Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 40: GUHINDUKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 40 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 40
[2] Nategereje Uwiteka nihanganye, Antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye.
[3] Kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by’isayo, Ashyira ibirenge byanjye ku rutare, Akomeza intambwe zanjye.
[4] Kandi yashyize indirimbo nshya mu kanwa kanjye, Ni yo shimwe ry’Imana yacu, Benshi bazabireba batinye, biringire Uwiteka.
[5] Hahirwa uwiringira Uwiteka, Kandi ntahindukirire abibone cyangwa abiyobagiriza gukurikiza ibinyoma.
[6] Uwiteka Mana yanjye, Imirimo itangaza wakoze ni myinshi, Kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi, Ntihariho uwagereranywa nawe. Nashaka kubyatura no kubirondora, Byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.

[7] Ibitambo n’amaturo y’ifu ntubyishimira, Amatwi yanjye urayazibuye, Ibitambo byokeje n’ibitambo by’ibyaha ntiwabishatse.
[9] Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda, Ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”
[10] Namamaza ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro ryinshi, Sinzabumba akanwa kanjye, Uwiteka urabizi.
[11] Ntabwo mpisha gukiranuka kwawe mu mutima wanjye, Mvuga umurava wawe n’agakiza kawe. Imbabazi zawe n’ukuri kwawe simbihisha iteraniro ryinshi.
[18] Icyakora jyeweho ndi umunyamubabaro n’umukene, Ariko Uwiteka anyitaho. Ni wowe mutabazi wanjye n’umukiza wanjye, Mana yanjye ntutinde

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uwiteka yaduhaye isezerano ryo kuduhindura bashya. Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye (Ezekiyeli 36:26).

1️⃣ IBISUBIZO BIKOMOKA MU ISENGESHO
🔰 [2] Nategereje Uwiteka nihanganye, Antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye.
[3] Kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by’isayo, Ashyira ibirenge byanjye ku rutare, Akomeza intambwe zanjye.

⏯️ Nibyo koko umuntu wese utegereje Uwiteka yihanganye igihe kiragera agasubizwa. Muri Luka 11:9-13 (muri Bibiliya yitiriwe umwami Yakobo), havuga hatya: “Ni cyo gituma mbabwira nti, musabe muzahabwa; mushake muzabona; mukomange muzakingurirwa. Kuko usabye wese ahabwa, n’ushatse wese abona kandi n’ukomanze wese arakingurirwa. Nihagira umwana w‘umwe muri mwe usaba se umugati, mbese azamuha ibuye? Cyangwa se akamusaba ifi, mbese azamuha inzoka mu cyimbo cy’ifi?cyangwa se namusaba igi, mbese azamuha sikorupiyo? None se niba mubasha guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho guha Mwuka Wera abamumusaba?”
Mu gitabo cyitwa Imigani ya Kristo, haravuga hati, “Imana ntivuga iti, ‘musabe inshuro imwe gusa, muzahabwa’. Itubwira gusaba. Mushikame mu isengesho ubutarambirwa. Gusaba ubutarambirwa bitera usaba kugira umuco wo gushikama kandi bigakuza icyifuzo cye cyo guhabwa ibyo asaba. (Imigani ya Kristo, 1900, p.145.3)

2️⃣ GUHINDUKA
🔰 Iyo tugeze ku murongo wa 9 kuzamura kugeza ku murongo wa 10 umunyezaburi aravuga ati: [9] Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda, Ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”
[10] Namamaza ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro ryinshi, Sinzabumba akanwa kanjye, Uwiteka urabizi. Iyi mirongo iratwereka ko nyuma yo kwiyegurira Uwiteka hari impinduka zibaho: Imitekerereze irahinduka ndetse n’ibikorwa bigahinduka.

⏯️ Guhinduka ni umurimo w’Umwuka Wera, utera guhindura inyifato imbere y’Imana kandi ugatanga uburyo bushya bwo kuyimenya. Yohana 3 :3-8 25.Guhinduka bitera guhindura imibereho. Ezekieli 36 :26,27. Guhinduka no kwihana ntibikorwa rimwe gusa, ahubwo ni uguhozaho.

3️⃣ GUHINDUKA GUHERA MU MUTIMA
🔰 Iyo ushaka kubona imbuto nziza ubanza gushaka igiti cyiza. Umurimo wawe rero icyo gihe uba uwo kuhira igiti, ahari yenda kugifumbira hanyuma ukareka izuba n’imvura bigakora akazi kabyo. Si ngombwa gushyiraho imbaraga kugira ngo ubone imbuto . Niba ufite igiti kizima kizera imbuto kuko ariko kimeze muri kamere yacyo. Ni ko bigenda mu mibereho ya gikristo umuntu ugerageza kubaho gikristo ashyiraho imbaraga ngo ahindure imyitwarire ye aba arushywa n’ubusa.

⏯️ Mu gitabo cy’Imigani ya Kristo babisobanura batya bati“Ubuntu bw’Imana buhindura umutima mushya kandi bugahindura imibereho.Guhinduka inyuma gusa ntibihagije ngo tube duhuje n’Imana.Abenshi ni abagerageza kwikosora bakareka ingeso mbi iyi ni yi, bakizera ko ibyo byabahindura abakristo,ariko ubwo ni ubuyobe. Mu byukuri guhinduka guhera mu mutima(Paraboles de Jésus P.97) [Amahame 95, Morris L. VENDEN Pag. 6]

⚠️ Mbese waba warahindutse? Mbese impinduka zawe zikomoka he? Ongera wisuzume ubwawe urebe neza niba zikomoka imbere cg niba zikomoka inyuma. Imyifatire myiza waba ufite yose umubare w’ibikorwa byiza waba ufite byose bona n’ubwo waba ugaragarwaho cyane no kuba umunyedini, ntabwo uri umukristo nyawe; Niba utazi Yesu ku giti cyawe nk’inshuti yawe magara.Gukora neza ntibizigera bihindura umuntu umukristo ahubwo bizamuhindura umuntu mwiza gusa.

🛐 DATA WERA TUBASHISHE GUHINDUKA MU BURYO BUKWIYE.🙏

Wicogora Mugenzi.

3 thoughts on “ZABURI 40: GUHINDUKA”
  1. Oh Zaburi ya 40 itumye nitekerezaho cyane.
    Mana umpe kwisobanukirwa kandi umbe bugufi mu mibereho yanjye ya buri munsi
    Imana ibahe umugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *