Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 26 Nzeli 2022

📖 *1 SAMWELI 20*

[1] Nuko Dawidi arahunga ava i Nayoti i Rama, araza abaza Yonatani ati “Ariko nzira iki? Nakiraniwe iki? Icyaha nakoreye so gituma angenza ngo anyice ni iki?”

[2] Na we aramusubiza ati “Biragatsindwa ntuzapfa. Yewe, umva nkubwire, nta cyo data akora atambwiye, ari igikomeye, ari icyoroshye. Mbese ibyo data yaba abimpishira iki? Si ko biri.”

[4] Yonatani abwira Dawidi ati “Icyo umutima wawe ushaka cyose nzakigukorera.”

[11] Yonatani abwira Dawidi ati “Hoshi dusohoke tujye ku gasozi.” Barasohoka bajyana ku gasozi.

[16] Nuko Yonatani asezerana isezerano n’inzu ya Dawidi ati “Nuricamo, Uwiteka azabihōresha amaboko y’abanzi ba Dawidi.”

[17] Yonatani yongera kurahiza Dawidi ku bw’urukundo yamukundaga, nk’uko yikunda ubwe.

[23] Kandi iri jambo tuvuganye, Uwiteka abe hagati yawe nanjye iteka ryose.”

[42] Yonatani abwira Dawidi ati “Igendere amahoro, ubwo twarahiranije mu izina ry’Uwiteka tukavuga tuti ‘Uwiteka azaba hagati yawe nanjye, kandi hagati y’urubyaro rwanjye n’urwawe iteka ryose.’ ”

Ukundwa n’Imana, amahoro yImana abe muri wowe. Urukundo rwa Dawidi na Yonatani ni urugero rwiza rwo gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.

1️⃣ *HUNGA UGUHIGA*

🔰Dawidi yari umurwanyi, yajyaga ku rugamba agatsinda kuko yabaga ari kumwe n’Uwiteka. Ariko yahisemo guhunga Sawuli washakaga kumwica.

⚠️ Dufite umwanzi uduhiga, satani ahora atugenza ashaka kutwica, ariko nitumurwanya azaduhunga. (Yakobo 4:7). Twigumire mu bwihisho bw’Isumbabyose, ni We buhungiro bwizewe.

➡️ (Zaburi 91:1-2) 1. Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose.

2. Ndabwira Uwiteka nti “Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.”

2️⃣ *URUKUNDO RUTAGIRA IKIGOMBERO*

🔰 Dawidi na Yonatani bakundanaga urukundo rutagira ikigombero! Yonatani ntiyagiye ku ruhande rwa se Sawuli, kuko yabonaga neza ko arenganya Dawidi! Ese ntujya ubogamira ku ruhande rw’uwo mufitanye isano kandi ari mu mafuti?

➡️ N’ubwo Dawidi yari mu bibazo, Yonatani yaramuhumurizaga, akamuburira, igihe se yamugenzaga ashaka kumwica. (Um. 4) Yonatani abwira Dawidi ati “Icyo umutima wawe ushaka cyose nzakigukorera “.

➡️Urukundo bakundanye nirwo Imana idushakaho. (Mariko 12:31) ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’

3️⃣ *ISEZERANO RY’AMAHORO*

🔰 Bari mu birori, Sawuli abwira nabi Yonatani. (Um. 31.) Ariko mwene Yesayi akiri mu isi ntabwo uzakomera cyangwa ubwami bwawe. Cyo muntumirire nonaha mumunzanire, ni ukuri azapfa nta kabuza.”

⚠️ Uwo mwana w’umwami agira agahinda kenshi kandi yumva asujugujwe, asiga umwami aho ntiyongera kuboneka muri ibyo birori. Umutima we wari washavujwe n’agahinda ubwo ku gihe basezeranye yajyaga aho yagombaga kumenyeshereza Dawidi imigambi umwami amufitiye. Barahoberanye maze bararira cyane. Iyo migambi mibi y’umwami yateye aba basore agahinda katavugwa. Bagiye gutandukana, Yonatani yongoreye Dawidi amagambo aheruka ati: “Igendere amahoro, ubwo twarahiranyije mu izina ry’Uwiteka tukavuga tuti: ‘Uwiteka azaba hagati yawe nanjye, kandi hagati y’urubyaro rwanjye n’urwawe iteka ryose.” (AA 456.3)

➡️ Icyaduha natwe tukaraga abadukomokaho isezerano ry’urukundo n’amahoro! Isezerano Yesu yadusigiye nk’uko turibona muri (Yohana 14:27)- “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.

🛐 *AMAHORO MASA, ATURUKA KU MANA GUSA, NYAMUNEKA TUNGANYA UBUGINGO BWANJYE N’URUKUNDO RUTARONDORWA* (Indirimbo ya 296)

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *