Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 SAMWELI 13: SAWULI ANANIRWA GUTEGEREZA – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 19 Nzeli 2022

📖 1 SAMWELI 13
[3]Bukeye Yonatani anesha abanyagihome cy’Abafilisitiya cy’i Geba, Abafilisitiya barabyumva. Hanyuma Sawuli avugisha ihembe mu gihugu cyose, kugira ngo Abaheburayo babyumve.
[4]Abisirayeli bose bumva bavuga ko Sawuli yanesheje abanyagihome cy’Abafilisitiya, kandi ko Abafilisitiya bazinutswe Abisirayeli. Abantu bateranira i Gilugali bakurikira Sawuli.
[8]Sawuli amarayo iminsi irindwi ategereje Samweli nk’uko yamutegetse. Ariko Samweli ataraza i Gilugali, abantu baratatana bamushiraho.
[9]Nuko Sawuli aravuga ati “Nimunzanire hano igitambo cyoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko turi amahoro.” Aherako atamba igitambo cyoswa.
[19]Icyo gihe nta mucuzi wari ukiboneka mu gihugu cyose cya Isirayeli, kuko Abafilisitiya bavuze bati “Tujye tubuza Abaheburayo kwicurishiriza inkota n’amacumu.”
[22]Ni cyo gituma ku munsi w’intambara, mu bantu bari kumwe na Sawuli na Yonatani nta n’umwe wari utwaye inkota cyangwa icumu, ariko Sawuli n’umuhungu we Yonatani bo bari babyitwaje.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri Wowe.

1️⃣ ABAFILISTIYA BAZINUKWA (KWANGA BIDASUBIRWAHO) ABISIRAYERI
📖1 Sam 13:2
. .. Rubanda rusigaye ararusezerera, umuntu wese ajya mu rugo rwe.
🔰Ngaho aho ifuti rikomeye cyane ryabaye. Kubera ko bari baherutse kunesha, ingabo ze zari zuzuwe n’ibyiringiro n’ubutwari; kandi iyo ahita akomeza urugamba akarwanya abanzi ba Isiraheli, yajyaga kunesha bikavugwa hose kandi ishyanga ryabo rikagira umudendezo. AA 429.1
➡️Nibyo koko “ushize impumpu yabagirwa icyamwirukansaga”.
Natwe bitubaho, hari igihe dutsinda urugamba tukibeshya ko twatsinze intambara. Wicika intege kandi wikwirara, komeza kwisunga Kristu Umugaba w’ingabo z’Uwiteka.

2️⃣UBWIRA BWA SAWULI
📖1 Sam 10:8
[8]Kandi uzantange kugera i Gilugali, nanjye nzagusangayo nje gutamba ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro. Uzamareyo iminsi irindwi untegereje, kugeza igihe nzaza nkagusobanurira icyo ukwiriye gukora.”
🔰Uko umunsi ukeye, Sawuli yakomezaga gutegereza ariko ntagire umuhati wo gutera abantu ubutwari no kubashishikariza kwiringira Imana. Igihe umuhanuzi yari yamuhaye kitararangira rwose, yarambiwe gutegereza ubwo umuhanuzi yari atinze maze yemera ko ingorane zimwugarije zimuca intege AA 430.1
➡️Kwihangana ni imbuto ya Mwuka (Abagalatiya 5:22).
Abagenzi bamwe bategereje Kristu babonye ngo atinze bava mu byizerwa. Nyamara si ugutinda ahubwo ategereje ko wihana ngo utarimbuka. Nyamara siko bizahora kuko umunsi tutazi azagaruka, Imana iturinde kurambirwa gutegereza.

🔰Iyo Sawuli yuzuza ibyangombwa byasabwaga kugira ngo Imana ibafashe, Uwiteka yajyaga gucungura Abisiraheli mu buryo butangaje ikoresheje abantu bake bari banambye ku mwami. AA 430.4
➡️Twuzuze ibya ngombwa dusabwa n’Imana, dutamba imibiri yacu ngo ibe ibitambo bizima bishimwa mbere na mbere (Abaroma 12:1), aho kumera nka SAWULI twihutira gutamba nyamara ntitwemere kuba abatambyi b’ubwami (1 Petero 2:9). Hatamba umutambyi.

3️⃣ABISIRAYERI BABURA INTWARO
📖1 Sam 13:22
Ni cyo gituma ku munsi w’intambara, mu bantu bari kumwe na Sawuli na Yonatani nta n’umwe wari utwaye inkota cyangwa icumu, ariko Sawuli n’umuhungu we Yonatani bo bari babyitwaje.
➡️Imbaraga y’Imana muri Isiraheri yagaragaraga igihe ABISIRAYERI babonaga ko ntacyo bashoboye. Iki rero cyari igihe cyiza ku Mana kuko byagaragaraga ko batakwishoboza Abafiristiya.

🔰Imibereho y’Umukristo si ivugurura cyangwa iterambere ry’imibereho ya kera, ahubwo NI IHINDUKA RYA KAMERE. Hari ugupfa ku narijye n’icyaha, maze ukagira imibereho mishya muri byose. Iyi mpinduka ibasha kuzanwa n’umurimo ukorwa gusa na Mwuka w’Imana. UIB 105.3
⚠️Intambara ya Mwuka irwanishwa intwaro z’Imana (Abefeso 6:13-18). Fasha hasi ibyo kwirwanirira cg kwishingikiriza ku kindi kitari Imana.

🛐MANA NZIZA, DUHE GUSOBANUKIRWA KO INSINZI MU NTAMBARA YO KWIZERA IVA KURI WOWE, ITAVA KU MBARAGA ZACU. YIDUTSINDIRE🙏🏽

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *