Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
1 SAMWELI 7: UWITEKA AKIZA ABISIRAYELI AMABOKO Y’ABAFIRISITIYA – Wicogora Mugenzi
Wicogora

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 13 Nzeli 2022

📖 1 SAMWELI 7
(2)Aho isanduku igereye i Kiriyatiyeyayimu, hashize igihe kirekire cy’imyaka makumyabiri ab’inzu ya Isirayeli yose bashaka Uwiteka barira.
(3)Maze Samweli abwira inzu ya Isirayeli yose ati “Niba mugarukira Uwiteka n’imitima yanyu yose, nimwikuremo imana z’abanyamahanga na Ashitaroti, mutunganirize Uwiteka imitima yanyu abe ari we mukorera musa, na we azabakiza amaboko y’Abafirisitiya. “
(4)Nuko Abisirayeli baherako bakuraho ba Bāli na Ashitaroti, bakorera Uwiteka musa.
(5)Bukeye Samweli aravuga ati “Nimuteranye Abisirayeli baze i Misipa, nanjye nzabasabira ku Uwiteka. “
(6)Nuko bateranira i Misipa, bavoma amazi bayabyarira imbere y’Uwiteka.
Uwo munsi biyiriza ubusa baravuga bati “twacumuye k’Uwiteka.”
(8)Abisirayeli babwira Samweli bati “Ntuhweme kudutakambira Uwiteka Imana yacu, kugira ngo idukize amaboko y’Abafirisitiya.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Komeza icyo ufite utakinyagwa.

1️⃣NAWE GENDA UGENZE UTYO
🔰Igihe Samweli yahaga inzu ya Eli ubutumwa bw’imiburo ntacyo ahishe, n’ubwo bwari ubutumwa bubabaje kandi buremereye gutanga, yari yerekanye yuko yari umwizerwa. Uwiteka abana nawe ntiyakunda ko hari ijambo na rimwe rya Samweli rigwa hasi.
Samweli yagendereye imidugudu n’ibyaro byo mu gihugu cyose agerageza guhindura imitima y’abantu ngo bahindukirire Imana ya ba se, kandi ibyo yakoze ntibyabuze kwera imbuto nziza. (AA pg 303)
⏩Wowe se wakoze iki cg ukora iki gituma imitima ya benshi ihindukirire Imana?
Emera kuba igikoresho cy’Imana nayo yiteguye kubana nawe

🔰Bamaze imyaka makumyabiri bibasiwe n’Abafirisitiya, hanyuma Abisirayeli bashaka Uwiteka barira. Samweli abagira inama ati “Niba mugarukira Uwiteka n’imitima yanyu yose, nimwikuremo imana z’abanyamahanga na Ashitariti, mutunganirize Uwiteka imitima yanyu, abe ari We mukorera gusa. “
▶️Idini igaragazwa n’ibikorwa yigishwaga mu bihe bya Samweli, nk’uko Kristo yayigishaga igihe yari ku isi. (AApg303)

2️⃣KWIHANA NI INTAMBWE YO KWEMERWA N’IMANA
🔰Kwihana ni yo ntambwe ya mbere igomba guterwa n’abantu bose bashaka kugarukira Imana.
Tugomba, umuntu ku giti cye, kwicisha bugufi imbere y’Imana maze tukareka ibigirwamana byacu.
Nitumara gukora ibyo dushoboye byose, Uwiteka azatwereka agakiza ke. Inteko nini y’abantu iteranira i Misipa. Aho niho biyiririje ubusa bakomeje, bicisha bugufi, bihana ibyaha byabo, maze batorera Samweli kuba umucamanza.

📖Mwirinde mutanga kumva iyo ivuga. Ubwo babandi batakize kuko banze kumva iyababuriye iri mu isi nkanswe twebwe niba dutera umugongo ituburira iri mu ijuru.(Abaheb 12:25)

📖Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita kubyo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo .(Heb 2;1)

3️⃣URWIBUTSO RWA GIKRISTO
🔰Icyo gihe Abafirisitiya baratsinzwe cyane bituma barekura ibihome bari barambuye Abisirayeli kandi birinda kongera kubarwanya, hashira imyaka myinshi, n’uko kugira ngo bitazibagirana, Samweli ahashinga ibuye rinini ry’urwibutso , aryita Ebenezeri ” ibuye ry’ubufasha “abwira abantu ati :”Uwiteka yaratuzahuye kugeza n’ubu. “(AApg 303)
⏩Natwe Uwiteka yaratuzahuye, twari abo kurimbuka, itanga umwana wayo w’ikinege ngo umwizera ahabwe ubugingo buhoraho .
None se waranyuzwe? Ujya ubizirikana se? Iyi neza, ntukayibagirwe.

📖Twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n’Umwami wacu, natwe tukagahamirizwa n’abamwumvise.(heb 2;3)

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KWIHANA BY’UKURI IMITIMA YACU IKWEGURIRWE🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *