]Ahubwo ni wowe wadukijije ababisha bacu,Wakojeje isoni abatwanga.
[9]Imana ni yo twirata umunsi ukira,Kandi tuzashima izina ryawe iteka ryose.Sela.
[27]Haguruka udutabare,Uducungure ku bw’imbabazi zawe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Birakwiriye ko tuzirikana kugira neza kw’Imana yacu kuko uko yari iri, n’ubu niko iri. Yizere.

1️⃣UWITEKA NI UMUTABAZI

📖No kugira ngo uzabwire umwana wawe n’umwuzukuru wawe, ibikomeye nagiriye Abanyegiputa n’ibimenyetso byanjye nakoreye hagati muri bo, mumenye yuko ndi Uwiteka.”(Kuv 10:2)

Kandi kuri uwo munsi uzabwire umwana wawe uti ‘Ibi byatewe n’ibyo Uwiteka yankoreye, ubwo navaga muri Egiputa.’ (Kuv13:8)

▶️Iyi Zaburi ivuzwe mu izina ry’umuryango wose, iributsa ibyiza byose Imana yakoreye umuryango wayo kuva kera igihe wari ugiye gutura mu gihugu cy’isezerano.

⚠️Ujya uzirikana ineza y’Imana? Aho yagukuye urya munsi, rirya joro ubwo wari wugarijwe wabuze epfo na ruguru? Niba ubyibuka se ujya ubwira abana bawe n’inshuti iby’iyo Mana yakoze ibikomeye maze ugatabarwa? Uretse n’ibyakubayeho, jya wibuka gushimira, kuvuga ineza no guhamya ibyiza Imana yakoreye umuryango wawe, igihugu cyawe ndetse n’isi muri rusange.

2️⃣BAZA IMANA

❓Kuki iri somo ryo muri iki gice rigaragara nk’iryanditswe n’abantu babiri batandukanye?
🔰None Mana ndacyavuze iki, ubwo Abisirayeli bahaye ibitugu ababisha babo?
Abisirayeli baracumuye kuko baciye ku itegeko ryanjye nabategetse, bagatwara ku bintu byashinganywe, bakabyiba bakirengagiza, ndetse bakabishyira mu bintu byabo.
Icyo ni cyo cyatumye Abisirayeli batabasha guhagarara imbere y’ababisha babo bakabaha ibitugu, kuko bahindutse ibivume. Ndetse sinzongera kubana namwe ukundi, keretse murimbuye ikivume mukagikura muri mwe.(Yos 7:8 12)
❇️Nubwo mu mirongo yakuriliyeho y’igice cya 44 :10,…..hagaragaze gutsindwa n’umwanzi atari uko batakurikije amabwiriza Imana yatanze gusa ahubwo no gukomeza kuzirikana ineza y’Imana .
⚠️Igihe cyose tuvuye ku Mana tuva ku mucyo watumurikiraga tugasigara mu mwijima ibintu byose bitangira guhinduka ibyiza tukabibona ari bibi,ibibi tukabona ari byiza,ariko Imana ishimwe kuko naho byamera bityo ntiduhāna.

🔰Mu gihe cyo kuzerera mu butayu Uwiteka yari yarahaye abana be ibibahagije byose kugira ngo bahore bibuka amagambo y’amategeko ye. Yategetse Yosuwa ati :”Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe,ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose niho uzahirwa mu nzira zawe ukabashishwa
byose.(Yos1:8)A A 298.2))

❇️Guhirwa kwacu mu rugendo bigenwa n’Imana .ni byiza rero ko dukurikiza amategeko yandikishije bityo natwe tukibutsa gusohorezwa amasezerano

🔰Niwumvira ayo mateka, ukayitondera ugakora ibyo agutegeka, bizatuma Uwiteka Imana yawe ikomeza kugusohoreza isezerano, no kukugirira ibambe yarahiye ba sekuruza banyu ko izakugirira.(Gut 7:12)

🛐 DATA MWIZA, UDUHE GUHIRWA MU RUGENDO KU IHEREZO TUZIBANE NAWE IBUDAPFA.🙏

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “ZABURI 44: UWITEKA NI UMUTABAZI”
  1. Birakwiye rwose ko tuvuga ibyo Imana yadukoreye tugahamiriza abatuzenguritse gutabarwa n’Uwiteka kwatubayeho ,ineza n’urukundo Idukunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *