Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 43: UMUGAMBI W’ISENGESHO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 43 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 43
[1] Mana uncire urubanza, Umburanire n’ishyanga ritagira imbabazi, Unkize umuriganya n’ikigoryi.
[2] Kuko uri Imana y’igihome kinkingira, Ni iki cyatumye unta kure? Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n’agahato k’abanzi banjye?
[3] Nuko ohereza umucyo wawe n’umurava wawe binyobore, Binjyane ku musozi wawe wera, No mu mahema yawe.
[4] Maze nzajya ku gicaniro cy’Imana, Ku Mana ni yo munezero wanjye n’ibyishimo byanjye, Nguhimbarishe inanga Mana, Ni wowe Mana yanjye.
[5] Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. (Yak 5:16)

1️⃣ UMUGAMBI W’ISENGESHO
🔰 [1] Mana uncire urubanza, Umburanire n’ishyanga ritagira imbabazi, Unkize umuriganya n’ikigoryi.
[2] Kuko uri Imana y’igihome kinkingira, Ni iki cyatumye unta kure? Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n’agahato k’abanzi banjye?
Umugambi w’ibanze w’isengesho si uguhabwa ibyo dusaba, ahubwo ni ukumenya Yesu. ” Gusenga ni ukugururira Imana umutima nk’uko umuntu yabikorera inshuti ye magara ” Kugana Yesu 73.
” Biri mu mugambi w’Imana gusubiza isengesho risenganywe kwizera, iduha ibyo tutajyaga kubona iyo tutabisaba ” Intambara ikomeye (LaTragédie des Siècles P.573)

⏯️ Ntabwo Imana iduhatira kwakira n’igihe ishaka kuducunshumuriraho imigisha yayo. Ijambo ryayo ryuzuyemo amasezerano adushishikariza kuyegera.
Imana yubahiriza uburenganzira bwacu bwo guhitamo igihe igitegereje ko tuyisaba imigisha yadusezeranije. Nyamara akenshi duhugira mu gusaba no kwakira ku buryo twibagirwa ko hari igisumbyeho kiri bugufi bwacu. Imana yo ireba ibirenze guhaza kwifuza kwacu. Ishaka y’uko tuyikunda. Yaduhaye “amasezerano y’agaciro kenshi kandi akomeye” (2 Petero 1:4), ariko ntabwo yigeze ivuga ko isezerano ryose ryo muri Bibiliya ari iryacu, ubu nonaha mu bihe tugezemo.

⏯️ Igihe cyose dufite uburenganzira bwo kwishyuza amasezerano yerekeranye n’imigisha y’iby’umwuka. Yiteguye igihe cyose kutubabarira ibyaha, kuduha imbaraga zo kuyubaha n’izo gukora umurimo wayo.
Ariko ibyerekeranye n’amasezerano yo muri iyi mibereho, yemwe n’ay’ubuzima ubwabwo, tugomba gushyira ubushake bwacu munsi y’ubushake bw’Imana kandi tukemera imyanzuro yayo. Bibiliya irimo amasezerano yo kudukiza ndetse n’amasezerano yo kuduha imbaraga zo gukiranuka kugeza ku gupfa. Imana ni yo igena impano ikwiriye buri bukene.

2️⃣ IMIGISHA YO MU BY’UBU BUZIMA
🔰 [3] Nuko ohereza umucyo wawe n’umurava wawe binyobore, Binjyane ku musozi wawe wera, No mu mahema yawe.
Mbese dufate umwanzuro ko tudakwiriye gusaba imigisha yo mu by’ubu buzima? Oya, igihe cyose dufite uburenganzira bwo gusaba. Imana iduhamagarira kuyisaba. Isengesho ry’Umwami wacu rivuga ko dukwiriye gusaba imigisha y’iby’ubuzima ngo ” Uduhe ibyo kurya byacu by’uyu munsi “.

⏯️ ” Mu kutwigisha gusaba buri munsi ibyo dukeneye, byaba iby’umubiri cyangwa iby’ubugingo, Imana ifite umugambi ! Yifuza ko twiyumvamo ubukene bwo kwitabwaho na yo, ishaka kuturehereza kugirana umushyikirano na yo ” Imibereho ihebuje(Une vie meilleure, p.133,134).

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KWEMERA KUGENGWA NAWE.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 43: UMUGAMBI W’ISENGESHO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *