Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 41: IMIRIMO N’UBUGINGO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 41 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 41
[2] Hahirwa uwita ku bakene, Uwiteka azamukiza ku munsi w’ibyago.
[3] Uwiteka azamurinda amukize, kandi azahirwa ari mu isi, Kandi ntumuhe abanzi be kumugirira uko bashaka.
[4] Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri, Ni wowe umubyukiriza uburiri iyo arwaye.
[5] Naravuze nti”Uwiteka umbabarire, Ukize ubugingo bwanjye kuko nagucumuyeho.”
[6] Abanzi banjye banyifuriza nabi bati”Azapfa ryari ngo izina rye ryibagirane?”
[7] Kandi umwe muri abo iyo aje kunsura aba anshunga, Umutima we ukiyuzuriza inama mbi, Agasohoka akabivuga.
[8] Abanyanga bose bamvugira mu byongorerano, Bangira inama zo kungirira nabi.
[9] Bati”Indwara ikomeye imubayeho akaramata, Noneho ubwo aryamye ntazabyuka ukundi.”
[10] Kandi incuti yanjye y’amagara nizeraga nagaburiraga, Ni yo imbanguriye umugeri.
[11] Ariko wowe ho Uwiteka umbabarire umbyutse, Kugira ngo mbiture.
[12] Iki ni cyo kimenyesha yuko unyishimira, Ni uko umwanzi wanjye atavugiriza impundu kunesha.
[13] Kandi jyeweho unkomereza gukiranuka kwanjye, Kandi unshyira imbere yawe iteka ryose.
[14] Uwiteka Imana y’Abisirayeli ahimbazwe, Uhereye kera kose ukageza iteka ryose. Amen kandi Amen.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Imana yacu ikwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ariyo yaremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse. (Ibyah. 4:11)

1️⃣ IMIRIMO N’UBUGINGO

🔰 Iyi zaburi iratugarura ku bigendanye no kwita ku bakene nk’igikorwa Imana yishimira kandi gihesha ugikoze imigisha.
📖[2-3] Hahirwa uwita ku bakene, Uwiteka azamukiza ku munsi w’ibyago. Uwiteka azamurinda amukize, kandi azahirwa ari mu isi, kandi ntumuhe abanzi be kumugirira uko bashaka.

❇️ Urukundo dukunda Yesu rwagaragazwa no kuger’ikirenge mu cye no kuber’aband’umugisha, no kubakiza. Rwadutera gukundana, no kugirir’ ibyaremw’impuhwe. (KY 38:4).

⏯️ Ni tugir’ibyo dukorer’abandi, bizatugarukir’ar’umugisha mwinshi Ni cyo gituma Imana yagiz’icy’iduha, cyo gukorera gukiz’abandi no gusohoz’inama y’agakiza. Imana yahay’abantu amahirwe yo gusangira kamere yayo, kugira ngo babone guhesha bagenzi bab’umugisha Nta cyubahiro cyangw’umunezero Imana yaduha birenze gusangira kamere yayo Abashyira hamwe n’lmana bagakorana na y’imirimo y’urukundo, ni bo barush’abandi bose kwegerezw’Umuremyi wabo. (KY 39:3).

⏯️ Gufatanya na Kristo kuduhuza na we cyane Kwihotorer’abandi no kwibabariza kubafasha kuzajya kuduter’umutima wo kugira neza, ndetse no kutwegerez’ Umucunguzi w’isi, “Uwar’umutunzi, ariko agahinduk umukene kubwanyu, kugira ng’ubukene bge bubatungishe.” 2 Abakorinto 8:9. Ni twemera kwihotora dutyo na twe, ni bwo gusa ubugingo bwacu buzasabga n’umugisha (KY 39:3).

⚠️ Urongeye uhawe amahirwe yo gutekereza ku bakene bari aho utuye, aho ugenda, n’aho ukorera; ongera usuzume niba hari icyo ubamariye. Niba gihari ni byiza komereza aho! Niba ari ntacyo saba Imana ikubashishe kugira icyo wabamarira.

2️⃣ UWITEKA AKWIYE GUHIMBAZWA
🔰 [14] Uwiteka Imana y’Abisirayeli ahimbazwe, Uhereye kera kose ukageza iteka ryose. Amen kandi Amen.
Niki cyatuma ikiremwamuntu kidahimbaza Uwiteka mu gihe ibiremwa bitacumuye bimuhimbaza. Mu Gitabo
cy’Ibyahishuwe Umuhishuzi Yohana aragira ati: “Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, n’ikuzimu no mu nyanja n’ibibirimo byose bivuga biti “Ishimwe no guhimbazwa n’icyubahiro n’ubutware bibe iby’Iyicaye ku ntebe n’iby’Umwana w’Intama iteka ryose.” Nuko bya bizima bine birikiriza biti “Amen!” Ba bakuru bikubita hasi baramya Ihoraho iteka ryose (Ibyah. 5:13-14).
Ibyo gushimira Uwiteka ntibirondoreka; kandi icyubahiro cye ni ikiteka ryose.

🛐 DATA IMANA TURINDE KWITEKEREZAHO GUSA AHUBWO UTUBASHISHE NO GUTEKEREZA KU BANDI🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 41: IMIRIMO N’UBUGINGO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *