Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZABURI 25: ISENGESHO RISENGANWE KWIZERA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 25 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

📖 ZABURI 25
[1]Zaburi ya Dawidi.Uwiteka ni wowe ncururira umutima,
[2]Mana yanjye ni wowe niringiye,Ne gukorwa n’isoni,Abanzi banjye be kunyishima hejuru.
[3]Si ko bizaba,Mu bagutegereza nta wuzakorwa n’isoni.Abava mu isezerano ari nta mpamvu,Ni bo bazakorwa n’isoni.
[4]Uwiteka nyereka inzira zawe,Unyigishe imigenzereze yawe.
[5]Unyobore ku bw’umurava wawe unyigishe,Kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye,Ni wowe ntegereza umunsi ukira.
[6]Uwiteka, ibuka imbabazi zawe no kugira neza kwawe,Kuko byahozeho kera kose.
[7]Ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye cyangwa ibicumuro byanjye,Nk’uko imbabazi zawe ziri abe ari ko unyibuka,Ku bwo kugira neza kwawe Uwiteka.
[11]Uwiteka ku bw’izina ryawe,Mbabarira gukiranirwa kwanjye kurakomeye.
[12]Ni nde wubaha Uwiteka?Azamwigisha inzira akwiriye guhitamo.
[13]Umutima we uzaba mu mahoro,Urubyaro rwe ruzaragwa isi.
[14]Ibihishwe by’Uwiteka bihishurirwe abamwubaha,Azabereke isezerano rye.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe

1️⃣KUGIRA NEZA KW’IMANA

🔰Hariho impamvu zimwe zituma twiringira ko Imana izumvira gusenga kwacu. Iya mbere yo muri zo ni uko twiyumvamo ko dukeneye Imana ko idufasha.
(Kugana Yesu p.75.1)

➡️ Bavandimwe Kumenya Imana ni umugisha. Ijambo ry’Imana ryerekana imico ya nyiraryo. Kandi rero Imana ubwayo niyo yigaragarije urukundo n’ibambe bitagira akagero ifitiye abanyabyaha. Igihe Mose yasabaga ati:”Nyereka ubwiza bwawe burabagirana “.Uwiteka yaramusubije ati”Ubwanjye
nzanyuza kugira neza kwanjye imbere yawe “.(Kuva 33:18,19. Kugana Yesu p 6.3))

2️⃣IMANA UMUYOBOZI MWIZA

📖Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe, Nanjye nzajya ngendera mu murava wawe. (Zab 86:11a )

▶️Niba hari amahirwe akomeye Imana yahaye umuntu, ntacyaruta uburenganzira yahawe bwo kuganira n’Umuremyi w’ibibaho byose binyuze mu isengesho.

❇️Gushyikirana n’Imana cyane niko kwagejeje Henoki ku rugero rukomeye rw’Imbaraga z’ubumana kandi kuzuza umutima we kwicisha bugufi. (Umwit.w’imvura y’itumba p23.4)

3️⃣HAKORWA IKI?

🔰Iyo twebwe, abayobye b’inkozi z’ibibi, dusanze Kristo tukemera imbabazi ze zikiza, niho urukundo rutangira gushora imizi mu mitima yacu. Umutwaro wose ukoroha, kuko umutwaro Kristo adukorera woroshye. Tunezezwa n’imirimo yacu, ndetse tugashimishwa no kugira icyo twigomwa kubwo guhinduka abakristo. Inzira yanyuraga mu mwijima, igahindurwa umucyo na Zuba ryo gukiranuka . (Kug.Yesu P47

⚠️Mujye mwiyegurira Imana uko bukeye; abe aribyo mugira nyambere mu gitondo mutarakora ibindi byose. Mujye musenga muti “Nyagasani nyakira ungire uwawe rwose. (Kug.Yesu P 56.1)

🛐 DATA WERA TWIGISHE GUSENGA TUGIRE IBYIRINGIRO MURI WOWE🙏

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “ZABURI 25: ISENGESHO RISENGANWE KWIZERA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *