Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
*ICYIGISHO CYA 3*  – Wicogora Mugenzi

 *8-14 UKWAKIRA, 2022* 

 *GUSOBANUKIRWA KAMERE MUNTU* 

 *KU ISABATO NIMUGOROBA 8 UKWAKIRA, 2022* 

 *AHO ICYIGISHO CY’IKI CYUMWERU GISHINGIYE:* Itangiriro 1:24-27; Itangiriro 2:7, 19: Matayo 10:28; Umubwiriza 12:1-7; 1 Abami 2:10; 1 Abami 22:40.

 *ICYO KWIBUKWA:* *”Uwiteka Imana irma umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo; umuntu ahinduka ubugingo buzima” (Itangiriro 2:7).* 

 Umwuka wo guhangana uri hagati y’ijambo ry’Imana “gupfa uzapfa” (Itangiriro 2:16, 17) n’isezerano rihimbano rya Satani “gupfa ntimuzapfa” (Itangiriro 3:4) ntabwo wagarukiye gusa mu murima wa Edeni. Wagiye usubirwamo uko amateka yagiye asimburana.

 Abantu benshi bagerageza guhuza amagambo ya Satani n’ayo Imana yavuze. Kuri bo, umuburo watanzwe n’Imana “gupfa uzapfa” ureba umubiri w’inyuma ubora, mu gihe isezerano rya Satani “gupfa ntimuzapfa!” ari ikintu kireba ubugingo budapfa cyangwa umwuka.

 Ariko iyo myumvire si ukuri. Urugero, mbese amagambo avuguruzanya y’Imana n’aya Satani ashobora guhuzwa? Mbese hari umuntu udafatika cyangwa w’umwuka umenya ko yahonotse urupfu rusanzwe? Hari uburyo bwinshi bushingiye ku bucurabwenge ndetse n’ubushingiye kuri siyansi bugeragezwa mu gutanga igisubizo cy’ibyo bibazo. Ariko nk Abakristo bashingira kwemera kwacu kuri Bibiliya, tugomba kumenya ko Imana Ishoborabyose yonyine, ari Yo yaturemye, ari Yo inatuzi neza (soma muri Zaburi 139). Kubw’ibyo rero, mu ljambo ryayo honyine. Ibyanditswe Byera, ni ho dushobora gukura ibisubizo by’ibyo bibazo by’ingutu.

 Muri iki cyumweru, tuzita cyane ku buryo Isezerano rya Kera risobanura kamere y’umuntu n’uko umuntu amera igihe apfuye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *