Wicogora

1 SAMWELI 9: SAMWELI AMENYA KO SAWULI ARI WE IMANA YATORANIJE

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya 1 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 15 Nzeli 2022

📖 1 SAMWELI 9

[1] Hariho umugabo w’Umubenyamini witwaga Kishi mwene Abiyeli mwene Serori, mwene Bekorati mwene Afiya umwana w’Umubenyamini, umugabo ukomeye w’intwari.

[2] Kandi yari afite umuhungu mwiza w’umusore witwaga Sawuli. Nta muntu n’umwe mu Bisirayeli wamurutaga ubwiza, kandi yasumbaga abantu bose bamugeraga ku rutugu.
[3] Bukeye indogobe za Kishi se wa Sawuli, zirazimira. Kishi abwira umuhungu we Sawuli ati “Ubu ngubu jyana umugaragu wacu umwe, mujye gushaka indogobe.”

[14] Baherako bazamuka bajya mu mudugudu. Bacyinjira muri wo bahubirana na Samweli asohotse ajya ku kanunga.

[15] Kandi umunsi Sawuli arasuka, Uwiteka yari yaraye abihishuriye Samweli aramubwira ati

[16] Ejo nka magingo aya nzakoherereza umugabo uturutse mu gihugu cya Benyamini, uzamwimikishe amavuta abe umwami w’ubwoko bwanjye Isirayeli. Ni we uzakiza ubwoko bwanjye amaboko y’Abafilisitiya, kuko maze kureba abantu banjye kandi gutaka kwabo kwangezeho.”

[17] Nuko Samweli akirabukwa Sawuli, Uwiteka aramubwira ati “Dore nguyu wa muntu nakubwiraga! Uyu ni we uzategeka ubwoko bwanjye.”

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Nta gitungura Uwiteka

1️⃣ UBUTUNGANE BUKWIYE
🔰Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa. (Mat 5:6), Natwe twamenye kandi twizeye urukundo Imana idukunda. Imana ni urukundo, kandi uguma mu rukundo aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we. (1 Yoh 4:16).

▶️Nubwo ubutegetsi bwa cyami mu Bisiraheli bwari bwaravuzwe mbere n’ubuhanuzi, Imana ubwayo ni yo yiyemeje kuzabahitiramo umwami. Noneho Abaheburayo bumviye ubutegetsi bw’Imana maze barayireka ngo abe ari yo itoranya. Itoranya ryafashe Sawuli, mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini. AA 423.1

▶️Imico yihariye y’uwo mwami wari ugiye kwimikwa yari iyo guhaza ubwibone bwo mu mutima bwari bwateye abantu kwifuza umwami. “Nta muntu n’umwe mu Bisirayeli wamurutaga ubwiza.” (1Samweli 9:2). Yari imfura, afite igihagararo cy’abanyacyubahiro, ari mwiza kandi yasumbaga abantu bose; yasaga nk’aho yavukiye kuba umutegetsi. Nyamara nubwo yari afite ubwo buranga bw’inyuma, Sawuli ntiyari afite ibyangombwa byo mu rwego rwo bigize ubwenge nyakuri. Mu busore bwe ntiyari yarize gutegeka irari rye; ntiyari yarakiriye imbaraga y’ubuntu bw’Imana ihindura umuntu mushya. AA 423.2

Mbese waba uguma mu Mana? Ururimi rwanjye ruririmbe ijambo ryawe, Kuko ibyo wategetse byose ari ibyo gukiranuka.

2️⃣ INZIRA Z’UWITEKA

byanditswe byerekana inzira zinyuranye Mwuka Muziranenge ashobora gukorera mu mitima n’ibitekerezo by’abantu kugira ngo amurikire imyumvire yabo kandi ayobore intambwe zabo.

▶️Ubwo Sawuli yabazaga Samweli ati: “Ndakwinginze, nyobora aho inzu ya abamenya iherereye,” Samweli yaramusubije ati: “Erega ni jye bamenya!” Yamwijeje ko amatungo yari yazimiye yabonetse, maze amusaba kuba aretse kugenda kugira ngo ajye mu munsi mukuru, kandi hagati aho amumenyeshe ibintu bikomeye byari bigiye kumubaho ati: “Mbese iby’igikundiro byose byo muri Isiraheli bibikiwe nde? Si wowe se, n’inzu ya so yose?” Umutima wa Sawuli wakangaranyijwe n’amagambo y’uwo muhanuzi. Nta kindi yashoboraga gukora uretse kubyakira uko bisobanuwe, kuko abatuye igihugu cyose bari baratwawe n’icyifuzo cyo gusaba umwami. Nyamara Sawuli yasubizanyije kwicisha bugufi cyane ati: “Mbese sindi Umubenyamini wo mu muryango muto wo mu ya Isiraheli? Kandi se, inzu yanjye si yo iri hanyuma y’ayandi mazu yose y’Ababenyamini? Ni iki gitumye umbwira bene ibyo?” AA 423.6

3️⃣ GUSOBANUKIRWA INZIRA Y’UKURI
🔰Mbese waba usobanukiwe n’inzira z’Uwiteka? Nubwo itorero ryaba rigizwe n’abakene, abatize n’abantu batazwi, ari ko nibaba abantu bizera kandi basenga, imibereho yabo izagira ingaruka mu gihe runaka ndetse n’iz’igihe cy’iteka ryose. Nibagenda mu kwizera koroheje, bakishingikiriza ku masezerano ari mu ijambo ry’Imana, bashobora gusohoza umurimo ukomeye kandi mwiza.
▶️Abakiriye ugusigwa gutangwa n’ijuru bazagenda bafite Umwuka nk’uwa Kristo, bashaka uburyo bwatuma bagirana ikiganiro n’abandi kugira ngo babahishurire kumenya Imana na Kristo yatumye. Abo kubamenya ni ubugingo buhoraho. Bazahinduka inzandiko zihoraho kandi zihishurira abantu Umucyo w’isi. (UB1 209.2)

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA INZIRA ZAWE🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *