Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 3: ABURIRA ABANTU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya EZELIYELI uciye bugufi kandi usenga.

📖 EZEKIYELI 3

[1]Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, icyo ubonye ukirye, urye uwo muzingo maze ugende ubwire inzu ya Isirayeli.”
[2]Nuko mbumbura akanwa angaburira uwo muzingo.
[3]Arambwira ati “Mwana w’umuntu, haza inda yawe, n’amara yawe uyuzuzemo uyu muzingo nguhaye.” Nuko mperako ndawurya, mu kanwa undyohera nk’ubuki.
[4]Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, genda ujye ku b’inzu ya Isirayeli ubabwire amagambo yanjye,
[5]kuko ntagutumye ku bantu b’ururimi rutamenyekana cyangwa rurushya, ahubwo ngutumye ku b’inzu ya Isirayeli.
[6]Si ku moko menshi avuga ururimi rutamenyekana cyangwa ururimi rurushya, abo mutumvikana. Ni ukuri, iyaba naragutumye kuri ba bandi baba barakumviye.
[7]Ariko ab’inzu ya Isirayeli ntibazakumvira kuko nanjye banga kunyumvira, kuko ab’inzu ya Isirayeli bose bazinze umunya kandi binangiye umutima.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ese nawe uri mu bantu batumvira?
Ni iki gitumye wijima rwose ukanga kumvira?Imana irashaka ko twihana ,tukumvira ijambo rye.

1️⃣GENDA UBABWIRE

🔰Nuko nsanga marayika uwo ndamubwira nti “Mpa ako gatabo.” Aransubiza ati “Enda ugaconshomere, karagusharirira mu nda ariko mu kanwa kawe karakuryohera nk’ubuki.”
Nenda ako gatabo, ngakura mu intoki za marayika ndagaconshomera. Mu kanwa kanjye karyohera nk’ubuki, ariko maze kukarya mu nda yanjye harasharirirwa.(Ibyah 10:9-10)
▶️Aya magambo Ezekiyeli yambwiwe ,na Yohana umuhishuzi yarayabwiwe, ibi kandi byasuraga uburyo abo mu gihe cya William Miller bemeye ubutumwa bwe babikuye ku mutima rwose bamaramaje.
Ubwo byari bigejeje mu itangira ry’ukwezi kwa 10/1844N.K ,abigishwa ba Miller bari bamaze kwihanisha abantu barenga 255,000.
Baritanze bagurisha ibyabo, imirima n’amasambu, bagurisha byose kugira ngo bakuremo amafaranga yo kubafasha kwamamaza ubutumwa bw’ikubagahu ngo busakare mu bandi bakiri kure.

🔰Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo.(Yer 15:16)

Bari banejejwe no gukora uwo murimo ndetse n’uko abantu babikunze hakihana benshi.

▶️Kuryoherwa mu kanwa bisobanura kunyurwa kwabo, bishimiye kuzava muri iyi si y’imburagasani bidatinze,bakagera i budapfa,
Kubasharirira bisobanura ubwihebe n’agahinda gasaze bari bafite ubwo Yesu bari bategereje ataje, abantu bacitse intege ,uwitwa Hiramu Edison yarabyanditse ati:”Ibyiringiro biryoshye twari dufite byahindutse ubwihebe ,ibyishimo bihinduka ubusharire.(Ubus.bw’Ibyah 81)

2️⃣USHAKA KUMVA NIYUMVE

🔰Nuko iminsi irindwi ishize, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
“Mwana w’umuntu, nakugize umurinzi w’inzu ya Isirayeli, nuko wumve ijambo ryo mu kanwa kanjye, ubumvishe ibyo mbaburira.
Nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’ nawe ntumuburire, cyangwa ngo uvugane n’umunyabyaha umwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngo ukize ubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.
Ariko nuburira umunyabyaha ntave mu byaha bye cyangwa mu nzira ye mbi, azapfira mu byaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.(Ezek 3:16-19)

▶️Ijambo ry’Imana ryatugize abarinzi, nk’uko Ezekiyeli yabibwiwe, uyu munsi ni wowe ubwirwa. mu 1 Tim 4:16,haravuga ngo Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha, uzikomeze kuko nugira utyo uzikizanya n’abazakumva.

⁉️Ugeze he mu nshingano yo kuburira ubwoko bw’Imana butataniye hirya iyo?Imana irashaka ko bose bihana, kandi ni wowe wo kubasanga,n’ugira umugisha akumva ndetse akumvira uzaba ukijije ubugingo bwe kurimbuka, ariko narimbuka ku bw’uko utamuburiye azarimbuka ariko na we ubugingo bwe uzabubazwa. genda ubabwire rero uwemeye yumve , kuko ijambo ry’Imana muri Yobu 33,14 rivuga ngo”Imana ivuga rimwe, ndetse kabiri,nubwo umuntu atabyitaho.

🛐*MANA YACU WATUGIZE ABARINZI B’IJAMBO RYAWE TUBASHISHE KURIBWIRA ABANDI BAMENYE INZIRA Y’AGAKIZA🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *