Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
*1 SAMWELI 31: URUPFU RWA SAWULI N’UKO YAGUYE MU NTAMBARA* – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 31 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 07 UKWAKIRA 2022

📖 *1 SAMWELI 31*

[1] Sangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp

[1] Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga ariko bicirwa ku musozi w’i Gilibowa, bagwa aho.

[2] Abafilisitiya basatira Sawuli n’abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.

[3] Urugamba rwibasira Sawuli cyane, abarashi bamugeraho bamukura umutima cyane.

[4] Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza kunsogota bakankoza isoni.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane. Ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye, ayishitaho.

[6] Uko ni ko Sawuli yapfuye n’abahungu be batatu, n’umutwaje intwaro n’ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.

[12] ab’intwari bose barahaguruka bagenda ijoro ryose, bamanura intumbi ya Sawuli n’iz’abahungu be ku nkike z’i Betishani, bageze i Yabeshi bazitwikirayo.

[13] Hanyuma benda amagufwa yabo bayahamba munsi y’umunyinya w’i Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa. (Umubwiriza 3:2)

1️⃣ *IHEREZO RIBI RYA SAWULI*

🔰Iherezo rya Sawuli ryabaye ribi cyane kubera ko yakoze ibyangwa n’Uwiteka. Yagiye gushikisha, yagiye ku rugamba atagishije Imana inama ngo imuhe uburenganzira bwo kugaba igitero ku bafilisitiya,… (1 Samweli 28:5) Sawuli arabutswe ingabo z’Abafilisitiya aratinya, umutima we urakuka cyane. Ikibabaje nuko yaguye ku rugamba, ndetse akicanwa n’abahungu be batatu. Ikibabaje kuruta ibindi nuko yiyahuye! (Um. 4) Ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye, ayishitaho.

⚠️ Hari igihe ibibi dukora bigira ingaruka no ku rubyaro rwacu ! (Kuva 20:5) – Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga.

➡️ Ni byiza gutegura ahazaza hacu, atari twe gusa ahubwo n’urubyaro rwacu. Igihe ni iki ngo twitegure.

2️⃣ *DAWIDI ABABAZWA N’URUPFU RWA SAWULI*

🔰 N’ubwo Sawuli yahize Dawidi kenshi ashaka kumwica, yababajwe n’urupfu rwe. By’umwihariko Yonatani wari inshuti ye magara nawe yapfanye na se ku rugamba.

➡️Uwo muntu wari ucitse avuga uko Sawuli yaneshejwe, uko yapfuye, n’uko Yonatani yapfuye. Ariko yashyizeho agakabyo. Kubera kwibwira ko Dawidi yangaga uwamutotezaga ubudatuza, uwo munyamahanga yibwiraga yuko azahabwa icyubahiro navuga ko ari we wishe umwami. Avugana ubwirasi uburyo yasanze umwami w’Abisiraheli yakomerekejwe, kandi ko yari yibasiwe n’ababisha be, kandi ko abisabwe n’umwami ubwe ari we wamusonze. Yari azaniye Dawidi ikamba yamukuye ku mutwe n’imiringa y’izahabu yo ku maboko. Yari yizeye adashidikanya ko iyo nkuru irakiranwa ibyishimo, kandi ko arahabwa ingororano ikomeye y’ibyo yari yakoze. (AA 483.2)

Ariko “Dawidi afata imyenda ye, arayishishimura, n’abari kumwe na we bose babigenza batyo. Bacura umuborogo bararira, biyiriza ubusa bageza nimugoroba, bababajwe na Sawuli n’umuhungu we Yonatani kandi n’abantu b’Uwiteka n’inzu ya Isirayeli, kuko bicishijwe inkota.” (AA 483.3)

3️⃣ *DUTEGURE IHEREZO RYACU*

Twahawe Mwuka Wera ngo abane natwe, adufasha kwitegura iherezo ryacu. Tuzaritegura dute se ? Abefeso 6:11 hatubwira kwambara intwaro zose z’Imana. (Abefeso 6:11) Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. *Izo ntwaro ni *: ugukenyera ukuri, twambaye gukiranuka, dukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro butwiteguza, dutwaye kwizera nk’ingabo, agakiza nk’ingofero n’inkota y’umwuka ariyo Jambo ry’Imana. (Efeso 6:13-18).

🛐 *MANA NZIZA, DUHE KUGENDERA MU BUSHAKE BWAWE, DUHE KUKWIZERA KUGERA KU MWUKA WACU WA NYUMA*

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *