Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 SAMWELI 19: YONATANI AVUGANIRA DAWIDI – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 25 Nzeli 2022

📖 1 SAMWELI 19
[1]Bukeye Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n’abagaragu be bose ngo bice Dawidi.
[2]Ariko Yonatani mwene Sawuli yakundaga Dawidi cyane. Nuko Yonatani aburira Dawidi ati “Data Sawuli arenda kukwica, none ndakwinginze ejo mu gitondo uzirinde, wihishe ahiherereye.
[4]Bukeye Yonatani avugana na se Sawuli, amushimagiriza Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntuzagirire nabi uwo mugaragu wawe Dawidi kuko nta nabi yakugiriye, ahubwo imirimo ye yakubereye myiza cyane.
[5]Yahaze amagara ye yica wa Mufilisitiya, Uwiteka atanga agakiza gakomeye mu Bisirayeli bose, ubibonye urabyishimira. None ni iki gituma ushaka gucumura ukavusha amaraso y’utacumuye, ugahora Dawidi ubusa?”
[6]Sawuli yumvira Yonatani ararahira ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, ntazicwa.”
[8]Bukeye hongera kubaho intambara, Dawidi aratabara arwana n’Abafilisitiya yica benshi cyane, baramuhunga.
[10]Sawuli agerageza gutera Dawidi icumu ngo rimushite ku nzu, Dawidi ararizibukira amuva imbere rihama urusika. Nuko Dawidi aracika, arigendera muri iryo joro.
[11]Sawuli aherako atuma intumwa kwa Dawidi ngo bamurinde, bazamwice mu gitondo. Maze Mikali muka Dawidi aramuburira, aramubwira ati “Iri joro nutiyarura, ejo uzapfa.”
[12]Nuko Mikali amanurira Dawidi mu idirishya, agenda yiruka arahunga.

UKUNDWA N’IMANA, amahoro abe muri Wowe. Inshuti burya Koko igaragarira mu byago. Imana iguhe inshuti nziza nka Yonatani

1️⃣INSHUTI NZIZA INAKUBA HAFI BYAKOMEYE
📖Umurongo wa 4
“Bukeye Yonatani avugana na se Sawuli, amushimagiriza Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntuzagirire nabi uwo mugaragu wawe Dawidi kuko nta nabi yakugiriye, ahubwo imirimo ye yakubereye myiza cyane.”
➡️Igihe byagaragaye ko ibihe urimo bishishana, “inshuti” nyinshi zitwara nk’izitakuzi. Igihe wagizwe ukomeye, n’abo utazi bazakubwira icyo mupfana cg aho mwahuriye.
✅YONATANI we ubwo inshuti yendaga kwicwa, yarayivuganiye n’ubwo se yashoboraga na we kumwica nk’uko yari agiye kubikora ubwo yaryaga ubuki ise yabuzanyije kurya (1 Sam 14:44).
⚠️Inshuti yakwemera kujya mu makuba kugira ngo ikurwaneho, niyo nshuti koko. Imana iduhe kuba no kugira inshuti nyanshuti.

2️⃣UHUNGIRA HE IBIKUGENZA?
☔Mu rugo rwa Samweli hari ahantu hatuje hari amahoro bitandukanye n’ibwami. Aho mu misozi ni ho umugaragu mwiza w’Uwiteka yakomereje umurimo we. Umutwe w’abahanuzi wari kumwe nawe maze bafatanya kwiga byimbitse ubushake bw’Imana, bagatega amatwi amagambo y’inyigisho yavugwaga na Samweli bafite ubwitonzi bwinshi. Dawidi yigiye ibyigisho by’ingenzi ku mwigisha w’Abisiraheli. AA 454.5
➡️Hungira ku Mana, mu ijambo ryayo wige ibyigisho by’ingenzi bizagufasha mu rugendo.
🔰Dawidi yizeraga ko ingabo za Sawuli zitazoherezwa gutera aho hantu hera, nyamara nta hantu hagaragaraga ko ari ahera ku bwenge bwari bucuze umwijima bw’umwami wari ugeze mu mahenuka. AA 454.5
➡️Niba hari icyo Imana yita icyera ntubyemere, ucyo yita ikizira ukabihakana, uri nka SAWULI, ubwenge bucuze umwijima kandi ugeze mu mahenuka. Mana murikira ubwenge bwacu.

3️⃣UMUGORE CG UMUGABO MWIZA
📖1 Sam 19:11-12
“Sawuli aherako atuma intumwa kwa Dawidi ngo bamurinde, bazamwice mu gitondo. Maze Mikali muka Dawidi aramuburira, aramubwira ati “Iri joro nutiyarura, ejo uzapfa.” Nuko Mikali amanurira Dawidi mu idirishya, agenda yiruka arahunga.”
➡️Umugore mwiza cg umugabo mwiza yibuka ko we n’uwo bashakanye bagizwe umwe n’Imana (Itangiriro 2:24). Uko utakwiyica cg ngo wigambanire niko ukwiye kutabimugirira. Niyo umuhiga yaba ari umubyeyi wawe cg undi umuntu ukomeye mu buzima bwawe. Sigaho, Ntiwazabona icyo ubwira Imana ubirenzeho.

4️⃣UJE KUMWICA AGUHANURIRA
📖Imirongo 22-24
Bukeye [SAWULI] arihagurukira ajya i Rama ubwe, arasukira ku iriba rinini ry’i Seku arabaza ati “Samweli na Dawidi bari he?” Umuntu umwe aramusubiza ati “Bari i Nayoti i Rama.” Nuko ajya i Nayoti i Rama. Maze umwuka w’Imana amuzaho na we, agenda ahanura kugeza aho yagereye i Nayoti i Rama. Ahageze yiyambura imyambaro ye, ahanurira imbere ya Samweli arambaraye hasi yambaye ubusa, yiriza umunsi akesha ijoro. Ni cyo cyatumye bavuga bati “Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”
➡️UMWAMI akuramo imyambaro igaragaza icyubahiro ake, arahanura. Imbere y’Imana iyambure ibyubahiro baguha n’ibyo wiha. Imana ni Umugenga wa byose.

🛐MANA NZIZA N’ABICANYI WABAHINDUYE ABAHANUZI, ABABA BATWANGA BAHINDURE ABAKUNZI.🙏🏽

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *