Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’AMAGANYA YA YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.
📖 AMANYA YA YEREMIYA 1
[1] Umurwa w’i Yerusalemu ko usigayemo ubusa, kandi wari wuzuye abantu! Uwari ukomeye mu mahanga, ko yahindutse nk’umupfakazi!Uwari umwamikazi mu ntara yarayobotse, aratura ikoro.
[2] Nijoro arira cyane, amarira amutemba mu maso, mu bakunzi be bose ntafite umuhumuriza. Incuti ze zose zaramuriganije, zahindutse abanzi be.
[3] Abayuda bajyanywe ari imbohe, babitewe n’akarengane n’uburetwa bwinshi bikabije. Batuye mu banyamahanga, nta buruhukiro bahabonye, ababarenganya bose babafashe bageze mu gakubiro.
[7] I Yerusalemu mu gihe cy’umubabaro n’amaganya byaho, hibutse ibintu byaho byose binezeza, ibyo hahoranye kera. Igihe ubwoko bwaho buguye mu maboko y’umubisha, ntihagire kivuna, ababisha bahabonye baseka ko habaye amatongo.
[8] I Yerusalemu hacumuye bishishana, ni cyo gituma habaye ikintu cyanduye. Abahubahaga bose barahasuzuguye, kuko babonye ubwambure bwaho. Ni ukuri hasuhuza umutima, kandi hasubira inyuma.
[21] “Bumvise ko nganya ntihagira umpumuriza, abanzi banjye bose bumvise ibyago byanjye, bishimira ko ari wowe wabingize. Uzasohoze umunsi wavuze na bo bamere nkanjye.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Yeremiya yakomeje kubabazwa n’ibyabaye ku Bisirayeli. Yeremiya yabaye umubwiriza wuzuye intimba kandi ntacyo yikenze kubwira ubwoko bw’Imana ariko birangira kuri benshi asa n’uwaruhiye ubusa! Kubona umwanzi anesha byamwongereye intimba.
1️⃣ UMURWA WA ISIRAYELI USIGAYEMO UBUSA
🔰 Umuhanuzi Yeremiya yiboneye isohozwa ry’ubutumwa bw’urubanza yari amaze imyaka 40 atangaza. Yabonye batera Yerusalemu, barahagota, baratwika, banyaga abantu n’ibintu. (Yeremiya 52:13) – Atwika inzu y’Uwiteka n’ingoro y’umwami n’amazu y’i Yerusalemu yose, n’inzu y’umuntu ukomeye wese, arayitwika yose. Nyamara byatewe n’ibicumuro byaho byinshi (Um. 5)!
🔰”Umubabaro umuhanuzi Yeremiya yagize bitewe no kugoma kw’abagombaga kuba umucyo w’isi mu by’umwuka, umubabaro yagize kubwa Siyoni ndetse no kubw’abantu bajyanwe i Babuloni ari imbohe, ugaragarira mu maganya yasize yandikishije nk’urwibutso rw’ubupfapfa bwo kutumvira inama z’Uwiteka ahubwo umuntu akayoboka ubwenge bwa muntu.” AnA 422.1
➡️ Imana ntirenganya kandi igihano cyayo kirimo ubutabera. Kuko Uwiteka arakiranuka, umwana w’umuntu ni we wananiranye. (Zaburi 50:21)- Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana.
2️⃣ TWEGEREJE IGIHE CY’UMUBABARO
🔰 Igihe cy’umubabaro n’agahinda kituri imbere kidusaba kugira kwizera gushobora kwihanganira intege nke, kuzarira n’inzara, kwizera kutazacogora n’ubwo haza ibigeragezo biteye ubwoba. Igihe cy’imbabazi cyahawe abantu bose kugira ngo bitegure icyo gihe cy’akaga…
Abazashikama mu masezerano y’Imana nka Yakobo, kandi bakihangana nka we , bazatsinda nk’uko nawe yatsinze. Abadashaka kureka inarijye, ngo bababarire imbere y’Imana, basenga ubudasiba kandi basaba umugisha babikuye ku mutima, ntawo bazahabwa. (II 600.2)
➡️Ibyo Yesu yavuze muri Matayo 24, bigaragaza ko twegereje ibihe by’umubabaro. Dusabwa komatana n’Imana twiga Ijambo ryayo kandi dusenga ubudasiba ngo tuzakomezwe muri ibyo bihe.
🛐MANA DUHE KWITEGURA IBIHE BISHISHANA, DUSENGA UBUDASIBA.🙏
WICOGORA MUGENZI
Amen 🙏. Twizeye ko izabisohoza kuko ni isezerano ryayo ku bayubaha.