Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 27: NIMUSHAKE UWITEKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 27 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 27:

[1]Zaburi ya Dawidi.Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye,Nzatinya nde?Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye,Ni nde uzampinza umushyitsi?
[4]Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka,Ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho,Nkareba ubwiza bw’Uwiteka,Nkitegereza urusengero rwe.
[5]Kuko ku munsi w’amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye, Mu bwihisho bwo mu ihema rye ni ho azampisha, Azanshyira hejuru ampagarike ku gitare.
[6]N’ubu umutwe wanjye uzashyirwa hejuru y’abanzi banjye bangose,Ntambire ibitambo by’ibyishimo mu ihema rye, ndirimbe,Ni koko nzaririmba ishimwe ry’Uwiteka.
[7]Uwiteka, umva gutaka kw’ijwi ryanjye, Umbabarire, unsubize.
[8]Umutima wanjye urakubwiye uti“Wavuze uti ‘Nimushake mu maso hanjye.’ ”Nuko Uwiteka, mu maso hawe ndahashaka.
[9]Ntumpishe mu maso hawe.Ntiwirukanishe umugaragu wawe umujinya,Ni wowe wahoze uri umutabazi wanjye,Mana y’agakiza kanjye ntunjugunye, ntundeke.
[10]Ubwo data na mama bazandeka,Uwiteka azandarūra.
[11]Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe,Unyobore inzira y’igihamo ku bw’abanyubikira.
[14]Tegereza Uwiteka,Komera umutima wawe uhumure,Ujye utegereza Uwiteka.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ni iki cyampangara, ni iki cyampindisha umushyitsi ko Uwiteka ari igihome kinkingira?

1️⃣UWITEKA UBUHUNGIRO BWACU

🔰Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu,Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe,Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.
Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi,bizanyomaho iminsi yose nkiriho,Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.(Zab 23;4,6)

▶️Ariko imbabazi z’Imana zari zikiri ku mugaragu wayo ucumura , kandi wari wihebye. Uwiteka ku bw’urukundo rwinshi yagaragaje icyo Yakobo yari akennye cyonyine Uwiteka.
Yari yaracumuye ariko ahishurirwa uburyo yakongera kugirirwa neza n’Imana…….nibwo rero havuzwe amagambo amuhumuriza kandi amusubizamo intege “Dore ndi kumwe na we,nzakurindira aho uzajya hose kandi nzakugarura muri iki gihugu kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye. (Abak. N’ Abah.93.4)

2️⃣SHAKA UWITEKA BIGISHOBOKA KO ABONWA

▶️Nshuti Mukundwa birashoboka ko wihebeshejwe n’ibyakubayeho ariko humura Uwiteka yiteguye kukwakira no kukubabarira
🔰……Icyo gihe Yakobo yari yaremaye ababara cyane, ariko ntiyamurekura. Akomeza kugundira Marayika afite umutima wihana kandi ashenjaguritse ararira amwingingira kumuha umugisha . Yagombaga guhamirizwa yuko icyaha cye cyababariwe . Marayika aramubwira ati “Ndekura kuko umuseke utambitse “ariko Yakobo aramusubiza ati,”Sinkurekura utampaye umugisha.”(A Abak 100.3)

❇️Ushaka Uwiteka ni umwizeye nk’Umwami n’Umukiza we n’Umutabazi .
⚠️None se nawe uramushaka? Ukeneye gutabarwa? Ukeneye umugisha atanga? Ngwino umusange arakwakira.

🔰Kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by’isayo, Ashyira ibirenge byanjye ku rutare, Akomeza intambwe zanjye.(Zab 40;3)

🛐 DATA WERA REKA TUGUHUNGIREHO URI UWO KWIRINGIRWA🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 27: NIMUSHAKE UWITEKA”
  1. Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, Ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho, Nkareba ubwiza bw’Uwiteka, Nkitegereza urusengero rwe.
    (Zaburi 27:4). Amen Data Mwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *