Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cya Ezekiyeli, usenga kandi uciye bugufi.
đ EZEKIYELI 21
[11]âNuko rero unihe, mwana w’umuntu, kandi unihire imbere yabo ufite umubabaro mwinshi uguciye umugongo.
[12]Nuko nibakubaza bati âIgituma uniha ni iki?â Uzabasubize uti âMbitewe n’inkuru y’ibibi bije, umutima wose uzahamuka n’amaboko yose atentebuke, umutima wose uzakuka, n’intege zose zihinduke amazi. Dore biraje kandi bigiye gusohora. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.â
[29]âNi cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati âKuko mwateye gukiranirwa kwanyu ko kwibukwa, mugatwikurura ibicumuro byanyu bigatuma ibyaha byanyu bigaragarira mu mirimo yanyu yose, ubwo mwibutswe muzafatwa ukuboko.
[31]Ni ko Umwami Uwiteka avuze. Ikureho igisingo wiyambure ikamba, ntabwo bizakomeza kumera nk’uko byari bisanzwe, icyari hasi ugishyire hejuru kandi icyari hejuru ugicishe bugufi.
[32]Nzabyubika, nzabyubika, nzabyubika na byo ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira, nanjye nzabimuha
.â
Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Umuburo w’Imana wutange uko uri udafunguye kandi uzirikana ko hagiye kuzima ubwami butazahanguka.
1ď¸âŁNIHIRA IBIBA N’IBYENDA KUBA
đNuko nibakubaza bati âIgituma uniha ni iki?â Uzabasubize uti âMbitewe n’inkuru y’ibibi bije, umutima wose uzahamuka n’amaboko yose atentebuke, umutima wose uzakuka, n’intege zose zihinduke amazi. Dore biraje kandi bigiye gusohora. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.â( Ezek 21:12)
đ°Nibakomeza gukunda ibicumuro kurusha kumvira, imigisha n’imbabazi zihebuje z’Imana bafite uyu munsi, ariko ntibazihe agaciro, amaherezo bizaba impamvu yo kurimbuka kw’iteka kwabo. (4BC 1162.7)
âĄď¸Ni igihe cyo kunihira ibibi bikorwa kuri iyi si, n’iteka izacirwaho ku banze kwihana. Si igihe cyo kubwira abantu ngo baze ibahe amafaranga, bazamurwe mu ntera, babone imigisha y’iby’isi itandukanye. Ahubwo tubabwire ko igihe imbabazi zikiriho bagarukira Imana ikabahindurira amateka, bakaba ibyaremwe bishya. Nta mahoro y’abanyabyaha niko Uwiteka avuga.
2ď¸âŁITEGURE UBWAMI BUTAZAHANGUKA
đNzabyubika, nzabyubika, nzabyubika na byo ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira, nanjye nzabimuha.â (Ezek 21:32)
đ°Icyo gihe ubwami bwabo bwategekwaga na Babuloni. Babuloni iguye, isimburwa n’Abamedi n’Abaperesi, niko kubyubika kwa mbere. Abamedi n’Abaperesi batsinzwe basimburwa n’Abagereki, habaho kubyubika bwa kabiri, igihe ubwami bw’Abagereki bwasimburwaga na Roma habayeho kubyubika bwa gatatu. Ni uko ijambo riravuga riti ” ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira, nanjye nzabimuha.â
Nyirabyo ubifitiye ubushobozi ninde?
(⌠uzamwite Yesu. Azaba mukuru, azitwa Umwana w’IsumbabyoseâŚ) Luka 1:31-33 (Patriarchs and Prophets chap 74, pp 762.2.)
âĄď¸Ibya Kristu byahanuwe kuva kera ibyinshi byarasohoye kandi n’ibisigaye bizasohora nta kabuza. Nyamara uko Abisiraheli bamurikiwe n’umucyo ntibawumenye, niko n’uyu munsi abantu bahitamo kwigumira mu mwijima umucyo wabageraho uwo ari wo wose.
âUrabura iki ngo wemere umucyo w’ijambo ry’Imana, urabura iki ngo ube umucyo w’isi? Ba muri Kristu Yesu.
đMANA DUHE UMWITEGURA UKWIRIYE, NO GUFASHA ABANDI KUKWITEGURA.đđ˝
Wicogora Mugenzi
Shalom !nejejwe no kubona Aho nzajya mbona ubusobanuro bw’ijambo RY’IMANA.
Uwiteka IMANA Y’AMAHORO Ibampere umugisha nukuri.