Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 42: GUSONZERA UBUTUNGANE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 42 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 42
[1] Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kora yahimbishijwe ubwenge.
[2] Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, Ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana.
[3] Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho, Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y’Imana?
[4] Amarira yanjye ni yo yambereye nk’ibyokurya ku manywa na nijoro, Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati”Imana yawe iri hehe?”
[5] Ibi ndabyibuka ngahinduka umutima, Ubwo najyanaga n’abantu benshi, Nkabajyana mu nzu y’Imana, Tugendana ijwi ry’ibyishimo n’ishimwe, Turi iteraniro riziririza umunsi mukuru.
[6] Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana, Kuko nzongera kuyishimira agakiza kayo.
[7] Mana yanjye, umutima wanjye urihebye, Ni cyo gituma nkwibukira mu gihugu cya Yorodani, No ku misozi ya Herumoni, no ku musozi wa Mizari.
[8] Imyuzure ihamagaranisha guhorera kw’insumo zawe, Ibigogo byawe n’umuraba wawe byose birandengeye.
[9] Uwiteka yantegekeraga imbabazi ze ku manywa, Nijoro indirimbo ye yari mu kanwa kanjye, Ni yo nasengeshaga Imana y’ubugingo bwanjye.
[10] Nzabaza Imana igitare cyanjye nti”Ni iki gitumye unyibagirwa? Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n’agahato k’abanzi banjye?”
[11] Abanzi banjye bameze nk’inkota iri mu magufwa yanjye, Iyo banshinyagurira bakiriza umunsi bambaza bati”Imana yawe iri hehe?”
[12] Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Dushime Imana yemeye ko dusoza Igice cya I. gihera kuri Zaburi ya 1 kikageza kuri Zaburi ya 41. Dutangiye igice cya II. Gihera kuri Zaburi ya 42. Mumfashe dusabe Imana ikomeze kutuyobora muri iyi gahunda yo kwiga igice cya Bibiliya buri munsi.

1️⃣ INZARA N’INYOTA BYO GUKIRANUKA
🔰 [2] Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, Ni ko umutima3 wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana.
[3] Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho, Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y’Imana?

⏯️ Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa (Mat 5:6). Amagambo Yesu yabimbuje avugana n’abari aho ku musozi yari amagambo y’umugisha. Yababwiye ko hahirwa abemera ko ari abakene mu by’umwuka kandi bakiyumvamo ko bakeneye gucungurwa. Ubutumwa bwiza bugomba kubwirizwa abakene. Ntabwo buhishurirwa abantu biyemera mu by’umwuka, ba bandi bavuga ko ari abakire kandi ntacyo bakennye, ahubwo buhishurirwa abiyoroheje kandi bemera ibyaha byabo bakanababazwa na byo. Hariho isoko imwe rukumbi yafukuriwe icyaha, ni isoko yafukuriwe abakene mu by’umwuka. UIB 199.2

⏯️ Bibiliya itugezaho ukuri mu mvugo yoroheje kandi igahuza n’ubukene bw’abantu n’ibyo umutima wifuza ku buryo byareheje kandi bitangaza abantu b’intiti zo mu rwego rwo hejuru, mu gihe ku bantu bicisha bugufi kandi batize usanga Bibiliya igaragaza inzira igana ku bugingo. “Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba.” Yesaya 35:8. Nta mwana ushobora kuyoba iyo nzira. Ntawe ushakashaka ahinda umushyitsi uzananirwa kugendera mu mucyo wera kandi utunganye. Nyamara ukuri kwavuzwe muri Bibiliya, kurimo inyigisho zikomeye kandi nyinshi zigenda zikagera aho ubushobozi bw’umuntu budashora kugera, ari na ho hahishe icyubahiro cy’Imana, hakaba ubwiru bwahishwe ubwenge bw’abantu, ariko bukaba bwarahishuriwe abashaka ukuri biyoroheje kandi bafite kwizera. Uko turushaho gushakashaka muri Bibiliya, ni ko turushaho kwemera ko ari ijambo ry’Imana nzima, kandi imbere y’igitinyiro cy’Imana yahishuye ijambo ryayo, ibitekerezo bya muntu bicishwa bugufi. Ub 177.2

2️⃣ MANA NTIJYA ITERA UMUGONGO ABAYISHAKA

🔰 [10] Nzabaza Imana igitare cyanjye nti”Ni iki gitumye unyibagirwa? Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n’agahato k’abanzi banjye?”
[12] Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye.

⏯️ Hari igihe umuntu asenga akibwira ko Imana itumvishe gusenga kwe, cyangwa se agategereza igisubizo ntakibone.
Yakobo 4:3 atanga igisubizo gikurikira: “Murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi.”
Ku murongo wa 4, Umunyezaburi yaravuze ati: “ Kandi yashyize indirimbo nshya mu kanwa kanjye, Ni yo shimwe ry’Imana yacu, Benshi bazabireba batinye, biringire Uwiteka.”

⏯️ Mu 1 Yohana 5:14-15 havuga ibyo gusaba ufite amasezerano. “Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere Ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka.” Imana itanga isezerano rusange rivuga yuko isubiza amasengesho yacu iyo ayo masengesho ahuje n’ubushake bwayo. Ubushake bw’Imana bugaragarira mu mategeko n’amasezerano byayo. Dushobora kubyishingikirizaho igihe dusenga. Noneho mu murongo wa 15 hakomeza hagira hati,“kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye” “umupfu”.(Intambwe P.90)

🛐 DATA WERA TUBASHISHE KUGUSANGA TUKWIZEYE.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 42: GUSONZERA UBUTUNGANE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *