Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
*WICOGORA MUGENZI II* – Wicogora Mugenzi
Wicogora

2 SAMWELI 1: DAWIDI ABOROGERA SAWULI NA YONATANI

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 08 Nzeli 2022

📖 *2 SAMWELI 1*

[5] Dawidi abaza uwo muhungu wamubikiye ati “Ariko wabibwiwe n’iki ko Sawuli na Yonatani umuhungu we bapfuye?”

[6] Uwo muhungu wamubikiraga aravuga ati “Narigenderaga ngeze ku musozi w’i Gilibowa, mbona Sawuli yishita ku icumu, kandi mbona amagare n’abahetswe n’amafarashi bamusatiriye.

[7] Maze Sawuli akebutse inyuma arambona, arampamagara ndamwitaba nti ‘Karame.’

[8] Arambaza ati ‘Uri nde?’ Ndamusubiza nti ‘Ndi Umwamaleki.’

[9] Arambwira ati ‘Nyamuna igira hano unsonge, dore ndembejwe n’umubabaro, kuko nkiri muzima.’

[10] Nuko ndamwegera, ndamusonga kuko nari menye neza ko atakiri uwo gukira, namara kugwa. Mperako mucuza ikamba ryari ku mutwe n’umuringa wari ku kuboko, none mbizaniye databuja.”

[15] Nuko Dawidi aborogera Sawuli n’umuhungu we Yonatani uyu muborogo,

[24] abategeka kwigisha Abayuda indirimbo y’umuheto, yanditswe mu gitabo cya Yashari.

*Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Kuri uyu munsi wera Imana yejeje igaha umugisha, Uwiteka akubashishe kugira umutima w’ineza n’impuhwe.

1️⃣ *KUTITURANA INABI*

🔰 Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugira ngo namwe muragwe umugisha. (1 Pet 3:9).

▶️ Dawidi yababajwe cyane n’urupfu rwa Sawuli kandi yaramaze igihe kirekire amuhiga ngo amugirire nabi. Ibaze iyo ajya kuba ari nkawe uburyo wari kwakira inkuru y’urupfu rwa sawuli.

▶️ Ukuri guhishwe mu mutima wa Dawidi kugaragaza uburyo yakiriye inkuru y’urupfu rwa Sawuli ni kimwe mu bikorwa bya mbere yakoze. Icyo gikorwa cyabaye kugaragaza umutima we w’ineza yibuka Sawuli na Yonatani. Dawidi amenye igikorwa cy’ubutwari cy’abantu b’ i Yabeshi-galeyadi ubwo bafataga imirambo ya Sawuli na Yonatani bakabashyingura cyubahiro, Dawidi yohereje intumwa i Yabeshi aboherereza ubutumwa bugira buti: “Muragahirwa n’Uwiteka, kuko mwagiriye shobuja Sawuli imbabazi mutyo, mukamuhamba. Nuko rero Uwiteka abagirire imbabazi n’umurava, nanjye nzabitura iyo neza, kuko mwagize mutyo.” Maze atangaza ko yimye ingoma i Buyuda maze bituma abari baramubereye inkoramutima barushaho kumwubaha. AA 486.2

2️⃣ *URUKUNDO RWA KIVANDIMWE*

🔰 Dawidi afata imyenda ye arayishishimura, n’abari kumwe na we bose babigenza batyo. Bacura umuborogo bararira, biyiriza ubusa bageza nimugoroba, bababajwe na Sawuli n’umuhungu we Yonatani kandi n’abantu b’Uwiteka n’inzu ya Isirayeli, kuko bicishijwe inkota. (1 Sam 1: 11-12).

▶️ Ibi bikorwa bya Dawidi bigaragaza neza ko atigeze yishimira urupfu rwa Sawuli bikaba ari ikimenyetso cy’urukundo nyakuri.

▶️ Intumwa Yohana yamenye yuko urukundo rwa kivandimwe rutakirangwa mu itorero, maze aba ari rwo yizimba kuvuga. Yarinze ageza umunsi yapfuyeho agihendahendera abizera guhora bimenyereza gukundana. Inzandiko yandikiye amatorero zuzuwe n’iki gitekerezo ngo: “Bakundwa, dukundane.” Arandika ati: “Kuko Imana ari urukundo… Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we.” 1 Yohana 4:7-11.( IZI1 61.3)

▶️ Mu itorero ry’Imana ry’ubu habuzemo urukundo rwa kivandimwe cyane. Benshi bo mu bavuga yuko bakunda Umukiza birengagiza gukunda abo bafatanyije umubano wa Gikristo. Dufite kwizera kumwe, turi umuryango umwe, twese turi abana ba Data wa twese wo mu ijuru umwe, dufite ibyiringiro bimwe byo kudapfa. Umurunga udufatanyije ukwiriye kuba hafi kandi ukaba uw’ineza. Abantu bo mu isi baratureba ngo bamenye ko kwizera kwacu gufite imbaraga yeza mu mitima yacu. Batebuka kugenzura ifuti ryose mu mibereho yacu, no kutumvikana hose mu mirimo yacu. Nimutyo twe kubaha akito ko gusebya kwizera kwacu. .( IZI1 61.4)

🛐 *DATA MWIZA TUBASHISHE GUKUNDANA NKUKO WADUKUNZE*🙏

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *