Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
INGARUKA Z’ICYAHA – Wicogora Mugenzi

Hashingiwe ku bivugwa mu Itangiriro 3:7-19 na Abaroma 5:12, ni izihe nkurikizi z’icyaha zikomeye zabaye?
Intang 3:7-19
[7]Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’imitini, biremeramo ibicocero.
[8]Bumva imirindi y’Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n’umugore we bihisha hagati y’ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y’Uwiteka Imana.
[9]Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?”
[10]Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha.”
[11]Iramubaza iti “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?”
[12]Uwo mugabo arayisubiza ati “Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya.”
[13]Uwiteka Imana ibaza uwo mugore iti “Icyo wakoze icyo ni iki?”Uwo mugore arayisubiza ati “Inzoka yanshukashutse ndazirya.”
[14]Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti “Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y’ubugingo bwawe.
[15]Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”
[16]Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti “Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherēra ku mugabo wawe, na we azagutwara.”
[17]Na Adamu iramubwira iti “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira,
[18]buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima.
[19]Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.”

Rom 5:12
[12]Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.


Mu gutwarwa n’amagambo y’inzoka akurura, Eva ntiyarebye kure ngo arebe iherezo ry’inzira yari yiyemeje gukurikira n’ingaruka bizamugiraho. lcyo gikorwa cyo kurya imbuto z’igiti zabuzanyijwe ubwayo ntabwo cyari ikimenyetso simusiga nk’uko mu kuri bigaragara. Ku gikorwa nk’icyo cyo kutumvira, Eva yaretse kuba indahemuka ku Mana ahitamo kugirana umubano mushya na Satan. Mu Itangiriro 3 hasobanura ukugwa mu cyaha kwa Adamu na Eva n’inkurikizi zikomeye zakurikiyeho. Tubifashe mu cyerekezo cy’iyobokamana, bombi bafashwe n’indwara yitwa theophobia (gutinya kugira ubwoba bw’Imana) maze batangira kuyihisha (Itangiriro 3:8). Mu busesenguzi bujyanye n’imitekerereze y’abantu, bari bafite ikimwaro cy’ibyo bakoze bituma batangira kwitana ba mwana (Itangiriro 3.7. 9-13). Dukurikije ibimenyetso umuntu ufite ubwoba agira, bashobora kuba na bo barabigize nko, kubira ibyuya umubiri wose, kubabara mu ngingo, umuntu akaba yanapfa azize ubwoba bwinshi afite (Itangiriro 3:16-19). Ku birebana n’ibidukikije, isi y’umwimerere yavumwe bibaturutseho (Itangiriro 3:17, 18).

Ubusitani bwa Edeni ntibwongeye kuba ahantu heza hateye amabengeza nk’uko byari mbere. “Mu gihe babonaga indabo zitangiye guhunguka n’amababi atangiye kugwa, aribyo bimenyetso bya mbere byo kubora, Adamu n’umugore we baraboroze cyane kuruta uko abantu muri iki gihe baboroga iyo bapfushije. Urupfu rw’ibinyantege nke, n’urwo indabo ziteye igikundiro byateje agahinda; ariko ubwo ibiti byiza byatangiraga guhungukaho ibibabi byabyo, byababereye igihamya cy’uko urupfu rwari rwabaye umugabane w’ikintu cyose gifite ubugingo”-Ellen G. White, Abakurambere n’Abahanuzi, p. 43 (2016).

Adamu na Eva ntibahise bapfa ako kanya, mu buryo bwo kurekeraho kubaho, ariko ku rundi ruhande, kuri uwo munsi niho bakatiwe urwo gupfa. Uwiteka Imana yabwiye Adamu ati: “Uzajya ubona ibyokurya wiyushye akuya, kugeza igihe uzapfira usubire mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko uri umukungugu kandi uzasubira mu mukungugu” (Itangiriro 3:19, BII). Kugwa mu cyaha byazanye ingaruka zikomeye ku nyokomuntu yose uko yakabaye. Intumwa Pawulo asobanu ko nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ko urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha” (Abaroma 5:12)

Igiteye agahinda kandi kibabaje ni uko icyo inyokomuntu yakoze mu bihe bihaye ibindi, twebwe abo muri iki gihe tugerwaho n’ingaruka z’ibyakorewe muni Edeni. Mbese twashima bingana iki kubera ibyo Yesu yadukoreye ku musaraba, ubu tukaba dufite ibyiringiro by’ubugingo buhoraho mu isi itazarangwamo icyaha.

Mu gihe twibaza ku kaga Eva yahuye nako, ni ayahe masomo twakuramo yerekeye ingaruka z’ibikorwa byacu by’ubunyacyaha?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *