Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZEKIYELI 2: UBUTUMWA KU BISIRAYELI B’ABAGOME – Wicogora Mugenzi

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya EZELIYELI uciye bugufi kandi usenga.

📖 EZEKIYELI 2

[1]Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, byuka uhagarare mvugane nawe.
[2]Akivugana nanjye Umwuka anyinjiramo, anshingisha ibirenge byanjye maze numva uwavuganaga nanjye arambwira ati
[3]“Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bisirayeli no ku mahanga yansuzuguye akangomera, bo na ba sekuruza bancumuyeho kugeza n’uyu munsi.
[4] Abana babo ni abashizi b’isoni b’imitima inangiwe, ni bo ngutumyeho maze uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga.’
[5]Na bo nubwo bazumva naho batakumva (kuko ari inzu y’abagome), ariko rero bazamenya ko umuhanuzi yari abarimo.
[6]“Kandi nawe mwana w’umuntu we kubatinya, ntutinye n’amagambo yabo nubwo uri mu mifatangwe no mu mahwa, ukaba utuye muri sikorupiyo. We gutinya amagambo yabo, ntushishwe n’igitsure cyabo nubwo ari inzu y’abagome.
[7] Maze uzababwira amagambo yanjye nubwo bazumva naho batakumva, kuko ari abagome bikabije.
[8]“Ariko weho mwana w’umuntu, umva icyo nkubwira. We kuba umugome nk’iyo nzu y’abagome, bumbura akanwa kawe maze icyo nguha ukirye.”
[9] Nuko ndebye mbona ukuboko kunyerekeyeho, maze mbona gufite umuzingo w’igitabo.
[10]Akibumburira imbere yanjye kandi cyari cyanditsweho imbere n’inyuma, cyanditswemo amaganya n’umuborogo n’ibyago.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uwiteka akomeje kubabazwa n’ubugome butaretswe mu bana be, na we aragusaba kugenda ubabwire bareke ubugome bwabo bihane.

1️⃣NGUTUMYE KU BISIRAYELI

🔰Twiryamire dufite isoni kandi ikimwaro cyacu kibe ari cyo twiyorosa, kuko twacumuye ku Uwiteka Imana yacu, twe na ba data uhereye mu buto bwacu ukageza none, kandi ntiturakumvira ijwi ry’Uwiteka Imana yacu.”(Yer 3:25)

▶️Imana mu buryo bwayo yakomeje kwinginga Abisirayeli kwihana no kugendera mubyo yatagetse .

▶️Kuri uko kwinginga gutangaje,Uwiteka yongeye kubwira abantu be bayobye amagambo, bagombaga kumugarukira bavuga. bagombaga kuvuga bati: “Dore turakwitabye kuko uri Uwiteka Imana yacu. Ni ukuli ni ubusa kwiringira gutabarwa n’ibigirwamana,….Ni ukuli k’Uwiteka Imana ni ho hava agakiza ka Isirayeli.
Ariko ibiteye isoni byariye imirimo ya ba Data uhereye mu buto bwacu, imikumbi yabo n’amashyo yabo, abahungu babo n’abakobwa babo.( AnA 264)

⁉️Irarika ry’Uwiteka riracyariho, kandi rwose aratabariza ubwoko bwe buri mu nzira y’irimbukiro.wowe uhagaze he mu inshingano Imana yaguhaye yo kumugarurira abazimiye?
Mu Ubutumwa bwatoranijwe, urupapuro rwa 73 havuga ko Umurimo uzatuma Data n’Umwana banyurwa cyane kandi bakishima ko ari AGAKIZA K’ABANTU BARI MU NZIRA Y’IRIMBUKIRO KRISTO YAPFIRIYE KUGIRA NGO AZANIRE ABANTU IMBARAGA IKIZA Y’UBUTUMWA BWIZA.
Abo bantu kandi bazasangira ibyishimo by’umucunguzi ubwo abacunguwe bazahagarara bakikije intebe y’Imana.

2️⃣NTAWE UDAKWIYE KUBWIRWA IJAMBO RY’IMANA
🔰Nta muntu n’umwe waguye ngo agere kure cyane, nta n’umwe wononwe n’ibibi cyane ku buryo Kristo atashobora kumukiza…Nta gutaka k’umuntu ukeneye gutabarwa kutazabura kwitabwaho bona nubwo kwananirwa kumvikanishwa n’amagambo. (UIB 26, pp167.5)
➡️Abajyana ubutumwa bwiza bajya bibeshya bibwira ko hari abarenze igaruriro, ntabo. Uwavugaga amagambo y’amadayimoni, Kristu yumvise gutaka k’umutima we, aramukiza. Niyo utakumvwa, bigishe. Biba imbuto, Mwuka Wera azita ku bisigaye.
⏯️Wikangwa rero n’ibyo wumva cg ubona, na bariya wumva ijambo ry’Imana ritabafasha, Kristu arashaka kubakiza. Erega burya umurwayi ni we ukenera muganga!

🛐 MANA YACU TUBASHISHE KUBURIRA ABANA BAWE BARI MU NZIRA Y’IRIMBUKIRO TUBAGARURA KU GAKIZA🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *