Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 SAMWELI 8: ABANTU BISABIRA UMWAMI – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 14 Nzeli 2022
📖 1 SAMWELI 8

(1)Samweli amaze gusaza agira abahungu be abacamanza b’Abisirayeli.
(2)Imfura ye yitwaga Yoweli uw’ubuheta yitwaga Abiya. Bari abacamanza b’i Bērisheba.
(3)ariko abahungu be ntibagendana ingeso nk’ize, ahubwo bakiyobagiriza gukunda ibintu, bagahongerwa bagaca urwa kibera.
(4)Nuko abakuru ba Isirayeli bose baherako baraterana basanga Samweli i Rama.
(5)Baramubwira bati “Dore uri umusaza kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk’izawe, none rero utwimikire umwami ajye aducira imanza nk’ayandi mahanga yose .”
(6)Ariko iryo jambo ribabaza Samweli ubwo bavugaga bati “uduhe umwami wo kujya aducira imanza “Nuko Samweli abitura Uwiteka.
(7)Maze Uwiteka abwira Samweli ati “Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze, ahubwo ni njye banze ngo ntaba Umwami wabo.
(8)Barakugenza nk’uko bajyaga bangenza muri byose , uhereye umunsi nabakuriye muri Egiputa ukageza ubu. Baranyimuye bakorera izindi mana.
(9)Nuko none ubemerere, ariko ubahamirize cyane, ubasobanurire uburyo umwami uzabategeka uko azabagenza.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe ,emerera Kristo akubere Umwami n’Umukiza

1️⃣ABANTU BANGA IMANA

🔰Ariko abantu baramusubiza bati :”Biramaze turashaka umwami wo kudutegeka, kugira ngo natwe duse n’andi mahanga yose , umwami wacu ajye aducira imanza, ajye atujya imbere, aturengere mu ntambara zacu. Duse n’andi mahanga yose.
✳️Kubona batasaga n’andi mahanga yari amahirwe adasanzwe.

▶️Imana yari yaratandukanije Abisirayeli n’andi moko, kugira ngo ibagire ubutunzi bwayo.
Ariko bifuza kwigana abapagani! Iyo abitwa abantu b’Imana bayimuye, bifuza kugira ibyubahiro by’isi….. iyo babaye inshuti z’isi rero baba babaye abanzi b’Imana. (AApge 308)

⏩Nawe se urashaka undi mwami cyangwa waranyuzwe? Itandukanye n’isi ubere Imana umutungo

2️⃣KUKI BISABIYE UNDI MWAMI

🔰Samweli ageze mu za bukuru, ashyira abahungu be babili ngo bamubere abafasha, abo bahungu bashyirwa i Bērisheba kubera abacamanza b’abantu bari batuye mu majyepfo bugufi rw’urugabano rw’icyo gihugu.
▶️Ntibaba beza, biyobagiriza gukunda ibintu, bagaca urwa kibera nta gitsure yari yarareresheje abana be, kandi ingaruka yabyo yaragaragaraga mu mico yabo.
▶️iyo amenya amatwara mabi y’abahungu be, yajyaga guhita abakuraho, ariko ibyo si byo binubaga bashakaga, Samweli abona ko mu by’ukuli bahagurukijwe no kutanyurwa no kwirata.ntibitotombeye Samweli.
Bose bemeraga y’uko ubuyobozi bwe bwarangwaga n’ubwenge no kutitesha agaciro, ntiyabacyashe, ahubwo abibwira Uwiteka mu masengesho aba ari nawe asaba inama. (AA pge 308)

⏩Ese wowe iyo ibintu byakuyobeye, mu kazi ukora, mu muryango wawe, ubibwira nde? Ni inde usaba inama? IMANA MBERE YA BYOSE

3️⃣INGARUKA ZO KUTUMVIRA IMANA

🔰Iminsi Abisirayeli bamerewe neza cyane bagatunganirwa, yari igihe bemeraga Uwiteka ho Umwami wabo, ubwo amategeko n’ubutegetsi Imana yari yarashyizeho byaruta iby’ayandi mahanga. Ariko kuko baretse amategeko y’Imana, ntibabaye ubwoko Imana yifuzaga kubagira
▶️Uwiteka yemerera abantu gukora icyo bahisemo, kuko banze kuyoborwa n’inama abagira, ibyo umutima wifuza bidahuje n’ubushake bw’Imana biba umuvumo aho kuba umugisha (AApge 309)
📖Nimuze tujye inama niko Uwiteka avuga, ….
Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu, ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya, kuko akanwa k’Uwiteka ariko kabivuze. (Yes 1:18-20)

🛐 DATA MWIZA TURINDE KURARIKIRA IBY’ISI , TUBE ABANA WISHIMIRA 🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *