Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 26: ISENGESHO RY’UTACUMUYE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 26 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 26
Zaburi ya Dawidi. Uwiteka uncire urubanza,Kuko gukiranuka kwanjye ari ko ngenderamo,Kandi niringira Uwiteka ntashidikanya.
[2]Uwiteka, unyitegereze ungerageze,Gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye,
[3]Kuko imbabazi zawe nzireba mu maso yanjye,Kandi ngendera mu murava wawe.
[5]Nanga iteraniro ry’inkozi z’ibibi,Kandi sinzicarana n’abanyabyaha.
[6]Nzakaraba ntafite igicumuro,Ni ko nzazenguruka igicaniro cyawe Uwiteka,
[7]Kugira ngo numvikanishe ijwi ry’ishimwe,Mvuge imirimo yose itangaza wakoze.
[8]Uwiteka, nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe,N’ahantu ubwiza bwawe buba.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Imbabazi z’Imana zibone mu maso hawe.

1️⃣UBUHAMYA

🔰Iyi Zaburi iratwigisha Gutakamba kabone n’ubwo waba wumva uri umwere nk’igihamya cy’uko Imana ari Umutunzi w’imbabazi.
📖Uwiteka uncire urubanza,Kuko gukiranuka kwanjye ari ko ngenderamo,Kandi niringira Uwiteka ntashidikanya.
Kuko imbabazi zawe nzireba mu maso yanjye,Kandi ngendera mu murava wawe .(umur.1,3)

🔰Hezekiya yerekera ivure, atakambira Uwiteka ati
“Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane.
▶️Umutima uciye bugufi wimenyaho ubukene bwo kutihaza kuko uba ukeneye Umukiza.
⚠️Ntawe imbabazi z’Uwiteka zitareba. N’abadafite icyo bishanja basaba Imana imbabazi, nk’umunyabyaha wazisaba bingana iki?

2️⃣MUTIMA WANJYE SHIMA UWITEKA

📖 Kugira ngo numvikanishe ijwi ry’ishimwe,Mvuge imirimo yose itangaza wakoze.
Uwiteka, nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe,N’ahantu ubwiza bwawe buba.(umur 7 ,8)
📖Ndashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, Ndatekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza.
Ndakunezererwa ndakwishimira,Usumbabyose ndaririmba ishimwe ry’izina ryawe,(Zab 9:2,3)

▶️Ibyiza Uwiteka yatugiriye ni byinshi kandi byiza. Ese nawe wibuka gushima?
Wibuka kuza mu iteraniro ryera ushima Imana uvuga imirimo itangaje yakoze ?

🛐 DATA WERA DUHE GUTURIZA IMBERE YAWE DUSHIMA🙏

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *