Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 30 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.
*1 SAMWELI 30*
[1] Nuko Dawidi nâingabo ze bagera i Sikulagi ku munsi wa gatatu. Basanga Abamaleki bateye igihugu cyâikusi nâi Sikulagi, batsinze i Sikulagi bahatwitse,
[2] banyaze abagore nâabari bari yo bose, abato nâabakuru. Ntibagira uwo bica, ahubwo babanyaze barigendera.
[3] Dawidi nâingabo ze bageze mu mudugudu basanga bawutwitse, kandi abagore nâabahungu babo nâabakobwa babo banyazwe.
[8] Dawidi aherako agisha Uwiteka inama ati âNinkurikira izo ngabo nzazifata?â Aramusubiza ati âZikurikire, kuko utazabura kuzifata ukagarura byose.â
[16] Nuko aramumanukana, basanga bagandaje barya banywa, bishimira iminyago myinshi bakuye mu gihugu cyâAbafilisitiya no mu cyâAbayuda.
[17] Dawidi aherako arabica uhereye mu rukerera ukageza ku mugoroba wâundi munsi, ntiharokoka nâumwe keretse abahungu magana ane, binaguriye ku ngamiya zabo bagahunga.
*Ukundwa nâImana. Amahoro abe muri wowe. Umukiranutsi wâUwiteka niyo yagwa ntiyarambarara.*
*UKURI GUHISHWE*
Ntugacire umuntu urubanza bitewe gusa nâibyo ubona, hari igihe haba hari ukuri guhishwe.
âMuri iyo minsi Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kujya kurwana nâAbisirayeli. Akishi abwira Dawidi ati: âUmenye rwose ko uzatabarana nanjye nâabantu bawe, tukajyana nâingabo ku rugamba.ââ Nta mugambi Dawidi yari afite wo kurwanya abâubwoko bwe; ariko ntiyari azi neza icyo yakora kugeza ubwo ibyajyaga kuba byari kwerekana inshingano ye.
Nuko Dawidi asubiza umwami ajijisha ati: âNi naho uzamenyera icyo umugaragu wawe nzakora.â Akishi yumvise ayo magambo nkâaho ari isezerano ryâuko Dawidi azamufasha mu ntambara yari agiyemo, bityo arahirira ko azaha Dawidi icyubahiro gikomeye kandi akamugira icyegera gikomeye mu bwami bwâAbafilisitiya. (AA 468.4)
Ibyo abantu bibwiraga bitandukanye nâibyari mu mutima wa Dawidi.
Nubwo kwizera kwa Dawidi kwari kwarateshutse hato na hato ku masezerano yâImana, yari acyibuka yuko Samweli yamusize amavuta ngo azabe umwami wa Isiraheli. Yongeye kwibuka uko mu gihe cyashize Imana yari yaramuhaye gutsinda abanzi be. Yibutse imbabazi zâImana yamurinze kwicwa na Sawuli, hanyuma yiyemeza kudahemuka ku cyizere Imana yamugiriye. Nubwo umwami wa Isiraheli yahigaga ubugingo bwe, ntiyajyaga kuvanga ingabo ze nâabanzi bâubwoko bwe (AA 469.1)
*KWIBUKA AMASEZERANO*
Ariko jyeweho nzahoza amaso ku Uwiteka, nzategereza Imana impe agakiza, Imana yanjye izanyumvira. Wa mwanzi wanjye we, we kunyishima hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo (Mika 7:7-8)
Dawidi aherako agisha Uwiteka inama ati âNinkurikira izo ngabo nzazifata?â Aramusubiza ati âZikurikire, kuko utazabura kuzifata ukagarura byose.â( Um.
“Nimuze tujye inamaâ, ni ko Uwiteka avuga, âNaho ibyaha byanyu byatukura nkâumuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nkâubwoya bwâintama bwera. Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu. Ariko nimwanga mukagoma inkota izabaryaâ, kuko akanwa kâUwiteka ari ko kabivuze. (Yesaya 1:18-20)
Kwizera kwa Dawidi kwaracogoye ariko ntikwazimye. Ubwo yibukaga ko agomba kugisha Uwiteka Inama Imana ntiyamuhanye ahubwo Imana yaramwumvise maze imubashisha kugarura iminyago yari yanyazwe.
*DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KUKUGARUKIRA UTURINDE KO TWAZIMIRIRA MU MWIJIMA.*
Wicogora mugenzi.