Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ISEZERANO RYA MBERE RY’UBUTUMWA BWIZA – Wicogora Mugenzi

Soma mu Itangiriro 3:15, 21. Ni ibihe byiringiro by’inyokomuntu yose. ushobora kubona muri iyo mirongo?
Intang 3:15,21
[15]Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”
[21]Uwiteka Imana iremera Adamu n’umugore we imyambaro y’impu, irayibambika.


Mu Itangiriro 3 hasobanura akaga gakomeye kagwiriye isi nyuma yo gucumura. Buri kintu cyose cyarahindutse, kandi Adamu na Eva bashoboraga kubona itandukaniro hagati y’uko isi yari imeze mbere n’uko yari imaze guhinduka. Ariko muri icyo gihe bari mu majune bihebye, Imana yarabahumurije ibaha ibyiringiro by ‘ako kanya n’ibyo mu gihe kizaza. Yabanje kuvuma inzoka mu magambo agaragaza ibyiringiro bya Mesiya wari kuzaza. Imana yabwiye inzoka aya magambo: “Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:15).

Ijambo urwango” (ijambo ry’Igiheburayo eybah) ntabwo risobanura gusa intambara y’igihe kirekire ireba isi n’ijuru yo hagati y’ikibi n’icyiza, ahubwo ni n’intambara umuntu ku giti cye arwana n’icyaha yatangijwe n’Imana kubw ‘ubuntu bwayo iyishyira mu bitekerezo by umuntu. Mu busanzwe, tugereranwa nk’abapfuye tuzize ibicumuro byacu (Abefeso 2:1. 5) “n’imbata z’ibyaha” (Abaroma 6:20). Nyamara, ubuntu Kristo ashyira mu mibereho ya buri muntu burema muri twe urwango rwo kwanga Satani. Kandi ni urwo “rwango”, impano y’Imana yo muri Edeni, itubashisha kwakira ubuntu Bwayo bukiza. Hatariho ubuntu bw’Imana buhindura, n’imbaraga ihembura, inyokomuntu yakabaye ikomeza kuba mu bubata bwa Satani, abagaragu bahora biteguye gukora ibyo Satani ashaka.

Icyakurikiyeho, Uwiteka Imana yifashishije igitambo cy’itungo mu gusobanura iri sezerano rya Mesiya (soma mu Itangiriro 3:21). “Igihe Adamu, dukurikije ubuyobozi bw’Imana butangaje, yatambaga igitambo cy’icyaha, cyari igikorwa kimukomereye cyane kandi cyamubabaje kurenza ibindi byose. Yagombaga kurambura ukuboko kwe akica itungo, akaryambura ubugingo butangwa n’Imana gusa kugira ngo abone igitambo cy’icyaha cye. Nibwo bwa mbere yari abonye urupfu n’amaso ye (kubona ikintu cyapfuye). Ubwo yitegerezaga iryo tungo ry ‘inzirakarengane rivirirana amaraso, riborogeshwa n’uko urupfu rurisatiriye. mu kwizera, yerekeje ibitekerezo bye ku Mwana w’Imana wari kuzapfa kugira ngo abe igitambo cy’umuntu, ariwe iryo tungo ryashushanyaga.” – Ellen G. White. The Story of Redemption. p. 50.

Soma mu 2 Abakorinto 5:21 na Abaheburayo 9:28. Icyo ayo masomo atwigisha ni iki cyerekeye icyabanje guhishurwa muri Edeni?
2 Kor 5:21
[21]kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana.
Heb 9:28
[28]ni ko na Kristo amaze gutambwa rimwe ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka ubwa kabiri atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza.


Mu kumenya ko byanze bikunze bazapfa, Adamu na Eva bavuye mu Murima wa Edeni (Itangiriro 3:19, 22-24). Ariko ntabwo basohotsemo bambaye ubusa cyangwa bambaye ibicocero by amababi y’umutini (Itangiriro 3:7), ahubwo Imana “yabaremeye imyambaro y’impu, irayibambika” (Itangiriro 3:21), ikimenyetso cyo kwambikwa gukiranuka Kwayo (soma muri Zekariya 3:1 -5. Luka 15:22). Nyamara, ndetse na mbere y’icyo gihe, kuva na kera kose. ndetse no muri Edeni, ubutumwa bwiza bwari bwarahishuriwe ikiremwamuntu.

Zak 3:1-5
[1]Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya marayika w’Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege.
[2]Uwiteka abwira Satani ati “Uwiteka aguhane, yewe Satani. Ni koko Uwiteka watoranyije i Yerusalemu aguhane. Mbese uwo si umushimu ukuwe mu muriro?”
[3]Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y’ibizinga, ahagaze imbere ya marayika.
[4]Marayika abwira abari bamuri imbere ati “Nimumwambure iyo myenda y’ibizinga.” Maze abwira Yosuwa ati “Ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.”
[5]Ndategeka nti “Nimumwambike igitambaro cyiza mu mutwe.” Nuko bamwambika igitambaro cyiza mu mutwe, bamwambika n’imyenda. Marayika w’Uwiteka yari ahagaze aho.
Lk 15:22
[22]Ariko se abwira abagaragu be ati ‘Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike, mumwambike n’impeta ku rutoki n’inkweto mu birenge,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *